Ubushinjacyaha bwasabye urukiko guhuza dosiye za Rusesabagina, Nsabimana ’Sankara’ n’abandi 18

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 26 Ugushyingo 2020 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bwasabye ko dosiye ya Nsabimana Callixte wiyise Sankara wari Umuvugizi w’Umutwe wa FLN na Nsengimana Herman wamusimbuye kuri uwo mwanya, ihuzwa n’iya Paul Rusesabagina n’abandi bantu 17, kuko ibyaha baregwa birimo iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta no gutwikira abantu babihuriyeho.

Urukiko Rukuru mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza, kuri uyu wa Kane rwatangiye kuburanisha dosiye ya Nsabimana Callixte wiyise Sankara wari Umuvugizi w’Umutwe wa FLN n’iya Nsengimana Herman.

Iburanisha ryabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho mu kwirinda icyorezo COVID-19. Abacamanza batatu n’umwanditsi bari mu cyumba cy’urukiko i Nyanza hamwe n’abunganira abaregwa, Nsabimana na Nsengimana bari muri Gereza ya Mageragere, i Kigali.

Nsabimana yari yunganiwe na Me Moïse Nkundabarashi wamwunganiye kuva yatangira kuburana, Nsengimana we yunganiwe na Me Kabera Johnson.

Iburanisha ritangiye, Ubushinjacyaha bwatangiye busaba ko dosiye yabo ihuzwa n’iya Rusesabagina Paul na bagenzi be 17, kuko ibyaha baregwa babihuriyeho.

Bwavuze ko bose bakurikiranyweho ibyaha bijyanye n’umutwe wa MRCD-FLN, bityo mu buryo bw’imigendekere myiza y’urubanza, ari byiza ko izo dosiye ziburanishirizwa hamwe kuko mu byo baregwa hari byinshi bahuriyeho.

Nsabimana Callixte yavuze ko byaba byiza dosiye yabo ihujwe n’iya Rusesabagina Paul nk’uko yabyifuje mu maburanisha yabanje, ariko avuga ko afite ikibazo kuri abo barwanyi bandi kuko bose atabazi.

Ati "Rusesabagina turi kumwe mu rukiko tukavuga uko ibintu byagenze byaba byiza kuko abantu bagiye bagira ngo ni njyewe muyobozi wa FLN kandi atari njye, guhuza dosiye rero ni byiza."

Me Nkundabarashi na we yavuze ko guhuza izo dosiye nta kibazo kirimo, kuko zijya gusa, asaba urukiko kubifataho umwanzuro.

Nsengimana Herman we yavuze ko afite impungenge ko dosiye ye n’iya Nsabimana Callixte ndetse na Rusesabagina zishobora kuba bidahuye, kubera ko bo baregwa ibyaha byinshi.

Yavuze ko kuzihuza ntacyo bitwaye, ariko asaba urukiko kuzashishoza rukareba buri wese ibyo ashijwa, akiregura.

Abaregera indishyi muri uru rubanza nabo bavuze ko guhuza dosiye byaba ari inyungu kuri bo, kugira ngo bahabwe ubutabera icyarimwe kandi n’indishyi baregera zizabashe kubonekera hamwe.

Mu maburanisa yabanje, Nsabimana Callixte yaburanaga wenyine, ariko tariki ya 1 Ukwakira 2020 urukiko rwanzura ko dosiye ye ihuzwa n’iya Nsengimana Herman wamusimbuye ku mwanya w’ubuvugizi bw’umutwe w’abarwanyi wa FLN, kuko rwasanze ibyaha baregwa bifitanye isano ku kigero cyo hejuru.

Paul Rusesabagina aregwa ibyaha birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba. Yafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali muri Kanama 2020.

Nsengimana Herman we yafatiwe hamwe n’abandi barwanyi mu bitero ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zagabye ku mitwe yitwaje intwaro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bashyikirijwe u Rwanda mu Ukuboza 2019.

Ni mu gihe Nsabimana yafatiwe mu birwa bya Comores muri Mata 2019.

Urukiko rumaze kumva impande zose, rwanzuye ko icyemezo ruzafata kizatangazwa tariki ya 3 Ukuboza 2020, saa tanu z’amanywa.

Dosiye za Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte na Nsengimana Herman zishobora guhuzwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .