00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nsanzubukire na Gen Munyaneza bahoze muri CNRD Ubwiyunge basabiwe gufungwa imyaka 20

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 18 Kamena 2021 saa 12:29
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021, Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwasubukuye urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be 20, baregwa ibyaha birimo iterabwoba byakorewe ku butaka bw’u Rwanda, bigakorwa n’umutwe wa FLN ushamikiye ku mpuzamashyaka ya MRCD iyobowe na Paul Rusesabagina.

Nk’uko byari byagenze kuri uyu wa Kane, Inteko iburanisha yahaye umwanya ubushinjacyaha kugira ngo bugire icyo buvuga ku bwiregure bwatanzwe n’abaregwa.

Ubushinjacyaha bwahereye kuri Ntibiramira Innocent warezwe ibyaha bine, birimo Kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, gutwikira undi ku bushake inyubako nk’igikorwa cy’iterabwoba no gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda.

Uyu Ntiramira yari yireguye avuga ko “Ibyaha yakoze byatewe n’ubukene ndetse n’ubujiji”, ariko ubushinjacyaha bwavuze ko ibi atari byo kuko mu buhamya yatanze, dore ko aburana yemera ibyaha byose aregwa, yagaragaje uburyo yari azi Matakamba Jean Berchmas avuga ko yamushoye muri ibi byaha, kandi uyu akaba yari yarinjiye mu mutwe wa FLN ndetse akaba yarasabiwe n’ubushinjacyaha igihano cyo gufungwa imyaka 25.

Ubushinjacyaha bwasabiye Ntiramira Innocent gufungwa imyaka 25, ariko kubera uburyo yemeye ibyaha aregwa, akabyicuza ndetse akabisabira imbabazi, bikiyongeraho ko atari yarigeze ahamwa n’ibyaha mbere, Ubushinjacyaha bwasabye ko igihano cye kigabanywa kikaba imyaka 20.

Hakurikiyeho Byukusenge Jean Claude, wireguye avuga ko yemera ibyaha byose aregwa uko ari bine, ari byo Kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, gutwikira undi ku bushake inyubako nk’igikorwa cy’iterabwoba no gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda.

Byukusenge yari yavuze ko ubwo bagabaga ibitero mu Rwanda, bari bahawe amabwiriza yo kudatera abasivili, kandi ko ibyaha aregwa yabikoze bitewe “n’ubukene n’ubujiji."

Ubushinjacyaha bwavuze ko atari byo, kuko “Ibitero byagabwe ku baturage n’imitungo yabo”, busobanura ko n’ubwo yemera ibyaha aregwa, “yemera ibikorwa ariko agahunga ubushake bwo gukora ibyaha” kandi nabyo biri mu bigize kwemera icyaha, bityo ko “atemera ibyaha mu buryo bwuzuye”, ari nayo mpamvu yasabiwe gufungwa imyaka 25 itagabanyije.

Ubushinjacyaha bwakomereje kuri Nikuzwe Simeon, ushinjwa akemera icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Bwavuze ko uyu mugabo yagize uruhare mu kwinjiza no guhisha gerenade ebyiri zagombaga guterwa mu bice bitandukanye, akaba yarazihawe na Matakamba ndetse na Bizimana Cassien nabo bari muri iyi dosiye, ndetse bakaba barasabiwe ibihano n’ubushinjacyaha.

Nikuzwe uvuga ko yashowe muri ibi byaha n’umuvandimwe we, Shaban Emmanuel wasabiwe gufungwa imyaka 25. Yemeye icyaha aregwa, ariko ahakana ubushake bwo kugishyira mu bikorwa, ari nayo mpamvu yasabiwe gufungwa imyaka 20.

Ubushinjacyaha kandi bwakurikijeho Ntabanganyimana Joseph uregwa kuba mu mutwe w’iterabwoba, akaba yaraburanye ahakana iki cyaha, avuga ko “Icyo yemera ari uko yagurishije abasirikare ubwato”, nyamara ngo yaranabaherekeje, akaba ari nayo mpamvu yasabiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 20.

Ubushinjacyaha buvuga ko Ntabanganyimana yatangiye yemera icyaha i ariko akaza kugihakana ageze mu rukiko, nyamara ibimenyetso bikaba bimuhama.

Nsanzubukire Félicien wari mu buyobozi bwa CNRD Ubwiyunge yasabiwe gufungwa imyaka 20

Ubushinjacyaha bwongeye guhabwa umwanya busobanura ku bwiregure bwatanzwe na Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred, uyu akaba yarabaye mu mutwe wa FDLR aza no kuba mu mutwe wa CNRD Ubwiyunge yanagize uruhare mu gushinga.

Uyu mugabo ari gushinjwa ibyaha bibiri, ari byo Icyaha cyo kwinjira mu mutwe wundi w’ingabo zitemewe no kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.

Mu bwiregure bwe bwabaye ku itariki 7 Gicurasi, Nsanzubukire yavuze ko adakwiye gukurikiranwa n’ubutabera ashingiye ku Masezerano ya Lusaka yo mu 1999, yavugaga ko abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba iri mu Burasirazuba bwa Congo ’bashobora’ kudakurikiranwa n’inkiko zo mu bihugu bakomokamo igihe baramuka bemeye gushyira intwaro hasi.

Uyu mugabo kandi yavuze ko ’abantu bareshya imbere y’amategeko’ bityo ko adakwiye kuburanishwa ku byaha yakoreye mu mitwe y’iterabwoba ahubwo akajyanwa mu ngando nk’uko bikorerwa abandi barwanyi bahoze muri FDLR iyo batahutse.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ubu bwiregure nta shingiro bufite kuko amasezerano ya Lusaka atigeze avuga ko abakoze ibindi byaha batazakurikiranwa. Bwasobanuye ko ayo masezerano yashyizweho mu rwego rwo gushishikariza abarwanyi kuva mu mitwe y’iterabwoba, buvuga ko “Ayo masezerano atigeze atanga imbabazi rusange” ndetse ko kuko hakoreshejwe ijambo rivuga ko “Ibihugu bishobora kudakurikirana abo barwanyi, ariko bitari bibitegetswe.”

Bwavuze kandi kuba Nsanzubukire ataratashye ku bushake, ntanashishikarize abandi barwanyi gutaha, dore ko yari n’umuyobozi muri CNRD Ubwiyunge, bigaragaza ko nta mugambi wo kubahiriza ibikubiye muri ariya masezerano yari afite bityo asabirwa imyaka 20 y’igifungo.

Ubushinjacyaha bwakomereje kuri Munyaneza Anastase alias Job Kuramba ushinjwa kuba mu mutwe w’ingabo zitemewe ndetse no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Bwavuze ko uyu mugabo atemera ibyaha aregwa mu buryo budashidikanywaho, bityo ko asabirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 itagabanyijwe.

Munyaneza yahoze muri FDLR FOCA aho yari afite ipeti rya Jenerali. Nyuma y’uko uyu mutwe ushyizwe mu y’iterabwoba hagiye havuka indi irimo na CNRD Ubwiyunge ari nayo yabarizwagamo mbere yo gufatwa.

Ubushinjacyaha bwasabiye Ntiramira Innocent gufungwa imyaka 25, ariko kubera uburyo yemeye ibyaha aregwa, akabyicuza ndetse akabisabira imbabazi, yasabiwe kugabanyirizwa akazahabwa imyaka 20
Byukusenge Jean Claude yasabiwe gufungwa imyaka 20
Nsanzubukire Félicien wabaye muri FDLR, akaba no mu mu buyobozi bwa CNRD Ubwiyunge yasabiwe gufungwa imyaka 20
Ntabanganyimana Joseph, yasabiwe gufungwa imyaka 20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .