Ubushinjacyaha bwihanangirije abagerageza guha ruswa abatangabuhamya ku byaha bya Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ugushyingo 2018 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, Serge Brammertz, yihanangirije abantu bose bagerageza guha ruswa abatangabuhamya ku byaha bya Jenosdie yakorewe Abatutsi.

Brammertz ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, aho ibiro bye biteganya kugirana ubufatanye n’inzego zitandukanye mu rwego rwo kurushaho koroshya itangwa ry’ubutabera muri IRMCT.

Ku bufatanye bwa IRMCT na Minisiteri y’Ubutabera, Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Inkiko za Gisirikare na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), hashyizweho urwego ruhuriweho rugamije koroshya kugera no gusangira amakuru atagarukira gusa ku bakekwaho Jenoside bahunze.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Kane, Brammertz yavuze ko ku itariki 11 Ukuboza ateganya kujya mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, kugaragaza ikibazo cyabakomeje gushyigikira ihakanwa rya Jenoside.

Ati “Ubu ni ubutumwa busobanutse kuri buri wese, ntabwo tuzihanganira ko abantu baha ruswa abatangabuhamya, bagerageza guhindura amateka no guha amahirwe ihakanwa rya Jenoside.”

Yakomeje avuga ko kandi bakomeje kongera igitutu ku mahuriro y’abakekwaho Jenoside bahunze ndetse n’abakomeje kubakingira ikibaba.

Uku kwihanangirizwa gukurikira itabwa muri yombi ry’Abanyarwanda batanu bakekwaho gukoresha ruswa ngo abatangabuhamya bazivuguruze mu rubanza rwa Augustin Ngirabatware wakatiwe gufungwa imyaka 30 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside.

Ngirabatware ufungiwe Arusha muri Tanzania yabaye Minisitiri w’Igenamigambi hagati ya Nyakanga 1990-Mata 1994.

Aba Banyarwanda batawe muri yombi muri Nzeri ku busabe bwa Brammertz nabo boherejwe muri Tanzania ari naho bazaburanishirizwa.

Uyu mushinjacyaha kandi yagarutse ku bufatanye n’inzego zitandukanye mu Rwanda, avuga ko hari inyandiko zisaga miliyoni imwe bashobora gusangira amakuru arimo, bikoroshya kugeza abakekwaho Jenoside imbere y’ubutabera.

Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacyaha, Jules Ntete Marius, yavuze ko binyuze muri ubu bufatanye, bazakorana na IRMCT mu rwego rwo guharanira ko Abanyarwanda babona ubutabera.

Ati “Twabonye ko ari ingenzi cyane kugira ubu bufatanye. Mu bihe byashize buri kigo cyakoraga ukwacyo ariko ubu dukeneye gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo bariya bahunze bagezwe imbere y’ubutabera.”

IRMCT ikomeje gushakisha abagize uruhare rugaragara mu itegurwa n’ikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo umucuruzi Kabuga Felicien, Bizimungu Augustin wari Minisitiri w’Ingabo na Mpiranya Protais wari umusirikare mukuru.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu Brammertz agirana ibiganiro na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye.

Ntete Jules Marius na Serge Brammertz ubwo bari mu kiganiro n'itangazamakuru
Inzego z'ubutabera ziyemeje gufatanya mu guta muri yombi abantu umunani bashakishwa mu mugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza