Ubushinjacyaha bukomeje gushakisha Dr Habumugisha ushinjwa gukubitira umukobwa mu ruhame

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ukwakira 2019 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bukomeje gushakisha Dr Francis Habumugisha uregwa gukubitira umukobwa mu ruhame, ngo hashyirwe mu bikorwa umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ruheruka gutegeka ko aburana afunzwe.

Ku wa 23 Nzeri 2019 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwarekuye by’agateganyo Dr Francis Habumugisha, umushoramari akaba na nyiri Goodrich TV, ukurikiranyweho gukubitira mu ruhame umukobwa witwa Kamali Diane, icyaha ashinjwa ko yakoze ku wa 15 Nyakanga.

Mu kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwasabye ko Habumugisha afungwa by’agateganyo mu gihe hakomeje iperereza, kugira ngo atazasibanganya ibimenyetso.

Gusa urukiko rwaje gutegeka ko arekurwa by’agateganyo kuko yakurikiranywe ari hanze amezi abiri mbere yo gutabwa muri yombi kandi ntabangamire iperereza.

Ikindi ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa, Dr Habumugisha yatanze abishingizi urukiko rusanga ari abantu bazwi kandi b’inyangamugayo.

Irekurwa rya Dr Francis Habumugisha atanze ingwate ntabwo ryashimishije Ubushinjacyaha, buhita bujurira Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwemeza ko uregwa agomba kuburana afunzwe.

Gusa umwanzuro wafashwe mu byumweru bibiri bishize ntabwo urashyirwa mu bikorwa, kuko Ubushinjacyaha buvuga ko bugishakisha uyu mugabo.

Umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco Mutangana yabwiye IGIHE ati “Nibyo koko nyuma y’aho Urukiko rutegetse ko arekurwa by’agateganyo, Ubushinjacyaha ntibwishimiye icyo cyemezo, bwahise bukijuririra. Icyemezo cy’Urukiko rwajuririwe rero cyaje gitegeka ko afungwa by’agateganyo ariko Ubushinjacyaha buracyamushakisha kugira ngo icyemezo cy’Urukiko cyubahirizwe.”

Mbere y’uko uru rubanza rutangira, Perezida Paul Kagame yijeje gukurikirana ikibazo cya Kamali Diane, nyuma y’uko mu ntangiriro za Nzeri 2019, Kamali yanditse kuri Twitter ubutumwa buherekejwe n’amashusho yafashwe na kamera yo mu nyubako, avuga ko Dr. Habumugisha yamukubitiyemo mu ruhame, abimenyesha Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ariko ngo “hashize amezi abiri atarahanwa.”

Mu gusubiza uyu mukobwa, Umukuru w’Igihugu yagize ati “Turabikurikirana tumenye icyabaye tunafate imyanzuro ya ngombwa. Biratunguranye niba RIB itarakoze ibyagombaga gukorwa?”

Kamali aherutse kubwira IGIHE ko ariya mashusho yashyize kuri Twitter yafashwe ku wa 16 Nyakanga 2019 ubwo bari mu nama mu nyubako ya M. Peace Plaza aho Goodrich TV ikorera.

Icyo gihe ngo umukobwa bakorana yarimo avuga ku makosa y’abayobozi barimo Dr Habumugisha, uyu mugabo akeka ko Kamali ari gufata amashusho akoresheje telefoni niko guhaguruka amwuka inabi.

Ati “Twari kumwe mu nama n’abandi, arahaguruka anyambura telefoni, ankubita urushyi aranantuka. Yatekereje ko nari ndimo gufata amashusho.”

Kamali yavuze ko icyo yifuza ari uguhabwa ubutabera.

Inkuru wasoma:Perezida Kagame yijeje gukurikirana ikibazo cy’umukobwa ushinja umushoramari kumukubita

Dr Habumugisha akomeje gushakishwa n'Ubushinjacyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .