Mugenzi ufite imyaka imyaka 71 yatawe muri yombi kuri uyu wa 27 Ukwakira 2020. Yabaga mu Buholandi kuva mu mwaka wa 2000. Azwi nk’uwahoze ari perezida w’ishyaka ritaremerwa, FDU-Inkingi, ryakunze kugaragara rihakana rikanapfobya Jenoside yakorewe Abatusti mu Rwanda mu 1994.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, yabwiye The New Time ko bakiriye neza amakuru y’ifatwa rya Mugenzi.
Yagize ati “Ni amakuru meza ku banyarwanda bose cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Birashimangira ko ibyaha bya Jenoside bitagira umupaka kandi ko bidasaza.”
“Biranatanga ubutumwa ku bantu bose bakoze Jenoside bakirimo kwihishahisha, ko ukuboko k’ubutabera kutazabaha agahenge, bitinde bitebuke, na bo bazabazwa ibyaha bakoze.”
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, na we yatangaje ko bishimishije kuba Mugenzi yatawe muri yombi, anashima uruhare rw’u Buholandi mu gutanga butabera.
Ati “Dufite imikoranire myiza n’u Buholandi mu by’ubutabera. Impapuro zisaba ko Joseph Mugenzi atabwa muri yombi zatanzwe muri 2013, turizera ko azoherezwa kuburanira mu Rwanda nk’uko twabisabye.”
U Buholandi bumaze kohereza mu Rwanda abantu batatu bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abo ni Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye bombi boherejwe muri 2016, na Jean De Dieu Munyaneza woherejwe mu Rwanda muri 2015.
Hari n’abandi baburanishijwe n’inkiko zo mu Buholandi barimo John Mpambara wakatiwe igifungo cya burundu muri 2010 na Yvonne Ntacyobatabara wakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu n’amezi umunani mu rubanza rwaciwe muri 2013.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Jean Damascène Bizimana, yavuze ko n’ibindi bihugu bicumbikiye abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye kurebera ku Buholandi, na byo bikabashyikiriza ubutabera.
Ati “Gufata no kohereza mu Rwanda abantu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni inshingano za buri gihugu kuko iki ni icyaha ndengamipaka. Kubikora bigaragaza ko abakoze Jenoside bazabiryozwa, byatinda cyangwa byatebuka.”
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko Mugenzi ashinjwa kugira uruhare mu gutegura no gukora Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Ni ibyaha ashinjwa ko yakoreye mu mirenge ya Nyamirambo na Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.
Mu gihe Jenoside yakorwaga, Mugenzi yakoraga muri Banki Nkuru y’Igihugu ndetse yari anafite farumasi mu Mujyi wa Kigali yitwaga Umuravumba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!