Ubushakashatsi bwa NISR, bugaragaza ko abari ku isoko ry’umurimo mu Rwanda bafite kuva ku myaka 16, barenga miliyoni 5,3, abafite akazi muri bo bakaba miliyoni 4,5.
Imibare igaragaza ko abafite akazi biyongereyeho 4,7% kugeza mu Ugushyingo 2024, mu gihe mu Ugushyingo 2023 bari bazamutseho 4%.
Raporo igaragaza ko abitabira umurimo mu Ugushyingo 2024 biyongereye cyane ugereranyije no mu bihe bya Covid-19, ndetse imibare y’ubushomeri yagiye hasi ugereranyije na mbere ya Covid-19, ni ukuvuga mu Ugushyingo 2019.
Iti “Ibi bishobora gusobanurwa n’uko ubukungu buri kongera kwiyubaka n’abantu batari bari ku isoko ry’umurimo barigarutseho banabona akazi.”
Imibare yerekana ko abagabo bari ku isoko ry’umurimo ari 71,9% mu gihe abagore ari 57,1%. Icyuho hagati y’ibitsina byombi ku isoko ry’umurimo ni 14,8%.
Imibare y’inzego z’umurimo mu Rwanda igaragaza ko mu mwaka wa 2023/2024, abagore ibihumbi 29 bitabiriye gupiganira imyanya y’imirimo y’akazi muri Leta, ariko 1.574 gusa ni bo bagitsinze, 716 bahita bashyirwa mu myanya, mu gihe abandi 745 bashyizwe ku rutonde rw’abategereje ahaboneka umwanya.
Magingo aya ntihazwi impamvu zituma abagore batitabira gupiganirwa akazi mu myanya ya Leta, ariko biteganyijwe ko hazakorwa ubushakashatsi buzashyira hanze izi mpamvu.
NISR igaragaza ko abantu bari mu gihugu badafite akazi, ariko bagashakisha kandi biteguye gukora ngo bagire icyo binjiza basaga ibihumi 749, bangana na 14,7%.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko 3.018.614 batari ku isoko ry’umurimo kandi atari n’abashomeri, barimo 24,7% bakiri abanyeshuri na 27,7% bageze mu zabukuru, abafite ubumuga n’abatakaje icyizere bakareka gushaka akazi, na 47,6% bakora ubuhinzi buciriritse.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!