Ubushinjacyaha bwasabye ko abakurikiranweho gusambanya abangavu bajya baburana bafunzwe

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 23 Nzeri 2018 saa 03:42
Yasuwe :
0 0

Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana yasabye inzego zose gufatanya zigahashya ihohoterwa rikorerwa abana n’irishingiye ku gitsina, ashimangira ko urwego akurikiye rushaka ko ababikora batarekurwa badahanwe cyangwa ngo bakurikiranwe badafunzwe.

Ubwo yari mu kiganiro Dusangire Ijambo kuri Televiziyo y’Igihugu kuri iki Cyumweru, Mutangana yavuze ko Ubushinjacyaha bwiyemeje kujya busaba ko abakekwaho ibi byaha baburana bafunzwe.

Yagize ati “Ubu tugiye kujya dusaba gukurikiranwa bafunzwe. Abo bantu iyo tubavanye mu muryango nyarwanda tuba tugabanyije za nkozi z’ibibi. Ni ukuvuga ngo aho bagomba kuba ni muri gereza.”

Yakomeje agira ati “Abagabo bahohotera abana b’abakobwa bakwiriye kwitonda. Nibaza ko ntawakwishimira gufungwa burundu y’umwihariko.”

Gusa avuga ko hari aho ibimenyetso bibura kubera ababyeyi baba bahishiriye abakoze ibyaha, rimwe na rimwe bakitabaza ubugenzacyaha ibimenyetso byarasibanganye.

Yakomeje agira ati “Kugira ngo dukumire ibyaha byo gusambanya abangavu, dukeneye ko buri wese atanga amakuru ku gihe kuko ibi byaha bikorwa bamwe barebera kandi aba bangavu bajyanwa mu mazu akodeshwa bajyanwa muri hoteli ku manywa y’ihangu.”

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Esperance, yahamije ko iki cyaha cyahagurukiwe, ndetse “izo nyangabirama zigomba kubihanirwa.”

Yagize ati “Turasaba abafite hoteli n’amazu akodeshwa buri gihe kujya baka ibyangombwa abakobwa bahajyanwa bakareba niba bujuje imyaka y’ubukure, kuko byagaragaye ko ariho abangavu bajyanwa n’abantu bakuru bakabasambanya.”

Yavuze ko bikwiye kuba ikizira kuganisha umwana mu mibonano mpuzabitsina, asaba inzego z’ibanze kujya zihutira kwakira ibirego by’ihohoterwa no gusambanya abana kandi ntizitinze umuturage wakorewe kimwe muri ibi byaha kugira ngo ageze ikirego kuri RIB.

Aha yanavuze ko abahohotewe badakwiye kubiceceka, kuko abangavu basambanyijwe bakagana Isange One Stop Center ku gihe bahabwa imiti ibarinda gusama, bagahabwa ubutabera ndetse bakagirwa inama. Izi serivisi zose bazihererwa ahantu hamwe kandi ku buntu.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Col Ruhunga Jannot, yavuze ko kimwe mu bikomeje gutera ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ukubera ko abarikorerwa batarumva ko bakwiye kurivuga, ntibarihishire.

Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango igaragaza ko mu 2016 abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17500 batewe inda zitateguwe ndetse binabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri.

Aba bayobozi bahuriye mu kiganiro kuri Televiziyo y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza