Ubushinjacyaha bwahishuye ko Mudathiru ari we wari uyoboye abarwanyi bafatiwe ku mupaka wa Kikagati muri Uganda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 17 Nzeri 2020 saa 11:09
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwagaragarije Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ko Rtd Major Habib Mudathiru ufungiwe ibyaha byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho binyuze mu Mutwe wa P5 yayoboraga, yari mu itsinda ryigeze gufatirwa muri Uganda, ritwaye abarwanyi benshi bagombaga kujya muri uwo mutwe.

Mu Ukuboza 2017 nibwo byatangajwe ko Polisi ya Uganda ku bufasha bw’iya Tanzania, yatangiriye ndetse ita muri yombi itsinda ry’impunzi zigera kuri 40 z’Abanyarwanda zari zerekeje mu myitozo y’Umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izo mpunzi zari itsinda rigizwe n’abasore bakiri bato, bagenderaga ku byangombwa by’inzira by’igihe gito bya Uganda ariko by’ibihimbano, bahawe n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, kugira ngo bazabashe kwambuka umupaka wa Tanzania, berekeze mu Burundi hanyuma binjire muri mu Majyepfo ya RDC ahazwi nko mu Minembwe.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane, Umushinjacyaha Capt Rugamba Jacques yabwiye urukiko ko abafatiwe mu Mutwe wa P5 ubu bari imbere y’urukiko bareshywaga n’itsinda ry’abantu benshi bakorera mu Burundi na Uganda, atanga urugero ku buryo Mudathiru ubwe yajyaga mu nkambi z’impunzi muri Uganda, gushakayo Abanyarwanda bo kujyana mu mitwe y’iterabwoba.

Yagarutse ku rugendo rwabaye mu 2017, ubwo Mudathiru yari kumwe na Capt Sibo Charles bakoranaga, bakajya gushaka abarwanyi muri Uganda, bamaze kubabona bashaka gusohoka mu gihugu ariko haba ubwumvikane buke hagati na CMI na Polisi ku Mupaka wa Kikagati, uhuza Uganda na Tanzania.

Umucamanza yakomeje ati “Bamaze gufatwa, uwitwa Capt Charles Byaruhanga wo mu rwego rw’ubutasi ahita avugana n’abo bo ku mupaka, ngo babarekure bakomeze bagende ibyo bikorwa turabizi, abimenyesha Major Mushambo Fred wari ushinzwe Ubutasi muri Diviziyo ya kabiri ya UPDF aho ku mupaka, ngo babareke bakomeze.”

“Barangije barekura Habib, barekura na Sibo barakomeza baragenda, abandi 39 babashyikiriza urukiko. Batangiye kubabaza barabeshya, byaravuzwe mu binyamakuru n’urubanza rwarabaye. Barababajije baravuga ngo twari tugiye mu ivugabutumwa muri Tanzania, bababaza pasiteri w’aho bari bagiye bananirwa kumuvuga izina, ako karabihisha, bababajije itorero bagiye kuvugamo ubutumwa birabananira, bibananiye bati mutubabarire, twari tugiye mu ngabo za P5 duciye i Burundi.”

Yashimangiye ko Mudathiru, Sibo na Ruhinda Charles bajyaga kenshi gushaka abarwayi muri Uganda, ibintu byanashimangiwe na Captain Rubega Ibrahim waherewe iryo peti mu ishyamba kuko muri RPA yari sergeant, wavuze ko ba Ruhinda bamusangaga muri Uganda bakamwigisha ko bagomba kujya kubohora igihugu kuko kirimo ibintu bibi.

Abafatiwe ku rugendo kandi babaga barimo gukoresha ibyangombwa n’amazina by’ibihimbano.

Ni amakuru yatumye Mudathiru asa n’uzunguza umutwe, azamura ukuboko asaba kugira icyo ayavugaho ariko umucamanza amusubiza ko atari umwanya wabyo.

Ku wa 25 Kamena Urukiko rwa Mbarara rwaje kurekura na ba bantu 39 bari batawe muri yombi, bagitegereje kuburanishwa n’inkiko kubera kurenga ku mategeko abuza impunzi kujya mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano.

Urutonde rw'abafashwe na Polisi ya Uganda bagiye mu myitozo ya RNC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .