Ubushomeri mu rubyiruko mu biraje ishinga Sebagenzi ushaka kuba Umudepite

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 23 Kanama 2018 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Sebagenzi Ally Hussein uri kwiyamaza mu matora y’Abadepite nk’umukandida wigenga, yumva aramutse atowe yazagira uruhare mu kurwanya ubushomeri mu rubyiruko.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko Abanyarwanda badafite akazi ari 16.7%; by’umwihariko mu rubyiruko (hagati y’imyaka 16-30) ubushomeri buri kuri 21 %.

Uyu musore w’imyaka 32 ushaka kuba intumwa ya rubanda avuga ko bitewe n’ikibazo cy’ubushomeri cyugarije urubyiruko, agiriwe icyizere agatorwa yaharanira igishoboka cyose cyatuma hahangwa imirimo mishya.

Sebagenzi ufite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye mu by’iyobokamana yakuye mu Ishuri rya Kiyisilamu rya Al Hidayat i Kigali, avuga ko asanga hakenewe kongera amahugurwa yo kwihangira imirimo kandi agatangira kare ku rubyiruko, urangije amashuri yisumbuye akaba yarayahawe.

Kugira ngo bigerweho, Sebagenzi avuga ko Guverinoma isanzwe yita ku rubyiruko, azayisaba kubishyira mu by’ibanze.

Ati “Nasaba ko nibura umwana uri mu mashuri abanza akajya mu yisumbuye batangira kumumenyereza, kumuha amahugurwa mato, kumuganiriza uburyo bwo kwihangira akazi hatabayeho gutegereza ko umuntu arangiza kaminuza cyangwa amashuri yisumbuye.”

Uyu mukandida avuga ko afite ubuhamya bwinshi bwiza bw’ababonye ayo mahugurwa bihangiye akazi.

Mu bindi byarwanya ubushomeri, avuga ko yaharanira ko hongerwa imbaraga mu kureshya abashoramari kurenza uko bikorwa ubu.

Ngo hakwitabwa ku bashoramari batanga akazi ku bantu benshi, abashinga inganda, ibikorwa by’ubukerarugendo n’ibindi.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi harimo intego yo guhanga imirimo mishya ibyara inyungu igera nibura kuri miliyoni 1.5.

Mu zindi gahunda Sebagenzi ashyize imbere zirimo ko yaharanira kunoza imiturire y’abimurwa mu manegeka ndetse n’abimurwa ahagiye kujya ibikorwa runaka bagahabwa ingurane ikwiye.

Uyu mukandida avuga ko yumva afite icyizere ko azabona amajwi 5% yatuma yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Kubera ubushobozi buke, ibikorwa byo kwiyamamaza yahisemo kubikora yifashishije ikoranabuhanga, ashyira imigabo n’imigambi ye ku mbuga nkoranyambaga.

Ateganya kugera mu turere 15 gusa muri 30 mu kwiyamamaza imbere y’abaturage.

Sebagenzi Ally Hussein yavukiye mu Karere ka Ruhango ariko ubu ni umubwirizabutumwa mu Muryango w’Abayisilamu; akanayobora urubyiruko rwabo mu Karere ka Nyarugenge.

Sebagenzi Ally Hussein yavukiye mu Karere ka Ruhango ariko ubu ni umubwirizabutumwa mu Muryango w’Abayisilamu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza