Ubutumwa bubiri Umwami Mohammed VI yandikiye Perezida Kagame mu mezi atatu gusa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nyakanga 2019 saa 01:48
Yasuwe :
0 0

Kuva muri Kamena 2016, umubano hagati y’u Rwanda na Maroc, urimo gukomera. U Rwanda rwitandukanyije na Repubulika ya Shara y’Iburengerazuba (Sahrawi), rukura Perezida w’iki gihugu Brahim Ghali, ku rutonde rw’abashyitsi mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibirori byo kwibohora byo kuwa 4 Nyakanga.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nyakanga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Maroc, Nasser Bourita, yashyikirije Perezida Kagame ubutumwa bwanditswe n’Umwami wa Maroc, Mohammed VI. Ubwo butumwa bw’umwami bwarimo ‘gukomeza ubufatanye bw’ibihugu byombi, ibibazo bya Afurika n’ibyerekeye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe’.

Nasser ari i Kigali kuva kuwa Kane tariki 4 Nyakanga aho yahagarariye umwami mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rumaze rubohowe. Igikorwa cyibutsa umunsi FPR Inkotanyi yagereye ku butegetsi no guhagarika burundu jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubu ni ubutumwa bwa kabiri bwanditse Umwami wa Maroc yoherereje u Rwanda mu mezi atatu gusa. Kuwa 7 Mata ubwo Minisitiri w’Intebe wa Maroc, Saad-Eddine El Othmani, n’itsinda yari ayoboye bifatanyaga n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, yatanze urwandiko Umwami wa Maroc yandikiye Perezida Kagame.

Icyo gihe El Othmani yagize ati “Natanze ubutumwa bwanditse bwa nyiricyubahiro Umwami Mohammed VI kuri Perezida w’u Rwanda, igaragaza ubushake bwa Maroc bwo gufatanya n’abanyarwanda ndetse no kugeza umubano w’ibihugu byombi mu nzego zose”.

U Rwanda rwitandukanyije na Sahrawi

Maroc yafashe icyemezo cyo gukomeza umubano wayo n’u Rwanda. Uguhura kw’abakuru b’ibihugu byombi kurasa n’aho guhoraho. Uretse ubutumwa bubiri bw’umwami wa Maroc, hari kandi no guhamagarana kuri telephone ubwo bwari buke hakaba inama ya AU mu Ugushyingo i Addis Abeba.

Icyo gihe Umwami Mohammed VI yijeje Perezida Kagame ko amushyigikiye cyane mu cyerekezo cy’amavugurura ya AU.

Iyi mikoranire kandi yageze no ku rwego rwa Minisiteri. Kuwa 21 Mutarama, Minisitiri w’Ubutabera muri Maroc yagiriye urugendo i Kigali aho yahuye na Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, Johnston Busingye. Kuwa 18 Werurwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahnga Dr Richard Sezibera, yagiye muri Maroc aho we na mugenzi we bayoboye imirimo ya komisiyo ihuriweho.

Umubano ukomeje gutera imbere hagati y’ibihugu byombi ufite ikivumbikisho muri Kamena 2016 ubwo Perezida Kagame yasuraga Maroc. Watumye Repubulika ya Sahara y’Uburengerazuba ‘Sahrawi’ yibagirana i Kigali.

Icyerekana ko u Rwanda rwaciye umubano n’iki gihugu ni uko mu birori byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwibohora, Perezida Brahim Ghali wa Sahrawi atari kuri lisiti y’abatumiwe.

Sahrawi (Sahara y’Uburengezuba) yari agace ka Maroc ariko kuva mu 1975 yemewe nka leta yigenga, iza kuba n’Umunyamuryango wa AU. Maroc irashaka ko kabaho kigenga ariko gafatwa nk’igice cyayo dore ko ntawundi muryango mpuzamahanga ukemera nk’igihugu.

Inkuru bifitanye isano: U Rwanda na Maroc mu kwezi kwa buki!

Muri Kamena 2016 Perezida Kagame yasuye Maroc bifatwa nk'intangiriro y'umubano hagati y'ibihugu byombi
Perezida Kagame yakiriwe mu isangira n'Umwami Mohammed VI
Ubwo umwami wa Maroc yageraga ku kibuga mpuzamahanga cy'indege i Kigali
Umwami wa Maroc, Mohammed VI nawe yasuye u Rwanda yakirwa na Perezida Kagame
Byari ibyishimo ubwo umwami wa Maroc Mohammed VI yasuraga u Rwanda
Perezida Kagame yakiriye Umwami Mohammed VI mu isangira i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .