00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutaha indege ya RDC nihanurwa ntihazagire uvuga ngo ntitwamubwiye- Alain Mukuralinda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 29 Mutarama 2023 saa 06:43
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibyo imaze iminsi ikora byo kugaragaza ubushotoranyi bw’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ari nko gutanga abagabo ku buryo umunsi hafashwe ikindi cyemezo cyo kubungabunga umutekano w’Igihugu ntawe uzavuga ngo ntiyamenye impamvu.

Leta y’u Rwanda imaze iminsi ishinja ubushotoranyi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, burimo kuba indege z’igisirikare cyayo zaravogereye ikirere cyarwo ubugira gatatu, ndetse ubuheruka hakaba harafashwe icyemezo cyo kuyirasaho.

Ni ubushotoranyi bwaje bukurikira ubundi bwabaye muri mu 2022, ubwo Ingabo za RDC zarasaga ku butaka bw’u Rwanda mu Karere ka Musanze mu Kinigi, ndetse nyuma y’aho ibi bikaza gukurikirwa no gushimuta abasirikare babiri b’u Rwanda.

Kuri ubu bushotoranyi bwose, Guverinoma y’u Rwanda yagiye isohora amatangazo imenyesha umuryango mpuzamahanga ibiri kuba ndetse igasaba ko hakorwa iperereza.

Kuwa 24 Mutarama mu 2023 nibwo Ingabo z’u Rwanda zafashe icyemezo cyo kurasa ku ndege y’intambara ya Congo yari yavogereye ikirere cyarwo mu Karere ka Rubavu.

Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyo kuri iki Cyumweru tariki 29 Mutarama mu 2023, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko ibyo u Rwanda rwakoze ari nko gutanga abagabo ku buryo ubutaha nirufata icyemezo cyo kuyihanura cyangwa ikindi , hatazagira uvuga ngo ntiyabwiwe ibiri kuba.

Ati “Ni byiza gutanga abagabo, niba indege ije bwa mbere ikagwa i Rubavu ikongera igahaguruka mwanabishyira mu itangazo bakabyemera, ubwa kabiri ikaza igasubirayo bakabihakana, ubwa gatatu ikaza bakayirasaho ikagenda ikangirika bikagaragara ko yangiritse, bagasohora itangazo bavuga ngo ntabwo yari yinjiye mu Rwanda bagiye kubitangira ibimenyetso uyu munsi tukaba tubitegereje, ni byiza ko noneho nihanurwa cyangwa se nihaba ubundi bushotoranyi u Rwanda rukagira icyo rukora, ntihazagire uvuga ngo ntabwo twari twababwiye.”

Ubwo u Rwanda rwarasaga ku ndege y’intambara ya RDC, rwavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rw’ubwirinzi.

Umubano w’u Rwanda na Congo wongeye kuzamo agatotsi ubwo M23, umutwe iki gihugu kivuga ko ushyigikirwa n’u Rwanda, wuburaga imirwano. Uyu mutwe uvuga ko urwanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bo mu Burasirazuba cyane cyane abavuga Ikinyarwanda bakunze kubuzwa amahwemo.

Muri iki kiganiro Mukuralinda yavuze ko ibi birego RDC ikomeza kugereka k’u Rwanda ari amahitamo y’abayobozi bayo nk’uburyo bwo kwihunza inshingano.

Ati “Ariya ni amahitamo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakoze yo kuvuga ngo ibi bintu byose mujye mubishyira k’u Rwanda n’ikimenyimenyi ejo bundi Perezida Tshisekedi ari muri Senegal mu nama y’ubuhinzi yaravuze ashyiramo u Rwanda, arangije aravuga ati nagombaga kubivuga, wabonye ko Ambasaderi avuga ngo n’ingagi n’ibitera basigaye babyiba, undi ati njye ntabwo ndifotoze hari Perezida w’u Rwanda kandi bamaranye iminsi itatu mu cyumba cy’inama.”

Abajijwe n’umunyamakuru niba u Rwanda na RDC bishobora kujya mu ntambara yeruye, Mukuralinda yagize ati “Intambara ya nde na nde? Dupfa iki? Congo ifite abo irwana nabo b’abaturage bayo.”

Kuva u Rwanda na RDC byatangira kurebana ay’ingwe, hagiye habaho imbaraga z’ubuhuza butandukanye ariko abayobozi ba Congo bagashinjwa kutubahiriza ibyabaga byaganiriwe kugeza n’aho Perezida Tshisekedi yanze kwitabira inama yagombaga kumuhuza n’uruhande rw’u Rwanda i Doha muri Qatar.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko RDC nikomeza ibikorwa by'ubushotoranyi hazafatwa ibindi byemezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .