Ubushomeri, imwe mu mpamvu zituma abanyarwanda 38.2% bari mu bukene

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 22 Kanama 2019 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5), bwagaragaje ko umubare w’abanyarwanda mu 2016/2017 wari miliyoni 11.8, muri bo abagera kuri 38.2% bari mu bukene naho 16.0% bari mu bukene bukabije.

Abanyarwanda bari mu bukene ni ababasha kubona ibyo kurya ariko ntibabashe kubona ibindi nkenerwa nko kwishyurira abana amashuri, kwivuza no kuvuza abo mu muryango, kwambara, kwidagadura, kwishyura icumbi, gukora ingendo n’ibindi byibanze mu buzima.

Abari mu bukene bukabije ni abatabasha kubona ifunguro ryuzuye intungamubiri uko bikwiye ntibabashe no kubona ibindi bintu nkenerwa mu buzima.

Ubu bushakashatsi bukorwa buri myaka itatu, bugaragaza ko umubare w’abari mu bukene ari 38.2% bavuye kuri 39.1% bariho mu bushakashatsi nk’ubu bwa Kane bwamuritswe mu 2013/14 bavuye kuri 44.9% mu 2010/2011.

Abanyarwanda bari mu bukene bagabanyutseho 0.9%, naho abari mu bukene bukabije bagabanyukaho 0.4% bava kuri 16.3% bagera kuri 16.0%.

NISR ivuga ko 70% by’ubukene bishingiye ku kubona ibyo kurya n’ubushobozi bwo kubigura, naho 30% bisigaye by’ubukene ni ukutagira ibindi nkenerwa nk’inzu, imyambaro n’ibindi.

Umusesenguzi mu by’ubukungu Teddy Kaberuka, mu kiganiro aherutse kugirana na CNBC, yavuze ko imwe mu mpamvu itera ubukene ari urwego rw’ubushomeri, aho hari abantu benshi usanga badafite akazi ngo bagire icyo binjiza mu bukungu.

Ati “Icya mbere ni urwego rw’ubushomeri ruri hejuru, bigatuma n’ikigero cy’ubukene kiba hejuru ariko iyo abantu bafite ibyo bakora bitanga umusaruro, bafite akazi, bagera ku musaruro, ikigero cy’ubukene kiragabanyuka”.

“Iyo urebye icyo bisobanuye gukomeza gutera imbere k’ubukungu, bivuze ko hari amafaranga menshi yinjira mu bukungu kurenza mbere, bivuze ko uko abaturage bagira uruhare ku mutungo ubukene bugabanyuka cyangwa bukazamuka”.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) yo muri Gicurasi uyu mwaka, igaragaza ko muri uko kwezi igipimo cy’ubushomeri cyari kuri 15%, kikaba cyarazamutseho 0.5% ugereranyije na Gashyantare 2019.

Yerekana ko muri Gicurasi 2019, abanyarwanda bari mu myaka yo gukora [guhera kuri 16 kuzamura] bari miliyoni 7.1.

Umushomeri ni umuntu uri gushyira igitutu ku isoko ry’umurimo kandi afite imyaka yo gukora’ bitandukanye n’uko abantu bibeshya ngo ‘Uwarangije kwiga icyiciro cy’amashuri runaka wese, afite n’imyaka yo gukora ariko ntacyo akora’ afatwa nk’umushomeri.

Umuntu afatwa nk’umushomeri igihe afite imyaka yo gukora itari munsi ya 16, nta kazi afite, ashaka akazi ashishikaye nibura mu byumweru bine mbere y’uko abazwa n’abakusanya amakuru kandi akaba yabonekera igihe kabonetse ngo agatangire.

Kaberuka avuga kandi ko ubukene bushobora kwiyongera bitewe n’impamvu zo hanze, aho inkunga cyangwa inguzanyo zihabwa guverinoma rimwe na rimwe zishobora kwiyongera cyangwa kugabanyuka.

Ati “Iyo umubare wayo ugabanyutse, bivuze ko amafaranga ashyirwa mu bkungu agabanyuka ugereranyije n’ayari arimo bikagira ingaruka”.

Gusa avuga ko urebye aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze, bigaragara ko bishoboka ko mu myaka itanu iri imbere ubukene bwagabanyuka 6 cyangwa 7% bityo mu myaka nka 30 bukazaba buri hagati ya 5 na 10%.

Ati “Kuki mu myaka 30 tutaba dufite ubukene buri hagati ya 5% na 10%. Aho Guverinoma irimo kwerekeza, intego z’iterambere rirambye ni ukurandura ubukene. Nta gihugu na kimwe kitagira ubukene ariko twabugabanya ku kigero kidasanzwe nanone”.

Ibi bizagirwamo uruhare na gahunda nziza Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage zirimo; Girinka, VUP n’izindi. Gusa ngo ibi birasaba ko abaturage bazibona nk’ishoramari bakagira uruhare rukomeye mu gutuma zibahindurira imibereho.

Kurwanya ubukene si impuhwe

Perezida Kagame ubwo yahuriraga mu Karere ka Huye n’abavuga rikijyana bo mu Ntara y’Amajyepfo, bagera kuri 600 muri Gashyantare uyu mwaka, yibukije abayobozi ko iyo abanyarwanda batameze neza na bo baba batameze neza.

Ati “Kurwanya ubukene ntabwo ari impuhwe uba urimo kugirira abaturage, imibereho myiza y’abaturage niba itameze neza twese bizatugiraho ingaruka. Abakoresha nabi ibya leta baba bumva ko bazamera neza ariko ntushobora kumera neza mu gihe abaturage batameze neza”.

Umujyi wa Kigali n'abandi bafatanyabikorwa bajya bahuza urubyiruko rushaka akazi n'abagatanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza