Ubutumwa bwa bamwe mu bayobozi ku munsi w’Intwari 2020

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 1 Gashyantare 2020 saa 04:10
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi w’Intwari. Ni umunsi utangwaho ubutumwa butandukanye, bugaruka ku bigwi by’Intwari z’u Rwanda.

Abayobozi batandukanye baba abari imbere mu gihugu n’abafite inshingano hanze yacyo, bifashshije Twitter batanga ubutumwa butandukanye bujyanye n’umunsi w’Intwari.

Bwinshi bugaruka ku kurata ibigwi by’Intwari z’u Rwanda no kujyanisha ubutwari n’icyerekezo cy’u Rwanda.

Umunsi w’Intwari wa 2020 wizihirijwe ku rwego rw’umudugudu ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.

Ni umunsi wabanjirijwe n’icyumweru cy’ubutwari cyaranzwe n’ibiganiro n’imikino byose byanyujijwemo ubutumwa ku muco w’ubutwari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Impeta n’Imidari by’ishimwe, Nkusi Deo, yavuze ko ibyaganirijwe urubyiruko by’umwihariko ari ukujyanisha igisobanuro cy’ubutwari n’icyerekezo cy’u Rwanda.

Ati “Ubutwari tugezemo ni ubutwari bwo kubaka igihugu, kubaka iterambere ejo heza h’igihugu cyacu, kera ubutwari bwakunze kureberwa mu bikorwa bya gisirikare n’uyu munsi ntibyabura, kuko umutekano ni ikintu cy’ibanze kugira ngo byose bishoboke dukwiye kuburebera mu bikorwa.”

Ukurikije igihe u Rwanda rugezemo n’aho rugana usanga Intwari y’Igihugu ari umuntu ukurikirana ibyo yiyemeje kugeraho bikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’amananiza.

Ubutumwa bwa bamwe mu bayobozi bw’umunsi w’Intwari

Abayobozi batandukanye baba abari mu gihugu n’abari hanze yacyo nka ba Ambasaderi, abahagarariye u Rwanda mu miryango itandukanye bakoresheje Twitter batanga ubutumwa kuri uyu munsi.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko mu gihe abanyarwanda bazirikana Intwari zitangiye u Rwanda, bagomba gukomeza ibyo zatangiye bateza imbere ubuzima bwabo n’ubwa bagenzi babo n’igihugu muri rusange.

Ati “Mu gihe twibuka ubwitange no kutikunda kw’Intwari zacu, reka tuzubahe dukomeza ibyo zatangiye kandi dushyire imbaraga mu guhindura ubuzima bwacu n’ubw’igihugu cyacu.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, yavuze ko Intwari z’igihugu zarokoye u Rwanda azifuriza kugira Imana y’i Rwanda.

Ati “Kuri uyu munsi twibuka Intwari z’u Rwanda, ngize nti bavunnyi b’igihugu cyacu, badatenguha ababo, badatatira igihango cy’ubumuntu, barinzi b’ah’ejo, muti w’imitima yacu, murakagira Imana y’i Rwanda!”

Richard Sezibera yavuze ko gusingiza Intwari bidahagije ahubwo abantu basabwa kuzigana. Ati “Ubutwari ni imyumvire. Iterambere ry’u Rwanda ryafumbiwe n’amaraso y’Intwari zacu. Abantu basanzwe biyemeje guhara ubuzima bwabo bakora ibikorwa bidasanzwe. Kubarata ntibihagije byaba byiza tubiganye.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Bamporiki Edouard, yashimye ko Intwari zatabarutse zishakira u Rwanda, ineza avuga ko abariho bagomba kurusigasira kugira ngo abato bazarubemo ruhagaze rwemye.

Yagize ati “Ntwari z’u Rwanda twizihiza, mwatabarutse Mushakira u Rwanda ineza, hashize imyaka 25 duhumeka umwuka w’ineza mwazize, Nimubyubahirwe. Ntwari mukiriho, namwe muri ba rugero ruhanitse, nimudutongere ubwo butwari, niwo murage tuzasigasira kugeza ejo. U Rwanda nirweme.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Dr. François-Xavier Ngarambe, yavuze ko kubaha Intwari nyako ari ugaharanira kugera ku nzozi zashakaga kugeraho.

Ati “Uburyo bwiza bwo guha icyubahiro intwari zacu ni ukuzifasha kugera ku nzozi zazo zo kugira u Rwanda rwunze ubumwe, aho buri wese yishimiye kandi atewe ishema no kuhaba. Reka dufatanye guharanira amahoro, umutekano, uburenganzira bungana n’ubukungu kuri bose”.

Kwizihiza umunsi w’Intwari byabereye ku rwego rw’umudugudu, ariko ku rwego rw’igihugu, Perezida Paul Kagame yashyize indabo ku Gicumbi cy’Intwari kiruhukiyemo imibiri n’ibimenyetso by’intwari zitangiye igihugu, wabereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo yashimiye Intwari zarokoye u Rwanda azitura Imana y'i Rwanda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko, Bamporiki Edouard, yashimye ko Intwari zatabarutse zishakira u Rwanda ineza
Richard Sezibera yavuze ko gusingiza intwari bidahagize ahubwo abantu basabwa kuzigana
Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, François-Xavier Ngarambe, yavuze ko gushimira Intwari kwiza ari ukugera ku nzozi zifuzaga kugeraho zo kubaka u Rwanda rwimakaza ubumwe buri wese abamo atekanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .