Ubushotoranyi budasiba no kuyobya uburari: Ibiteye urujijo mu mugambi w’u Burundi ku Rwanda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Kamena 2020 saa 04:17
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, mu buryo bumaze kwisubiramo inshuro nyinshi, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zasubije inyuma igitero cy’abantu bitwaje intwaro mu Karere ka Nyaruguru, bari bafite umugambi wo kugirira nabi abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Yanze, uherereye mu kilometero kimwe gusa uvuye ku mupaka w’u Burundi.

Abagabye igitero basize inyuma abarwanyi babo bane bapfuye, ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda na radiyo za gisirikari n’ibikombe by’ibiribwa byanditseho "FORCE DE DEFENSE NATIONALE DU BURUNDI", batatu mu bakigabye bafatwa mpiri.

Nubwo umutwe wagabye iki gitero utahise umenyekana, ikizwi ni uko waturutse mu Burundi ndetse bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Uwimbogo bavuga ko bamenyemo babiri, kuko bazaga kuhakora akazi k’ubukarani mu bihe byashize mbere y’uko imipaka ifungwa. Barimo Sarihungu n’uwitwa Desiré bo ku Gihisi.

Amakuru yatangajwe mu Burundi avuga ko abagabye icyo gitero bafite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira muri komini za Bukinanyana na Mabayi. Ni ishyamba ry’inzitane rifatanye na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ku ruhande rw’u Rwanda.

Bajya kugaba igitero babanje guhurira ahitwa ku Gihisi, ndetse ubwo bari basubijwe inyuma niho bongeye guhurira, barimo abarwanyi babiri bakomeretse cyane bajya kuvurwa bari mu modoka ya gisirikare, ”bafata umuhanda wa Ndora- Bubanza mu Burundi.”

Mu buryo budatunguranye ariko, Ingabo z’u Burundi zahakanye uruhare muri icyo gitero, nyamara mu itangazo ryazo ntizihakana cyangwa ngo zemeze ko cyabayeho, ahubwo zigifata nk’ibyatangajwe ku mbuga nkoranyambaga hirengagijwe gihamya zose zagaragajwe.

Itangazo ryasohowe na Colonel Biyereke Floribert, rigira riti “Ingabo z’Igihugu z’u Burundi ziramenyesha Abarundi n’amahanga ko ubutaka bw’u Burundi budashobora kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano mu bihugu by’Abaturanyi. Ahubwo abasirikare b’Abarundi basabwa gucunga neza umutekano ku mbibi u Burundi busangira n’ibihugu by’abaturanyi.”

Ni ibitero bihora bigaruka

Mu karere ka Nyaruguru cyane cyane mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe, kuva mu myaka ishize hakunze kugabwa ibitero n’abantu bitwaje intwaro, Ingabo z’u Rwanda zabasubiza inyuma bagahungira mu Burundi.

Rumwe mu ngero za vuba ni ubwo mu ijoro ryo ku wa 1 Nyakanga 2018 ahagana 23:30’ abagizi ba nabi bitwaje intwaro bateye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyabimata. Bibye ibintu by’abaturage birimo amatungo n’ibiribwa, banarasa hejuru bagamije gutera ubwoba abaturage.

Icyo gihe Polisi y’u Rwanda yagize iti "Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo. Ibi bikaba bibaye nta n’ibyumweru bibiri bishize mu karere kamwe habaye igitero nk’iki."

Uretse ibyo, hari ibindi bitero byagiye bigabwa muri Nyaruguru mu murenge wa Nyabimata, byishe abaturage ndetse bitwika imodoka, binasahura abaturage. Ni ibitero birimo ibyagabwe n’umutwe witwara gisirikare wa FLN, wari ufite Nsabimana Callixte “Sankara” nk’umuvugizi.

Ni iki u Burundi buteze muri FDLR na RNC biri mu marembera?

Iki gitero cyabaye nyuma y’iminsi mike mu Burundi hatowe ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Gen Ndayishimiye Evariste, buhanzwe amaso harebwa niba buzazana impinduka ku bushotoranyi ku Rwanda bumaze igihe.

Iki gitero kandi cyabaye nyuma y’amasaha make mu Burundi bashyinguye Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida w’icyo gihugu, witabye Imana ku wa 8 Kamena azize uguhagarara k’umutima nk’uko Guverinoma y’icyo gihugu yabitangaje.

Mbere gato y’uko iki gitero kigabwa, umwe mu bayobozi b’umutwe w’iterabwoba wa RNC, Rugema Kayumba, yatangaje ko nubwo Nkurunziza ashyinguwe, hashobora guhita haba igitero mu karere nubwo atatanze amakuru arambuye, ariko icyo yashakaga kuvuga cyaje kugaragara.

Mu butumwa yanditse kuri Facebook ku wa Gatanu yagize ati “Perezida Nkurunziza arashyinguwe ariko intambara ikomeye ishobora guhuza akarere igiye gutangira none cyangwa ejo ntimumbaze, ni isaha gusa isigaye.”

Uyu mugabo uba muri Norvège ni umwe mu bafite uruhare rukomeye mu bikorwa bya RNC mu karere, aho agendera ku mabwiriza ya nyirarume Kayumba Nyamwasa.

Mu 2000 uyu mugabo wari ufite ipeti rya Corporal mu ngabo z’u Rwanda yemerewe gukomeza amasomo, ajya kwiga mu yahoze ari KIST kuri buruse ya leta, asoza mu 2005 mu bijyanye n’ubumenyi ku biribwa. Akimara gusoza amasomo, yahamagawe kugira ngo akomeza imirimo mu gisirikare, arigomeka ahita atoroka ajya muri Uganda, akomereza muri RNC.

Ibyo byose byuzuza amakuru ahamya ko mu Burundi hari ibikorwa bikomeye by’imitwe ya FDLR, FLN na RNC, aho nko mu bantu 33 bari kuburana imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ku byaha birimo kurema imitwe y’ingabo itemewe no kugirana umubano na leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, hafi ya bose binjiye mu mitwe yitwaje intwaro banyuze mu Burundi, kandi bahabwa ubufasha n’abarimo abayobozi bakuru ba girisikare, barimo Colonel Ignace Sibomana, Chief J2 (ushinzwe ubutasi mu ngabo) mu Burundi.

Ni mu rubanza ruregwamo amatsinda arimo Rtd Major Habib Mudathiru wafatiwe mu mashyamba ya Congo wari mu buyobozi bw’umutwe wa P5 ushamikiye kuri RNC, na Pte Muhire Dieudonné watorotse ingabo z’u Rwanda akajya ashuka n’abasirikare bari baziranye, ngo bamusange muri FLN banyuze muri Uganda.

Ni mu gihe kandi kuva mu 2015 mu gihe u Burundi bwari bwinjiye mu bihe bikomeye birimo Coup d’État yaje kuburizwamo, byatangiye kuvugwa byeruye ko FDLR iganje mu Burundi, mu mpuzankano y’abapolisi n’abasirikare.

Mu myaka ishize byageze aho mu barinda Nkurunziza huzuzwamo FDLR, gusa nyuma kubera kubisakuza, bagiye bagabanywa gahoro gahoro. Nubwo uyu mutwe ukundwakajwe mu Burundi, inyuma mu mashyamba ya Congo ntiworohewe kubera ibitero bidasiba ukomeje kugabwaho n’ingabo za FARDC.

Umwaka ushize wasize Gen Sylvestre Mudacumura wayoboraga ingabo zayo yishwe, babiri mu bari abayobozi bakuru bayo bafatwa mpiri bari mu mayira bava i Kampala. Abo ni LaForge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR na Lt Col Ignace Abega wari ushinzwe ubutasi, bafashwe bavuye muri Uganda mu nama na RNC hamwe n’ubuyobozi bwa Uganda. Ubu bafungiwe mu Rwanda.

Uretse abayobozi ba FDLR bafashwe abandi bakicwa, abagize umutwe wa FLN na wo bafashwe ari benshi uhereye kuri Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari umuvugizi wawo na Herman Nsengimana wamusimbuye, Gen Wilson Irategeka na we bikekwa ko yishwe. Ni kimwe na RNC, yazonzwe bikomeye no gusubiranamo kw’abayobozi bayo.

Umuntu wese usesengura yakwibaza imibare y’u Burundi yaba iri inyuma y’umugambi wabwo wo gushyigikira imitwe isa n’idashinga, buyiha ubufasha mu kurwanya u Rwanda rufite igisirikare n’imiyoborere bitajegajega.

U Burundi mu runana na Uganda mu mugambi ugamije guhungabanya u Rwanda

Mu bikorwa byo gushaka kugirira nabi u Rwanda, amakuru yakomeje kujya hanze yemeza ko abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano z’ibihugu byombi batahwemye kugirana inama zo gutegura uburyo bwo gutera u Rwanda.

Mu zamenyekanye harimo izo Gen Gervais Ndirakobuca wari ukuriye urwego rw’ubutasi mu Burundi yagiriye i Kampala inshuro ebyiri mu Ugushyingo umwaka ushize, ndetse n’umuyobozi wa ISO, Kaka Bagyenda akajya i Bujumbura mu Ukuboza.

Ni ibikorwa byabayeho byiyongera ku bitegurwa n’imitwe y’iterabwoba nka RNC, FDLR, RUD-Urunana, yakomeje kugerageza gutera u Rwanda.

Mu buhamya bwakomeje gutangwa n’abafatiwe muri iyo mitwe, ni uko Uganda yakomeje kuba nk’icyicaro cyinjirizwamo abashaka kujya muri iyo mitwe igamije gutera u Rwanda, mu gihe u Burundi bwabaye irembo ribageza mu mashyamba ya Congo, n’ahantu ho kunogereza imigambi cyangwa kwinyagamburira igihe mu mashyamba byanze, icyo bite "withdraw route" mu Cyongereza.

Uganda n’u Burundi byafatanyije mu mugambi wo mu Ukuboza 2017, wo kujyana abagera kuri 46 muri RNC, byose bigizwemo uruhare rukomeye na CMI. Aba bafatiwe ku mupaka wa Kikagati bajya mu myitozo ya RNC i Minembwe mu Majyepfo ya RDC, bakaba baragombaga kunyura i Bujumbura, bakakirwa na Gen Prime Niyomugabo, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka z’u Burundi.

Byongeye, muri Nzeri 2017 byatangajwe ko Edgar Tabaro, umunyamategeko wa RNC, akaba yari n’intumwa hagati ya Kayumba Nyamwasa muri Afurika y’Epfo, yahuye n’abasirikare bakuru b’u Burundi barimo Gen Evariste Ndayishimiye, wari Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD, ubu ni we perezida w’u Burundi.

Tabaro yanahuye na Gen Etienne “Steve” Ntakarutimana, wahoze ari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi wasezeranyije RNC ubufasha. Ubwo yari yo, Tabaro yanahuye na Gen Agricole Ntirampemba wari umujyanama wa Perezida Nkurunziza mu by’umutekano.

Yanahuye kandi na Emmanuel Sinzohagera, ushinzwe amajyambere muri CNDD-FDD, n’abandi. Izi nshingano zatumye Tabaro akomeza kuvugana bya hafi na Brig Gen Abel Kandiho uyobora CMI na Kaka Bagyenda uyobora ISO, byahishuwe ko na we atasibaga i Bujumbura.

U Burundi bwakomeje kuyobya uburari

Ibimenyetso uruhuri byakomeje kugaragaza uburyo u Burundi bufasha imitwe igamije gutera u Rwanda, ndetse abagaba ibitero bitandukanye mu gihugu bakifashisha icyo gihugu.

Mu kuyobya uburari, ibikorwa byose byagiye biba mu Burundi bifitanye isano n’imiyoborere mibi, byose bwagiye bubitwerera u Rwanda ko ari rwo soko y’ibibazo bufite, kugeza n’ubwo imitwe yitwaje intwaro ibutera bukavuga ko bwatewe n’u Rwanda.

Kuba nyuma y’iminsi micye gusa Evariste Ndayishimiye amaze ku butegetsi mu Burundi habaye iki gitero, ni ikimenyetso ko amazi akiri ya yandi.

Ibyo byose ariko bigasiga urujijo ku cyo u Burundi bugambiriye ku Rwanda ku buryo bujya kwifatanya n’imitwe irurwanya bukayitera inkunga, mu gihe rwahoze ari umuturanyi mwiza, ariko mugenzi warwo ararutenguha yiyemeza gukorana n’abanzi barwo.

Kwibaza byinshi ku butegetsi bwe byabaye nk’ibifata indi ntera ubwo kuri iki Cyumweru hashyirwagaho guverinoma nshya, Perezida General Evariste Ndayishimiye, agashyiramo abayobozi n’ubundi bari bakomeye ku bwa Nkurunziza Pierre yasimbuye batigeze babanira u Rwanda, ku buryo idatanga icyizere cy’amaraso mashya.

Muri iyo Guverinoma ni uko imyanya ikomeye mu butegetsi yose yahawe abasirikare bakuru. Nko ku mwanya wa Minisitiri w’umutekano, wahawe General Gervais Ndirakobuca wamenyekanye nka Ndakugarika. Uyu yabaye ushinzwe iperereza ku butegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

Ndirakubocu yafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Busuwisi, kubera uruhare rwe mu ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu guhera mu 2015.

Undi musirikare uri mu butegetsi bukuru mu Burundi ni General Gabriel Nzigama wigeze kuba Minisitiri w’Umutekano, uherutse kugirwa ushinzwe ibiro bya Perezida. Ibyo bivuze ko imyanya ine ikomeye iri mu maboko y’igisirikare, ni ukuvuga uwa Perezida, Minisitiri w’Intebe, uw’Umutekano n’ushinzwe ibiro bya Perezida.

Albert Shingiro wahoze ahagarariye u Burundi muri Loni yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga. Uyu azwi ku magambo yigeze kuvugira muri Loni ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Biteye impungenge ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi byari byitezwe ko wazahuka mu gihe uwushinzwe atemera Jenoside yakorewe Abatutsi, ingingo u Rwanda rutajya rwihanganira na mba.

Usibye kuba u Burundi bwararanzwe no gushotora u Rwanda mu buryo bwinshi, bwaciye umubano na OMS ndetse n’imiryango myinshi mpuzamahanga yakoreraga muri kiriya gihugu ihagarika ibikorwa byayo, ku buryo u Burundi busa n’igihugu gifungiranye.

Mu minsi ishize kandi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zihagaritse itangwa rya Viza ku Barundi, byose bikarushaho gushyira akabazo ku buryo ubuyobozi bushya bw’u Burundi buzivana muri ibyo bibazo, mu gihe bukomeje kwitandukanye n’abaturanyi, ibihugu by’amahanga ndetse n’imiryango mpuzamahanga.

Ibyafatanwe abagabye igitero I Nyaruguru harimo n'ibiribwa n'ibikombe byanditseho ko ari iby'Ingabo z'Igihugu z'u Burundi
Abantu 33 baregwa gukorana n'imitwe irwanya u Rwanda, bemera ko bahawe ubufasha n'u Burundi na Uganda
General Ndirakobuca wagizwe Minisitiri w'umutekano, ni umwe mu bakunze kuvugwa mu mikoranire n'imitwe igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda
Albert Shingiro uzwiho guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi niwe wagizwe Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .