Ubushinjacyaha bwagaragaje uko Bazeye yakwizaga amakuru agamije kwangisha u Rwanda amahanga

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 Kamena 2020 saa 03:03
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko LaForge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR, yakoresheje imvugo nyinshi ashinjwa ingabo z’u Rwanda kwica abaturage muri Congo, ibintu buvuga ko yakwizaga amakuru atari yo agamije kurwangisha amahanga.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Urukiko Rukuru – urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga - rwakomeje kuburanisha urubanza ruregwamo Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe.

Ubushinjacyaha bwakomeje kugaragaza ibimenyetso ku byaha bubarega birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, ubwicanyi no kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.

Ni urubanza rwabaye abaregwa batari mu cyumba cy’uruko, ruba mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ubushinjacyaha buri ku cyicaro cyabwo, abaregwa bari kuri Gereza ya Nyarugenge naho urukiko ruri i Nyanza.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Bazeye yihariye icyaha cyo gukwirakwiza amakuru atariyo bigamije kwangisha Leta y’ u Rwanda mu bihugu by’amahanga, aho nk’umuvugizi wa FDLR yavugaga ko ingabo z’u Rwanda zinjiye muri Congo zikica abasivili.

Ubushinjacyaha bwumvishije urukiko amwe mu majwi ya Bazeye ubwe, agaragaza imvugo ze zirema icyaha aregwa cyo kwangisha leta y’u Rwanda mu mahanga.

Ubushinjacyaha bugaruka ku cyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, buvuga ko Bazeye na Nsekanabo bombi binjiye mu mutwe wa FDLR bazi neza ko ari umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse ngo Bazeye yawugiyemo umuvandimwe we Col Nkundiye awumazemo igihe kinini.

Buvuga ko Nkaka Ignace wari umuvugizi wa FDLR yari umusivile, aza kwinjira mu mitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda mu 1997, yinjira mu gicengezi areka kuba umuyobozi w’ishuri mu Karere ka Nyabihu aho avuka.

Uwo mutwe kandi wigambye ibikorwa bitandukanye byagabwe mu Rwanda, ndetse byishe abaturage batandukanye.

Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yemeje ko iburanisha risubikwa, urubanza rukazakomeza ku wa 03 Nzeri 2020 saa mbiri, abaregwa bisobanura ku byaha byose baregwa n’ubushinjacyaha.

Bazeye na Nsekanabo bafashwe mu 2018 bavuye muri Uganda mu nama ku gungabanya umutekano w’u Rwanda hamwe n’umutwe wa RNC, bafatirwa ku mupaka wa Bunagana hagati ya Uganda na RDC.

Bazeye na Nsekanabo bakomeje kuburanishwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .