Ubushakashatsi bwerekanye ko ihungabana n’agahinda gakabije biteye inkeke mu barokotse Jenoside

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 7 Ukuboza 2018 saa 10:08
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abarokotse jenoside yekorewe Abatutsi aribo benshi bafite ikibazo cy’ihungabana hamwe n’agahinda gakabije ugereranyije n’abandi banyarwanda.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku nshuro ya mbere muri uyu mwaka na Minisiteri y’ubuzima, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside na Minisiteri y’umuco na siporo.

Bwari bugamije kumenya uko ibibazo byo mu mutwe bihagaze mu gihugu, uko ikibazo cy’ihungabana n’ibindi bibazo byo mu mutwe kimeze ku bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari kandi ukureba uko ibiyobyabwenge bihagaze mu guteza ibibazo byo mu mutwe mu gihugu no kumenya aho abatuye u Rwanda bageze mu kumenya serivisi n’inzego zifasha mu gihe umuntu yagize ibibazo byo mu mutwe n’uko bazitabira.

Bwerekanye mu babajijwe bafite hagati y’imyaka 14-35 mu banyarwanda bose, hafi 4% bagaragayeho ibimenyetso by’ihungabana ubwo hakorwaga ubushakashatsi.

Ku bacitse ku icumu umubare ni munini aho 27% bafite hagati y’imyaka 24-65 babajijwe bari bafite ibimenyetso by’ihungabana.

Ku bijyanye n’agahinda gakabije, mu banyarwanda bafite hagati y’imyaka 14-35, abagera kuri 12% bari bafite iyi ndwara naho mu bacitse ku icumu bafite hagati ya 24-65, abari bayifite ni 35%.

Inyigo zakozwe mbere y’ubu bushakashatsi zo zagaragazaga ko abanyarwanda bari hagati ya 11 na 44% bafite ibibazo bitewe n’ihungabana, mu gihe abafite agahinda gakabije babarirwaga hagati ya 15.5 -53.9%.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr Yvonne Kayiteshonga, yavuze ko n’ubwo mu Rwanda hari abakoresha ibiyobyabwenge by’amoko atandukanye, hari icyo umuntu akwiye kwishimira.

Ati “Umuntu yakwishimira ko abarwaye indwara zo mu mutwe baterwa no gukoresha ibiyobyabwenge, ni bacye nta nubwo bagera kuri 0.3% mu gihe mu bacitse ku icumu rya jenoside ari 1.3%.”

Umuyobozi w’ishami ry’ubuvugizi bw’abacitse ku icumu rya jenoside muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Ruzindaza Jean, yavuze ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bidatangaje.

Ati “Ntabwo bitangaje kuba hari ibibazo bijyanye n’ihungabana n’agahinda gakabije mu bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi, birumvikana ko bafite ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe kandi ni ikintu gikomeye, tuzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo barusheho guhabwa ubuvuzi bw’ibanze’’

Ubu bushakatsi bwagaragaje ko akarere ka Gasabo ari ko gafite umubare munini w’abafite ibibazo byo mu mutwe bagera kuri 36.7% mu gihe Akarere ka Nyabihu ariko gafite bacye bagera kuri 5.8%.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko ingamba zihari ari ukongera umubare w’abanganga b’inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe, ndetse n’ababihuguriwe, guhera ku rwego rw’Ibigo nderabuzima kugeza ku bitaro.

Abajyanama b’ubuzima na bo ngo bazongererwa amahugurwa azabafasha kwita ku bafite ibibazo byo mu mutwe.

Imibare yatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, igaragaza ko ku Isi hari abantu miliyoni 450 bafite uburwayi buterwa n’ibibazo byo mu mutwe, ku mugabane wa Afurika buri mwaka, abagera kuri miliyoni 17.9 mu mwaka wa 2015, bari bafite ikibazo kijjyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr Yvonne Kayiteshonga avuga ko abarwara indwara zo mu mutwe ziterwa no kunywa ibiyobyabwenge ari bake
Ruzindaza Jean, yavuze ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bidatangaje

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza