Ubutumwa bwa Guverineri Payette ku ngabo za Canada zari mu Rwanda muri Jenoside

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 7 Mata 2019 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Guverineri Mukuru wa Canada, Julie Payette, ari mu Rwanda aho yatumiwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uteganyijwe kuri uyu wa 7 Mata 2019.

Payette ufite n’inshingano nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo muri Canada yashimye umuhate w’ingabo z’igihugu cye zoherejwe n’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR) kubungabunga amahoro mu bihe bya Jenoside.

Imyaka 25 irashize u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatijwe umurindi no gutuza k’Umuryango w’Abibumbye aho ingabo zawo zishinzwe kubungabunga amahoro zatereranye abicwaga.

Mu gihe Ingabo z’Ababiligi zazingaga utwazo zigatererana Abatutsi bari bihishe muri ETO Kicukiro, hari abagerageje kurengera inzirakarengane zicwaga barimo n’ingabo za Canada zatangiye ubutumwa mu 1993 zibusoza mu 1996.

Mu butumwa bwe Guverineri Julie Payette yashimye ubutwari ingabo za Canada zagaragaje mu kugerageza kurokora Abatutsi bicwaga.

Yavuze ko “Canada n’Isi ntibizibagirwa ubwitange buhebuje mwagaragaje ngo mufashe abantu bari mu bihe bikomeye. Hari byinshi bikomeye mwanyuzemo, mwabonye ibyago n’ibikomere mwagombaga gukemura. Nzi ko uburemere bw’ibyabaye n’akarengane mwabonye bikomeje kubagiraho ingaruka.’’

Yakomeje ati “Ihohoterwa mwabonye ryari riteye ubwoba. Mwahawe umukoro ugoye wo guhagarika iryo hohoterwa. Buri wese muri twe afite inshingano zo kuzirikana iki cyago cyaguye kiri mu bihe bibi mu mateka y’ikiremwamuntu ngo kitazongera kubaho.’’

Muri iri tangazo Guverineri Payette yavuze ko “Kuri uyu munsi wo kwibuka, mwe n’imiryango yanyu ndabashimiye cyane. Umurava mukomeje kugaragaza mu mibereho n’ubuzima bwanyu ni uw’agaciro.’’

Canada yagize intumwa zihariye zoherejwe mu Rwanda zirimo Gen Roméo Dallaire wahoze ayoboye ingabo za Loni mu 1994, wanayiburiye yo n’ibihugu bikomeye ko hari hatangiye Jenoside, ariko bikinangira.

Mu buhamya bw’ingabo za Canada zari mu Rwanda ngo benshi bababazwa no kuba batarafashije bikwiye.

Muri Nzeri 2016, hagaragajwe ko hari abasirikare ba Canada boherejwe mu Rwanda mu butumwa bwa Loni batasobanuriwe icyo bagiye gukora ku buryo ingaruka zabyo zicyigaragaza kuko hari abahuye n’ibibazo by’ihungabana.

Gen Romeo Dallaire (ibumoso) ari kumwe n’Intumwa ya Loni Igbal Riza (iburyo) ni umwe mu basirikare ba Canada bari mu Rwanda. Aha hari kuwa 26 Gicurasi 1994 i Kigali /Ifoto: Scott Peterson- Getty Images

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza