00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushinjacyaha buracyasuzuma, ab’indishyi ntibanyuzwe: Uko ibihano byakiriwe mu rubanza rwa Rusesabagina

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Nzeri 2021 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bugiye gusuzuma ibyashingiweho bamwe mu baregwaga mu rubanza rwa Paul Rusesabagina bagabanyirizwa ibihano, bukabona gufata umwanzuro wo kujurira cyangwa kutajurira.

Ni mu gihe abaregeye indishyi na bo bamwe batishimiye imyanzuro urukiko rwafashe kuko hari abatazihawe, abandi bagahabwa izitabashimishije ku buryo biteguye kujurira.

Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021, ni bwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwatangaje umwanzuro ku bihano abantu 21 baregwaga hamwe na Rusesabagina ibyaha birimo iby’iterabwoba.

Igihano gikuru urukiko rwatanze ni igifungo cy’imyaka 25 cyahawe Paul Rusesabagina wayoboraga umutwe wa MRCD/FLN mu gihe igito cyatanzwe ari igifungo cy’imyaka itatu cyahawe Ntabanganyimana Joseph, Nshimiyimana Emmanuel na Ndagijimana Jean Chretien.

Umushinjacyaha Faustin Nkusi yabwiye itangazamakuru ko nyuma y’umwanzuro w’urukiko, bagiye kwicara bagasesengura ingingo zashingiweho bamwe bagabanyirizwa ibihano, hanyuma bakamenya niba bazajurira.

Yagize ati “Twubaha ibyemezo by’inkiko ariko hari ibyo twabonye byavuzwe tutishimiye, tuzabireba. Hari abahawe imyaka 25, 20 ariko tukumva ibyashingiweho hari ibyo tugomba kureba. Ubu sinavuga ngo ni ukubera izihe mpamvu, turabanza turebe icyemezo cy’urukiko.”

Yongeyeho ati “Hari abo twasabiye imyaka 20 bakabaha imyaka itanu, aba 25 bagabwa imyaka 20, igifungo cya burundu bakabaha imyaka 25 […] Tuzafata umwanya twicare dusome [imyanzuro] turebe niba twajurira.”

Nsengiyumva Vincent ni umwe mu bari baregeye indishyi aho yasabaga iza miliyoni 75 Frw kubera ibikomere yatewe n’amasasu yarashwe n’inyeshyamba za FLN n’imitungo ye irimo imodoka yatwitswe.

Uyu mugabo wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, urukiko rwamugeneye indishyi za miliyoni 21.5 Frw.

Nk’umwe mu bantu 94 baregeye indishyi, yavuze ko hari benshi batashimishijwe n’izo bahawe ndetse n’abatazihawe kuko urukiko rwavuze ko nta bimenyetso bagiye babitangira.

Yagize ati “Hari ibyadushimishije kuko muri rusange abaregwaga babasabye gufatanya kwishyura indishyi ariko nanone hari ibindi bitadushimishije kuko hari ibimenyetso bimwe byagiye bitangwa ndetse na bimwe mu byangijwe twagiye dutanga bitabashije kubonerwa ibimenyetso. Icyadushimishije ni uko abaregwa bose bategetswe gufatanya kwishyura indishyi.”

Yongeyeho ati “Ku kijyanye no kujurira, benshi bazajurira kuko hari umubare munini w’abaregeye indishyi batabashije kuba hari icyo urukiko rwagennye bazahabwa hashingiwe ko nta bimenyetso bagaragaje ariko ndabyizeye ko abaregera indishyi bose bafite ibimenyetso bagaragariza urukiko.”

Nsengiyumva yavuze ko ku bemerewe indishyi n’urukiko bizeye ko zizaboneka, kandi ngo “umucamanza yavuze ko nubwo uyu munsi usabwa gutanga indishyi atazibona n’abazungura be bashobora kuzazitanga.”

Mu bakatiwe nta wahise ajuririra igihano yahawe icyakora bafite iminsi 30 yo kujurira mu gihe batanyuzwe n’imyanzuro.

Nsengiyumva Vincent yavuze ko benshi mu baregeye indishyi bazajurira kuko hari abatazihawe n'abahawe nke ugereranyije n'izo basabye
Mu baregwaga mu rubanza rwa Rusesabagina uwahawe igihano kinini ni igifungo cy'imyaka 25 naho uwahawe igihano gito ni igifungo cy'imyaka itatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .