Ubushakashatsi bwagaragaje ukuri ku ihohoterwa rikorerwa abagore mu Rwanda

Yanditswe na Habamenshi Védaste, Dr Pierre Damien Habumuremyi
Kuya 31 Nyakanga 2019 saa 02:53
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi ku gipimo cy’ihohoterwa rikorerwa mu ngo cyane cyane irikorerwa abagore bwakozwe n’Abashakashatsi ba Christian University of Rwanda mu mwaka wa 2019, bugaragaza ko iryo hohoterwa riri ku gipimo cyo hejuru cyane.

Ubwo bushakashatsi bwari bugamije kugaragaza igipimo cy’ihohoterwa rikorerwa abagore, uruhare rw’umugabo, impamvu zibitera, ibimenyetso bishingirwaho, ingaruka zabyo n’ingamba zikwiye gufatwa kugirango ihohoterwa rikorerwa abagore mu ngo ricike burundu cyangwa rigabanuke ku buryo bugaragara.

Kugirango ubushakashatsi bugere ku ntego zabwo, habajijwe abantu 220 harimo abagore 110 n’abagabo 110 batoranyijwe mu Turere 11 mu Ntara zose 4 n’Umujyi wa Kigali.

Mbere yo gukora ubu bushakashatsi ku buryo bwimbitse, hakozwe ubushakashatsi buciriritse mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, ku buryo ibipimo byakoreshejwe byagaragajeko ko bwizewe ku kigereranyo cya 96%.

Ibyavuye mu bushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa abagore mu Rwanda biragaragaza ibi bikurikira:

1. Ihohoterwa rikorerwa abagore riragaragara ku kigereranyo cyo hejuru cyane kubera ko 73.6% by’abagore babajijwe, bakorewe rimwe mu ihohoterwa, mu gihe 90% by’ihohoterwa ryakozwe n’abagabo bashakanye n’abahohotewe.

2. Abagore mu byiciro byose bakorerwa nibura rimwe mu bwoko bw’ihohoterwa : 86,3% batize kugeza ku mashuri abanza, 62.9% by’abagore bize amashuri yisumbuye na kaminuza, 80% y’abagore bo mu cyaro na 70% y’abagore bo mu mijyi babajijwe bakorerwe ihohoterwa;

3. Ubwoko bw’ihohoterwa abagore bahura naryo buri mu byiciro bikurikira (Igipimo kinini ngenderwaho cy’ubushakashatsi ni 4) :

Gukubitwa no gukomeretswa umubiri (ku gipimo cya 4), Gutotezwa (ku gipimo cya 3.96), gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato (ku gipimo cya 3.91), guhezwa ku mutungo w’urugo (ku gipimo 3.69), Kubana batavugana igihe kirekire bigenderewe n’umugabo (ku gipimo 3.48), guca inyuma umugore bikozwe ku mugaragaro (ku gipimo 3.05).

4. Impamvu z’ingenzi zagaragajwe zituma abagabo bakorera abagore ihohoterwa n’izi zikurikira:

Ukwikunda kw’abagabo ( igipimo cya 3.94), imyunvire karemano y’umugabo yo gushaka gutegeka umugore (igipimo cya 3.32), ingeso y’ubusinzi (igipimo cya 3.32), umugore gushaka kugira ijambo ku micungire y’umutungo w’urugo (igipimo cya 3.89).

Ingeso yo kurarikira abandi bagore (igipimo cya 3.88), ubushake bw’umugabo bwo guhindura undi mugore (igipimo cya 3.81), umugore utemerera umugabo gukora imibonano mpuzabitsina igihe abishakiye (igipimo cya 3.80), umugabo utihanganira amakosa akorwa n’umugore (igipimo cya 3.79), ingeso karemano yo gushaka gukorera umugore imibonano mpuzabitsina ku gahato (igipimo cya 3.77).

Hari kandi kutizera umugore no kumva amabwire ku myitwarire mibi y’umugore (igipimo cya 3.77), umugore kwita cyane ku bana ntiyite kubyo umugabo akeneye (igipimo cya 3.74), umugore utagira akazi kinjiriza urugo umutungo (igipimo cya 3.64), umugabo ufuhira umugore (igipimo cya 3.63), kutubaha umugabo (igipimo cya 3.48).

