Igihembwe cy’ihinga cy’umuhindo 2025A kizatangira muri Nzeri 2024, ndetse cyiharira 70% by’umusaruro utunga Abanyarwanda.
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Telesphore Ndabamenye ubwo yari mu kiganiro kubaza bitera kumenya kuri uyu wa 18 Kanama 2024, yatangaje ko hakomeje gahunda yo kongera ubuso buhingwaho kugira ngo n’umusururo urusheho kwiyongera.
Yahamije ko ahanini mu gihembwe usanga ubutaka buhingwa butarenga hegitari miliyoni imwe, hakaba ahari ibihingwa bihoraho nk’urutoki, icyayi, ikawa n’ibindi biri kuri hegitari ibihumbi 500, hagasaguka amasambu menshi adahinze.
Ati “Iyo tuvuze ngo ubwo butaka tubwongere ku bugomba guhingwa, hari n’ibihingwa tubugenera. Buri gihingwa, ni ukuvuga ibigori, ibirayi, imyumbati, umuceri, soya ingano n’imboga twavuze ko ubwo butaka buziyongeraho 10% tukaba dufite hegitari ibihumbi 802 z’ubutaka.”
Kuri ubu ahantu hari haragenewe inzuri basabwa guhinga 70% by’ubutaka ubusigaye bugahingwaho ibihingwa biribwa, kandi bishobora no gutanga ubwatsi ku matungo yororerwa kuri 30% isigaye.
Yanasobanuye ko inyongeramusaruro izakoreshwa muri iki gihembwe igomba kwiyongera ugereranyije n’iyakoreshejwe mu gihembwe cy’ihinga gishize.
Hashize igihe Leta itangiye kunganira abahinzi ngo babone imbuto n’ifumbire ku biciro biboroheye. Nk’urugero ku ifumbire mvaruganda, ya NPK igura 1146 Frw ariko abayigura bunganiwe na Leta bishyura 684 Frw ku kilo kimwe. Ubu nkunganire ikora ku bwoko 17 bw’ifumbire.
Ku mbuto nk’ibigori bya hybrid ikilo cy’imbuto kimwe kigura 2350 Frw ariko uwunganiwe na Leta yishyura 650 Frw.
Ubutaka bushobora guhingwa kugeza ubu ni hegitari zirenga miliyoni 1.3.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!