Sheikh Musa Sindayigaya yatorewe kuyobora Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda tariki 27 Gicurasi 2024.
Uyu mubyeyi w’abana batatu yahise atangira urugamba rwo kugarura ubumwe muri Islam, no guharanira kubaka imishinga y’iterambere.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE yatangaje ko mu kuva afite imyaka 17 yinjiye mu byerekeye ibwirizabutumwa, agera ku rwego rwa Sheikh afite imyaka 23 gusa.
IGIHE: Sheikh Musa Sindayigaya ni muntu ki, yize amashuri angana iki?
Sheikh Sindayigaya: Navukiye mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi ni ho nakuriye niga amashuri abanza, amashuri yisumbuye nayize muri Institut Islamique al Hidaya ryigisha Theologie ku rwego rw’amashuri yisumbuye, nkomereza muri Kaminuza ya Kiyisilamu yitwa Islamic University of Madina muri Arabia Saoudite mpamara imyaka ine niga ibijyanye n’Amategeko ya Kiyisilamu n’Ururimi rw’Icyarabu, aho naharangije mu mwaka wa 2003.
Nagarutse mu Rwanda mu 2003 bivuze ko ubu maze imyaka 21 muri gahunda z’ibwirizabutumwa zitandukanye kandi kugeza ubu nabaye mu nzego zitandukanye z’Umuryango wa Islam mu Rwanda, nakoranye n’abayobozi batandukanye, wavuga ko mfite ubunararibonye bw’imyaka 20 mu buyobozi imbere.
Nabaye umuyobozi ushinzwe iby’ibwirizabutumwa ku rwego rw’igihugu, icyo gihe hari ku buyobozi bwa Sheikh Saleh Habimana, nyuma nza kuba Mufti Wungirije ku gihe cya Sheikh Gahutu Abdulkarim, icyo gihe nyabwo nabashije gukomeza kurangiza manda ariko nakomeje kuba n’ubundi mu buyobozi, hanyuma guhera muri 2013 kugeza 2018 nanone nabaye umuyobozi wa Islam mu Mujyi wa Kigali, mvamo 2018 nsubira mu buyobozi bukuru ari ho nari nkiri kugeza ubwo natorewe kuba Mufti byari ku rwego rw’Umuyobozi Mukuru ushinzwe iteganyabikorwa n’imari.
Icyampaye ububasha bwo kuyobora uwo mwanya wumva utari muri Theologie ni uko mu bumenyi nize bw’idini, ariko nanone mfite icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Public Administration and Management nize muri Islamic University in Uganda, nize muri Kabale University hanyuma kandi ubu ndi kwitegura kugira impamyabumenyi y’ikirenga muri byerekeye ubuyobozi n’imiyoborere [Leadership and Governance] muri Jomo Kenyatta University. Narangije amasomo, nsigaje kujyayo gukora ubushakashatsi.
Ndubatse, mfite umugore n’abana batatu, ndi umubwirizabutumwa w’idini ya Islam kandi ntuye muri Kigali.
IGIHE: Ni irihe somo ryakurazaga udasinziriye?
Sheikh Sindayigaya: Imibare ntabwo nayikundaga cyane nabonaga indushya ariko nanone amasomo yose narayakundaga nkanayatsinda, ntabwo nigeze ngira amanota atari mu rwego rwo hejuru cyane, haba mu mashuri yisumbuye nabaga uwa mbere mu ishuri, narangije ari njye wa mbere mu kigo ndetse no muri kaminuza i Madina ho wenda ntabwo nari uwa mbere ariko nari mu banyeshuri bafite amanota meza cyane kandi haba hari ibihugu byinshi, Isi yose iba ihari, navuga ko u rwego rw’amasomo nta kibazo nigeze ngira nubwo haba hari ayo umuntu yiyumvamo kurusha ayandi, muri rusange ntabwo nigeze ngira imbogamizi zijyanye no kwiga, ndashima Imana kuko nigaga mbona bigenda neza.
Kwa kundi umuntu avuga ngo iri somo rirananira, nta na rimwe ahubwo njyewe naharaniraga kwiga, nakundaga bimwe bita gusubiramo amasomo nabihaga imbaraga zishoboka, umwanya wanjye mu kwiga nawukoreshaga neza bishoboka kuko njyewe kwakundi umuntu ajya kwiga akajya mu kizamini avuga ngo nambaza aha ndumva ntiteguye, njyewe narigaga nkava ku rupapuro rwa mbere nkagera ku rwa nyuma ku buryo nagendaga mvuga ngo aho yabaza hose nditeguye.
Urabona kumwe nijoro iyo umuntu yize neza byafashe atari ibyo guhutiraho, ubundi iyo ufite ikizamini hari igihe ukanguka ukumva nk’igitabo urakireba neza ukumva n’ahantu handitse niba ari igika urakireba neza mu rupapuro, uko niko nasubiragamo amasomo. Ni yo mateka yanjye mu buzima bwo kwiga.
No mu ishuri nakundaga kwicara ku ntebe ya mbere ku buryo twiga i Madina muri Arabia Saoudite habaga ubunebwe bwo kwandika, umwalimu akaza akababwira mu magambo, umuvuduko we rero hari abanyeshuri rero bategereza abandi bandika neza cyangwa vuba bakazafotoza ibyo banditse. Njyewe rero ntabwo nafotozaga, n’ubu amakaye yanjye ndayafite amaze imyaka 20 nigiyemo arimo umukono wanjye.
Umunsi wa Sheik Musa uba uteye ute?
Urebye iminsi yanjye myinshi irasa usibye impera z’icyumweru ariko urebye kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane saa tatu mba ndi ku kazi, abakozi bose tuba turi hano mu biro tukagira ikiruhuko saa Sita kugeza saa Saba tukanasenga, akazi kakarangira saa Kumi n’imwe ariko hari abakozi bagenda mu rwego rw’intangiriro za manda shya kandi dufite byinshi bidushishikaje tugomba kugeza ku Bayisilamu, twe ntidufite amasaha y’akazi.
Muri iyi ntangiriro na bo narabateguje barabinyemerera ntitugira week-end, ku wa Gatandatu cyangwa ku Cyumweru ndetse hari igihe na saa Tanu z’ijoro zidusanga mu biro. Mu minsi ishize hari n’abaraye hano kugeza mu gitondo.
Hanze y’akazi, Mufti Sindayigaya aba ari muntu ki?
Tugira ibikorwa bisanzwe dutumirwamo byawe bwite, ujya mu bukwe, mu minsi mikuru runaka, usura naka na naka akagusura, umuryango se n’inshuti zacu, ni ukuvuga ngo ugerageza kubihuza n’umwanya w’abana.
Nkunda gutemberana n’umuryango, dukunda kujya ku mazi ahantu runaka, nko mu mpera z’icyumweru cyane ku wa Gatanu iyo nta kazi kenshi gahari iyo tumaze gusenga [ijumaa] umuntu ntabwo asubira mu rugo urabasohokana ukabasengerera.
Mu byo kurya mukunda iki?
Nkunda brochette y’ifi cyane, inyama zo ntabwo nzikunda, ahari umenya nariye nyinshi kera tukiba mu barabu ariko ababyeyi bambwiye ko nariye inyama bampaye umuti wo guhugura, ahari byarongeye bisubira uko ariko ntacyo zintwara.
Ifi ndayikunda, nkakunda icyayi cy’amata, nkunda amata cyane inshyushyu. Ku mafunguro ya Kinyarwanda ntabwo nkunda igitoki ariko nkunda umwumbati nkawunywesha amata y’ikivuguto.
Mufti Sindayigaya akora iyihe siporo?
Siporo ndayikora mu rwego rw’ubuzima, urabona twirirwa twicaye, nkunda gukora siporo yo kwiruka. Urabona aha dutuye ku mugoroba ni ukwiruka nka kilimetero eshanu nibura gatatu mu cyumweru ngomba kuyikora.
Nari nsanzwe mbikora ariko amasaha menshi y’umuyobozi mukuru aba yicaye hamwe, ibyo usinya cyangwa usoma rero kwiruka nsigaye nshyiramo imbaraga nyinshi ariko mfite umwuka wo kwiruka nta kibazo.
Ni iyihe kipe ufana mu Rwanda n’i Burayi?
Ntabwo nkurikira umupira cyane ariko nk’imipira y’iburayi, UEFA Champions League nshobora gukurikira ikipe zakinnye nkamenya nk’umukinnyi umwe, abana banjye usanga bansega ngo ntabwo nzi abakinnyi kuko barambaza ngo uriya ni nde nkababwira ngo ntabwo mbizi.
Mu Rwanda njye kuva na kera nafanaga Kiyovu Sports gusa wenda ni uko ntagiye nkomeza gukunda ibintu by’umupira ariko nanakinaga umupira tukikiri abana, mu mashuri yisumbuye, muri kaminuza nakinaga mu izamu kandi narageragezaga. Gusa hashize igihe ntajya mu mupira.
Ibihe by’ubusore kuri Mufti Musa byari bimeze bite?
Nakuriye mu ibwirizabutumwa, kuva mfite imyaka nka 17 ni ho nari ndi ubwo rero hari imyifatire runaka byansabye guhagarika nk’iby’urubyiruko byo kwinezeza byinshi ntabwo nigeze mbigenderamo. Nabaye Sheikh nkiri muto kuko nari mfite imyaka 23, iyo myaka ni yo ubundi urubyiruko rundi rujya muri ibyo, nta n’indirimbo njya menya, sinzi no kubyina cyane ko umuziki twe ntabwo tuwemera mu Idini ya Islam.
Gusa wenda umuntu ntiyabura kuvuga ku bahanzi ba kera n’ab’iki gihe, abahanzi ba kera ubona barabaga bafite indirimbi zifite aho zaganishaga ariko hari ab’iki gihe ubona biba bidafite umurongo [ntabwo atari bose] ari iby’igihe gito bihita byibagirana ariko umuntu ugasanga afite indirimbo imaze imyaka mirongo 50 kandi ukiyumvamo ubutumwa bwubakitse.
Ariko ibyo kumenya imiziki no kumenya abahanzi no kubicengera no kuzifata mu mutwe, nta ndirimbo n’imwe nzi mu mutwe wavuga ngo uyu arayizi kubera ko sinigeze mbigenderamo.
Ni nde ufata nk’icyitegererezo mu buzima bwawe?
Navuga mu buryo bubiri, mu buryo bw’imyemerere icyitegererezo cyanjye ni Intumwa y’Imana Muhammad [Imana imuhe amahoro n’imigisha] kuko ni we rugero rw’Abayisilamu bose hanyuma mu buryo bw’imiyoborere n’uburyo bwo gukora no guha ibintu umurongo, uwo mfata nk’icyitegererezo ni Perezida Paul Kagame kuko ayobora neza ndetse akaba yarubatse igihugu akivanye kure.
Mu bintu bye mpora ntekereza cyane ni ukuntu yagaruye ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma y’igihugu cyabayemo Jenoside igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.
Numva ngize amahirwe nkayobora nka we byagenda neza kandi ni umwalimu mwiza, tumwigiraho ibikorwa bitandukanye, ikindi ni ukubaza inshingano abantu bose nta n’umwe udakorwaho, aha nta muntu ukomeye igikomeye ni itegeko.
Ingingo zijyanye n’uburinganire wemeranya na zo?
Mu idini ya Islam twemera ubwuzuzanye. Hari aho abantu baringaniye imbere y’amategeko hari n’ibyo amategeko atabaringanizaho imbere y’amategeko Imana yashyizeho mu idini ya Islam. Bahuriye ku bumuntu, kubahiriza amategeko y’Imana, kuzahanwa nibarengera kuko nta we bizafasha ngo kuko ari umugabo cyangwa umugore, ariko uburinganire ntabwo ari mu bintu byose 100%.
Mu miterere, umugore agira ibihe bya buri kwezi ntabwo umugabo abigira. Mu mategeko y’idini ya Islam umugore wagiye mu bihe bya buri kwezi ntabwo asiba ahubwo iriya minsi azayibara azayishyure yarasubiye mu bihe bisanzwe. Aho Islam iramutse igizemo uburinganire yaba igiye guhutaza uriya mugore kuko hari imbaraga z’umubiri aba ari gutakaza, anongeyeho no gusiba akabwiyiriza harimo ikibazo.
Ku birebana n’inshingano zo mu rugo, idini ya Islam yemera ko umugabo ari we muhagararizi w’urugo, ni we muyobozi w’urugo ariko nanone Islam yateganyije inshingano za buri ruhande. Umugabo afite inshingano azabazwa n’umugore afite inshingano azabazwa, hari n’izo bahuriyeho bombi nko guha abana uburere.
Mu idini ya Islam ntabwo umugore ategetswe gutunga urugo. Yabikora mu buryo bw’ubushake bwe ariko atari ukuvuga ngo ni inshigano Imana izamubaza. N’ayo yakoreye mu idini ya Islam umushahara w’umugore uba ari uwe, agize icyo agura ku giti cye ni uburenganzira bwe.
Ay’umugabo yo barayasangiye kuko ategetswe kumuhamo ibyo akeneye.
Islam ivuga iki kuri feminism?
Twabyita gushyira imbere abagore, twe nta kibazo tubifiteho. Hari abantu bavuga ngo umuntu yarize ariko ntagomba gukora kuko ari umugore, ibyo ni ukubuza umuntu uburenganzira mu byo yemerewe kandi atigeze abuzwa n’Imana.
Imana ntabwo yigeze ivuga ngo hazige umugabo gusa, umugore gusa. Yategetse ko umubyeyi yigisha abana bose atarobanuye harebewe ko bose bagomba kwiga. Ku birebana n’akazi nubwo Islam ifite imirongo migari yashyizeho ariko umugore yemerewe gukora, kwiga akaminuza akaba umuhanga akaba igitangaza mu rwego rw’ubumenyi n’ubwenge yarangiza akabutanga agafasha igihugu n’idini ye.
Dufite abayisilamukazi bari mu nzego z’igihugu, Abadepite, Abasenateri abikorera benshi bafite za kaminuza, ibikorwa bitandukanye, abarimu muri za kaminuza, rero Islam ntabwo ibuza umugore kwiteza imbere ariko agomba kuzirikana ya nshingano y’urugo no kubaka umuryango kimwe ntikibangamire ikindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!