5. Ibimenyetso bigaragaza ihohoterwa rikorerwa abagore byagaragajwe n’ubushakashati ni ibi bikurikira:

Ibikomere n’imvune ku mubiri (4.00), kwiyongera k’ubushoreke (3.93), kwiyongera k’ubuharike (3.90), kwiyongera ko guca abagore inyuma ku bagabo (3.87), gusesagura umutungo w’urugo (3.85), gutoteza bikabije umugore w’isezerano (3.82), gutererana umugore mu burere bw’abana (3.81), guta umugore mu bihe bikomeye nk’iby’uburwayi (3.720), guheza burundu umugore ku micungire y’umutungo (3.69), kugira karande umuco wo gufata umugore ku ngufu (3.68).

Ubushakashatsi kandi bwacukumbuye ingaruka zituruka ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo cyane cyane irikorerwa abagore, zirimo gutakaza icyizere cy’ubuzima, gukuramo inda, kwiyahura n’ubwicanyi bukorerwa umwe mu bashakanye. By’umwihariko, ubushakashatsi bwagaragaje ingaruka ku mugore, ku mugabo, ku bana, ku muryango no ku Gihugu muri rusange.

Ku bana by’umwihariko, ingaruka ziba mbi kubera ko zikurikirana abana mu buzima bwabo harimo kuvamo abana bo mu muhanda, guheranwa n’ibiyobyabwenge, guta ishuri, kugwingira, gutwara inda zidateganyijwe n’ubupfubyi.

Ubushakashatsi bwatanze inama kugirango ikibazo gikomeye cy’ihohoterwa rikorerwa abagore gishobore kugabanya ubukana no guhashywa burundu.

Mu ngamba zatanzwe n’ababajijwe hiyongeyeho ubusesenguzi bw’abashakashatsi, iz’ingenzi n’izi zikurikira:

Guhana kutajenjetse abagabo nyirabayazana b’ihohoterwa rikorerwa abagore binyuze guha ububasha n’imbaraga inyangamugayo z’inzego z’abunzi, kugirango zihangane n’icyaha cy’ihohoterwa rikorerwa abagore ku rwego rw’umudugudu n’akagari, kandi ibihano bitanzwe bikubahirizwa n’inzego zose.

Harimo gushyiraho uburyo bwihuse ku rwego rw’umudugudu hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’itumanaho (telefone) ryo kumenyekanisha ibikorwa by’ihohoterwa rikorerwa abagore mu mu mudugudu no gushishikariza abagabo batarangwaho n’ibikorwa by’ihohotera gufata iya mbere mu kurwanya umuco mubi w’abagabo bahohotera abagore babo bagahanwa, no guhabwa akato mu muryango nyarwanda binyuze mu guha ubushobozi inzego z’inshuti z’umuryango.

Hari ugushishikariza Uturere gushyira mu mihigo ingamba zihamye zo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore no guteza imbere ibikorwa byongerera abagore ubushobozi bw’ubukungu n’iterambere, no gushyiraho uburyo bw’ibiganiro mpaka mu bitangazamakuru bigamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo ariko cyane cyane irikorerwa abagore.

Inzego zose ariko cyane cyane ingaga z’abagore, [zisabwa] kurushaho gushishikariza abagore kumenyekanisha no kudahisha ibikorwa byose byakorewe umugore mu rwego rw’ihohoterwa.

Harimo kandi kwegereza abaturage ku rwego rw’utugari serivisi za polisi, kugirango zirusheho gukumira no gukurikirana ibyaha bikorerwa mu midugudu by’umwihariko ibyaha bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa abagore.

Ubushakashatsi busanga guhagurukira kurwanya ubukana n’igipimo cyo hejuru ihohoterwa rikorerwa abagore bigezeho, ari uguharanira ejo heza h’umuryango nyarwanda n’iterambere rirambye by’Igihugu cyacu.

Dr. Habumuremyi ni umwe mu bakoze kuri ubu bushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .