Ubushinjacyaha bwavuze ku cyemezo cya Kiliziya Gatolika cyo gukuraho ubwiru ku byaha byo gusambanya abana

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 26 Mutarama 2020 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko gukuraho ubwiru ku cyaha cyo gusambanya abana ku bihayimana bo muri Kiliziya Gatolika bigiye kujya byorohera ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha kugenza ubwoko bw’ibyo byaha igihe byakozwe n’Abihayimana.

Mu Ukuboza 2019 Papa Francis yatangaje ko akuyeho ubwiru bwatumaga ibyaha byo gufata ku ngufu no gusambanya abana bitagera hanze.

Papa yatangaje ko ubu amakuru ajyanye n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina azajya akurikiranwa "mu mutekano, mu kuri n’ibanga".

Yategetse ko abayobozi muri kiliziya bakurikiza amategeko y’ibihugu bagenderaho muri ibi bibazo, bagafasha inzego z’ubutabera z’ibihugu gukora iperereza ku birego nk’ibyo.

Kiliziya Gatolika yari isanzwe ifite amategeko yayo avuga ko ibyaha bijyanye n’ihohoterwa bidapfa gutangazwa kubera kubaha Kiliziya Gatolika ( ‘Pontifical Secret’ bisobanurwa nk’ibanga ry’ubupapa).

Papa Francis yahinduye kandi uko kiliziya yafataga amashusho y’urukozasoni arimo abana, abivana ku agaragaramo umwana w’imyaka 14 kumanura ategeka ko biba kuva ku myaka 18 kumanura.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, aherutse gutangaza ko ubu noneho Kiliziya Gatolika ishobora kugirana imikoranire n’inzego z’iperereza n’ubugenzacyaha.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, yagize ati “Kuba byaravuyeho twe tubona ari icyemezo cyiza, gifasha gukumira ndetse no guhana ibyaha nk’ibyo byibasira abana b’abahungu n’abakobwa. Kiliziya Gatolika noneho ishobora gushyikiriza ibimenyetso bifasha mu iperereza. Imikoranire hagati y’inzego z’iperereza ubu noneho irashoboka.”

Nyuma y’uko ibyo byaha bikomeje kugaragara hamwe na hamwe, ugasanga bimaze imyaka byarahishiriwe, byazanaga igisa n’icyasha kuri Kiliziya ndetse hakabaho n’abayishinja gukingira ikibaba Abihayimana bakibikora.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Ubushinjacyaha buvuga ko ibyaha byo gusambanya abana bitagaragara cyane ariko kuba Kiliziya yemeye kujya itanga amakuru bizagira akamaro mu kubimenya no kubigenza.

Ati “Ni ikintu cyumvikana niba Kiliziya Gatolika ifite amategeko ayigenga, akaba abangamiye urundi rwego igihe hakozwe nk’ibyaha, birumvikana ko habaho kubangamirwa mu iperereza. Byumvikana ko n’uwakoze icyo cyaha, hari ibyo utageraho kubera ko utabihawe. Ariko kuba noneho Kiliziya Gatolika cyangwa Papa yaravuze ati ibi bintu bigomba kujya ahagaragara, bikurikiranwe ni ikintu cyiza cyane."

Faustin Nkusi avuga ko byatumaga uwahohotewe atabona ubutabera kubera kubura ibimenyetso ariko ubu icyemezo cyafashwe kizatuma abafite ingeso zo gusambanya abana zigaragara.

Ati "Umuntu noneho wakabaye intangarugero nk’Umusaseridoti uvuga ngo niba yakoze icyaha noneho ntabwo amategeko yacu atwemerera kuba twaguha ibigufasha gukurikiranwa, icyo gihe haba habayeho kubangama. Uwa mbere uba ubangamiwe ni umuryango mugari, ariko noneho ubangamiwe wa kabiri ni uwakorewe icyaha noneho bigatuma na bwa butabera atabubona. Ariko kuba Kiliziya Gatolika ivuze ngo ubu ntabihari ni byiza birafasha gukorana n’inzego zigize Kiliziya kugira ngo abafite izo ngeso zo gukora ibyo byaha bizorohe kubakurikirana.”

Ubushinjacyaha busaba abantu bose kutagira ipfunwe no kudahishira abantu nk’abo kuko hari abatinya gushyira hanze Abihayimana.

Ati “ Nta muntu uri hejuru y’amategeko. Kuba wakorerwa icyaha n’umuntu wihaye Imana nk’umupadiri, si ngombwa ko ubiceceka. Yakurikiranwa kuko nawe ni umuntu aho kugira ngo usigarane iryo pfunwe ngo wamutinye ni umukozi w’Imana, sinamushyira hanze ni byiza ko uwakorerwa icyaha uwo ariwe wese yatanga ikirego mu nzego zibishinzwe kugira ngo zikurikirane. Ni byiza ko bimenyekana kugira ngo Kiliziya Gatolika imumenye kugira ngo isigarane abapadiri n’abandi bakozi bameze neza.”

Kugeza ubu Kiliziya Gatolika mu Rwanda isobanura ko hari ikirego kimwe cy’Uwihayimana wakoze icyaha cyo gusambanya umwana.

Ubusanzwe Kiliziya Gatolika yagiraga icyo yitaga “Ibanga ry’ubupapa”. Ni itegeko ryo kugira ibanga mu kurengera amakuru akomeye agendanye n’ubutegetsi bwa kiliziya, nk’uko za guverinoma cyangwa ibigo bigira "inyandiko cyangwa amakuru y’ibanga".

Kumena ibanga ry’ubupapa byahanishwaga kuvanwa muri kiliziya, byatumaga abayobozi bayo n’abihayimana ntacyo babwira inzego z’ubutegetsi zisanzwe mu iperereza ku byaha nk’ibi.

Umuvugizi w'Ubushinjacyaha bukuru bw'u Rwanda, Faustin Nkusi, aherutse gutangaza ko ubu Kiliziya Gatolika ishobora kugirana imikoranire n'inzego z'iperereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .