Mu mashuri menshi bagira igihe cy’amarushanwa ashingiye ku biganiro mpaka ku ngingo zatoranyijwe, kugerageza ibishya no gushyira mu ngiro ibikubiye mu masomo biga. Bibarirwa mu bikorwa bishimangira amasomo yateganyijwe mu nteganyanyigisho.
Hari kandi imikino y’ubwoko inyuranye, imyidagaduro, imirimo y’amaboko n’ibindi bitegurwa ngo urubyiruko ruruhuke cyangwa rukurane umutima wo gukora.
Ubashakashatsi bwakozwe n’Ikigo IPAR-Rwanda ku kamaro k’ubu bumenyi urubyiruko ruvana mu bikorwa bitandukanye bikorerwa mu ishuri byaba ibifitanye isano n’amasomo n’ibindi by’ubuzima busanzwe, n’uruhare bugira mu byerekeye kubona akazi, bugaragaza ko ababyitabira kurushaho ari bo bagira amahirwe yo kubona imirimo no kuyikora neza.
Bwakorewe ku rubyiruko 3000 rufite imyaka iri hagati ya 18 na 26 bari mu mashuri yisumbuye kugeza mu mashuri makuru na za kaminuza.
Mu babajijwe harimo abarimu 150 bo mu mashuri yisumbuye n’abandi 100 bo mu mu mashuri makuru na za kaminuza, n’abakoresha 250 bo mu turere 30 tw’igihugu.
Imibare igaragaza abagera kuri 65% byabigishije gukorana umuhate, 62% bikabigisha ubumenyi bujyanye no guhanga umurimo, na ho 60% bahavomye guhorana icyizere cyo kugera ku byiza.
Abagera kuri 58% bize kubaha umuntu, 55% bibongerera icyizere bagirirwa n’abandi. Abarenga 45% byabigishije gufata iya mbere mu gutangiza ibikorwa runaka, 40% bunguka ubumenyi bwo gukemura ibibazo bitandukanye na ho 35% bungutse ubumenyi bwo gukorana n’abandi.
Urubyiruko rungana na 1,5% rwo rwabyungukiyemo ubushobozi bwo kubasha gutumanaho no gutanga ibitekerezo.
Ubuyobozi bwa IPAR-Rwanda, bugaragaza ko ubumenyi buva muri ibyo bikorwa bikorerwa mashuri bigira uruhare mu gutuma urubyiruko rubona imirimo.
Yvette Uwimana wize ibyerekeye ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye yabwiye IGIHE ko akiri umunyeshuri yakundaga kwegeranya abakobwa bari kumwe bakajya gukora ibikorwa byo gufasha abaturage, birangira iby’ikoranabuhanga abiteye umugongo ajya mu bukorerabushake.
Ati “Mu myigire yanjye nize iby’ikoranabuhanga ariko numvaga nshaka kuba hafi y’abaturage. Byaje gutuma nkomeza kwiyegeranya na bo nshinga umuryango Youth Happy Ladies Forum, ubwo buzima bwa buri munsi n’ubu nkirimo ni bwo bwatumye nkomeza gukorana na bo.”
Uwimana avuga ko mu gihe cyose yagerageje gushaka umurimo yagiye abona amahirwe mu bimuhuza n’abaturage kurusha uko yahirwa n’ikoranabuhanga yize.
Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare NISR igaragaza ko muri Kanama 2024 ubushomeri bwari ku kgero cya 15,3%. Mu bafite imyaka iri agati ya 16 na 30, ubushomeri bwari bugeze kuri 18,8%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!