Ubushakashatsi bwerekanye ko mu Rwanda hari icyizere cyo gutsinda Coronavirus kurusha ahandi muri Afurika

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 18 Mata 2020 saa 02:32
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo GeoPoll muri ibi bihe bya Coronavirus, bwerekanye ko bitewe n’ingamba zafashwe mu gukumira iki cyorezo, abaturarwanda bafite icyizere kiri hejuru cyo gutsinda iki cyorezo, ugereranyije n’ahandi mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Ni ubushakashatsi bwakozwe harebwa uburyo abaturage barimo gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda, ingamba guverinoma zafashe mu gukumira iki cyorezo n’impinduka zabaye ku masoko.

Nyuma yo gukusanya amakuru, imibare yerekanye ko abaturage bo mu Rwanda na Benin bahangayitse ku gipimo kiri hasi, naho muri Mozambique na Zambia bahangayitse ku gipimo kiri hejuru, bitewe n’uburyo ibintu byifashe.

Mu bihugu byakorewemo ubushakashatsi, u Rwanda nirwo rwaje imbere aho abaturage bagaragaje ko bafite ibyago byo kwandura bingana na 37% mu gihe muri Benin ari 48%, naho mu bihugu bifite ibyago byinshi ni muri Mozambique na 83% mu gihe Zambia ari 82%.

Raporo ikomeza iti “U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyasabye abantu kuguma mu ngo mu kwirinda ikwirakwira rya virus, ndetse rwabashije gukumira Ebola mu 2019, mu gihe ku wa 7 Mata guverinoma ya Zambia yanze ubusabe bw’abavugaga ko mu gihugu cyose abantu baguma mu ngo.”

Abaturage bose hamwe babajijwe mu bihugu 12 byakoreweho ubushakashatsi, 71% bavuze ko bahangayikishijwe cyane n’ingaruka zizabaho ku bukungu kubera Coronavirus. Mu bahangayikishijwe cyane n’ingaruka z’ubukungu ni abo mu Rwanda no muri Mozambique.

Mu basubije bose, 26% ku mwanya wa mbere mu bibahangayikishije bahashyize ibibazo by’ubukungu, 27% bahashyize kwandura Coronavirus.

Icyizere mu ngamba zo kwirinda

Mu buryo bwo kwirinda Coronavirus, ibihugu byinshi byamaze gufunga ibikorwa abantu basabwa kuguma mu rugo, ku buryo kugeza ubu abantu basaga kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi bari mu ngo.

Ubushakashatsi bwa GeoPoll buvuga ko abantu 96% bamaze gufata ingamba zo kwirinda Coronavirus bakoresheje uburyo burimo gukaraba intoki uko bikwiye.

Nibura kimwe cya kabiri bakoresha uburyo bwo kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi ari naho hari ibyago byinshi byo kwandura iyi virus, naho 20% bavuze ko barimo gukorera imirimo yabo mu rugo.

Mu bakoreweho ubushakashatsi, 56% bavuze ko nibura bakaraba amazi meza n’isabune inshuro zirenga eshanu buri munsi, mu gihe 5% bo badakaraba na rimwe.

Ubushakashatsi bwanarebye ku buryo bwo kuguma mu rugo, abantu bakahava gusa ari uko bagiye gushaka serivisi zihutirwa nko guhaha cyangwa bagiye kwa muganga.

Bukomeza buti “Muri rusange, igipimo kiri hejuru kuri 70% bavuze ko baguma mu ngo. Ariko ibyo bihindagurika bitewe n’igihugu, muri Afurika y’Epfo ni 91%, mu Rwanda ni 90% kandi hombi basabwe na guverinoma kuguma mu rugo, mu gihe muri Benin na Tanzania ni 57% na 58% gusa.”

Icyizere abaturage bafitiye Guverinoma

Guverinoma z’ibihugu 12 byakorewemo ubushakashatsi, zagiye zifata ingamba mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus. Raporo igaragaza ko ibihugu byihutiye gufunga ingendo n’ibikorwa bihuza abantu benshi nk’u Rwanda, abaturage bagaragaza ko bizeye guverinoma yabo ku rwego rwo hejuru muri uru rugamba.

Ni mu gihe ibiugu bya Benin, Ghana, Kenya, DRC, Cote d’Ivoire na Nigeria ingendo n’ibikorwa bitandukanye byafunzwe mu bice bimwe by’igihugu, naho muri Tanzania, Zambia, na Mozambique byo byakomeje ubuzima nk’ibisanzwe.

Raporo ikomeza iti “Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Zambia byagize umubare munini w’abatemeranya na gato no kuba guverinoma zabo zirimo gukora ibikwiye ku gipimo cya 32 na 31% nk’uko bikurikirana.

“Guverinoma zagize amanota menshi mu ngamba zafashwe ni u Rwanda aho abangana na 81% bemeranya ko yakoze ibishoboka byose mu gukumira Coronavirus, na Mozambique ifite 59% bemeranya nayo cyane.”

Abasubije batemeranya na guverinoma zabo, ni mu bihugu bya Kenya, RDC, Nigeria na Zambia, ndetse benshi mu batemeranya na guverinoma zabo bari mu myaka 25-34.

Ubu bushakashatsi bwanzura ko nubwo ibihugu byinshi muri Afurika bimaze gutangaza umubare muto w’abamaze kwandura, hari ubwoba bwinshi ku ngaruka z’iki cyorezo, ahanini ku mutekano mu by’ibiribwa n’ubukungu, cyane cyane ku bihugu bisanze bifite ubukungu butifashe neza.

Ubu bushakashatsi ariko bunagaragaza ko hari impinduka zamaze kwigaragaza ku bukungu, ibiribwa ku masomo n’imyitwarire y’uburyo abantu bakoresha amafaranga yabo mu guhaha. Ibigo byamamazaga byagabanyije amafaranga byashyiragamo, ndetse bikomeje gukurikiranira hafi aho icyorezo kigana. Abantu nabo bakomeje kugura ibintu bike bijyanye n’ibyo bakeneye kurusha ibindi kandi ku giciro gito.

Ubu bushakashatso bwakorewe ku bantu 4,788 bo mu bihugu 12, buri gihugu hagasubiza abantu 400 uretse RDC yari ifitemo 388. Hakusanyijwe amakuru hagati ya tariki 2-9 Mata 2020 hakoreshejwe ubutumwa bugufi (SMS) no kuri internet ya telefoni.

Kugeza kuri uyu wa Gatanu, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko abantu batanu basanganywe Coronavirus mu bipimo 760 byafashwe, bituma umubare w’abayirwaye mu Rwanda ugera ku 143 mu gihe abagera kuri 65 bamaze gusezererwa mu bitaro barimo batanu bakize kuri uyu wa Gatanu.

Kuri uyu wa Gatanu Guverinoma yatangaje ko ingamba zashyizweho mu kwirinda Coronavirus zizakomeza kubahirizwa kugeza ku wa 30 Mata 2020.

Abanyarwanda bari imbere mu kwizera guverinoma yabo ku rugamba rwa COVID-19
Abaturarwaga bari mu bafite impungenge nke zo kwandura COVI-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .