00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuso bwuhirwa mu Rwanda buzongerwaho 85% mu myaka itanu iri imbere

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 6 September 2024 saa 07:35
Yasuwe :

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Ushinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi Buvuguruye, Dr Karangwa Patrick, yagaragaje ko u Rwanda rufite gahunda yo kongera ubuso bwuhirwa ku kigero cya 85% mu myaka itanu iri imbere.

Muri gahunda ya NST1 yarangiye ibikorwa byo kuhira bigeze ku buso bwa hegitari 71.585 bivuye ku zirenga ibihumbi 48 mu 2017, ndetse byatumye umusaruro uva kuri hegitari imwe wikuba inshuro ziri hagati y’ebyiri n’enye.

Kuri ubu muri Gahunda ya NST2, Leta irateganya kongera ubuso bwuhirwa kugira ngo bukomeze bakomeze kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Karangwa Patrick yagaragaje ko kongera ubwo buso bizagerwaho kuko hari uburyo buzashyirwaho aho nibura buri mwaka hazajya hashyirwaho intego.

Ati “Gahunda ya NST2 harimo ko tuzongera ubuso bwuhirwaho 85%, ni byo guverinoma yiyemeje. Iyo twiyemeje ingamba z’imyaka itanu nka kuriya ni ukuvuga ngo buri mwaka twiha intego, ku buryo buri mwaka hagenda habaho ingengo y’imari yabyo.”

Yagaragaje ko hari ibishobora gukorwa biturutse mu mishinga migari iba iteganyijwe mu ngengo y’imari ndetse no hari n’bishobora gukorwa n’abafatanyabikorwa basanzwe bafatanya na Leta nubwo hejuru ya 90% bizakorwa na Leta.

Yakomeje ati “Guverinoma ishaka ko buri mwaka ubuhinzi buzajya bwiyongeraho 6%, nubwo ubwo buso bwuhirwa bitazahita bikorerwa rimwe ariko dushaka ko ako 6% twiyemeje kazajya kiyongeraho buri mwaka.”

Yongeye ati “Iyo turebye uko umusaruro wiyongera tuba dushaka ko wiyongera inshuro zirenze ebyeri ugereranyije uko umubare wabo wiyongera. Buriya abaturage bacu biyongera nka 2.5%, umusaruro rero twifuza ko wiyongera kuruta uko biyongera.”

Yahise asaba abahinzi ko mu gihe Leta izaba yamaze gutunganya ubwo buso bwuhirwa no gushyiraho ibikorwa remezo, bakwiye kubisigasira no kunoza imicungire yabyo.

Abahinzi mu bice bitandukanye bakunze kugaragaza ko hari ubwo imyaka yabo ipfa cyangwa ikangirika biturutse ku ihindagurika ry’ibihe nko mu gihe cy’izuba ryinshi usanga yuma.

RAB igaragaza ko hari ibyanya 299 hirya no hino mu gihugu byatunganyirijwe kuhira, by’umwihariko birindwi ahakorerwa ibikorwa byo kuhira i musozi biri mu turere twa Karongi, Nyanza, Kayonza, Gatsibo na Rwamagana.

Hari n’aho abaturage bakora ibikorwa byo kuhira ku buso buto, bahabwa nkunganire mu bikoresho bibafasha kuhira bakishyura 50% by’ikiguzi cyabyo.

Mu gihugu hose abahinzi barenga ibihumbi 36 bamaze kubona ibikoresho byo kuhira ku buso buto binyuze muri nkunganire ya Leta (Subsidy Program) ndetse n’inkunga nyunganizi (Matching Grants) binyuze mu mishinga itandukanye.

Inyigo yakozwe mu 2010 (Irrigation master plan) yagaragaje ko mu Rwanda ubuso bugera kuri hegitari 596,810 bushobora gukorerwaho ibikorwa byo kuhira imyaka.

Umuyobozi muri MINAGRI Ushinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi Buvuguruye, Dr Karangwa Patrick avuga ko ubuso bwuhirwa buzongerwaho 85% mu myaka itanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .