Ubushakashatsi bwagaragaje ko Gaz méthane itangiza amafi yo mu kiyaga cya Kivu

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 6 Gashyantare 2020 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke ku binyabuzima biba mu kiyaga cya Kivu, bwagaragaje ko Gaz méthane iri muri iki kiyaga ntacyo yangiza ku mafi ariko hakwiye ingamba mu kubungabungwa ikiyaga.

Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Sosiyete Ishinzwe ingufu (REG) binyuze mu mushinga wa Lake Kivu Monitoring Project. Bwakozwe n’impuguke za Kaminuza y’u Rwanda, ISP Bukavu (Institut supérieur pédagogique de Bukavu) ku bufatanye n’impuguke zavuye mu Bubiligi.

Byarebye ingaruka gucukura Gaz Méthane bigira ku binyabuzima biri mu kiyaga cya Kivu. Bwize ku ruhererekane rw’ibinyabuzima guhera ku mafumbire aba hasi kugeza ku mafi harebwa uko byakomeza kubaho nubwo haba hakomeje gucukurwa gaz methane.

Jean Pierre Dessy, umushakashatsi wo mu Bubiligi wari ukuriye itsinda ryakoze ubushakashatsi, avuga ko nubwo amafi atabangamiwe, hagomba kwirindwa ko ahavuye Gaz méthane hakwangirika.

Ati “Ubu twabashije kumenya imibereho y’ibinyabuzima biri mu kiyaga cya Kivu, igisigaye ni ukwiga uko hakwirindwa impinduka mbi zabaho mu gucukura gaz méthane hatabangamiwe amafi arimo na nyuma yo kuyivanamo. Turasaba ko hafatwa ingamba zo kwirinda ko amazi yo hasi ahavuye gaz yahinduka’’.

Yakomeje avuga ko nubwo byagaragaye ko nta kibazo gikomeye ariko hagomba gukomeza gucungwa ikiyaga hirindwa ko cyazahitana abantu.

Pascal Masiriya Murungula umwarimu akaba n’umushakashatsi muri ISP Bukavu, asaba ko ingamba zifatwa mu Rwanda zajya zifatwa no muri Congo, kuko ibihugu byose bihuriye ku kiyaga cya Kivu.

Ati “Turagira ngo abayobozi nibahura bazabyigeho kuko nko mu burobyi usanga tudahuza ingamba ibikorwa mu Rwanda ntubisange muri Congo kandi duhuriye ku kiyaga’’.

Umuyobozi wa Programu yo gukurikirana ubudahungabana bw’ikiyaga cya Kivu (LKMP), Umutoni Augusta, avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko ibinyabuzima bitabangamiwe ariko hagomba gukomeza gucungira hafi.

Ati “Ubushakashatsi bwagaragaje ko udusimba duto two mu mazi, ubwoko bw’amafi, ibiryo by’amafi bimeze neza nta kibazo ariko hatabayeho igitsure nk’uko leta ibigenza ikiyaga cyatomboka cyangwa ikiyaga kikazaba nka Lake Victoria yuzuyeho ibyatsi’’.

Ikiyaga cya Kivu kirimo Gaz méthane igera ku bujyakuzimu metero hagati ya 450 na 500. Gaz méthane na dioxide de Carbone abashakashatsi bazigerenya nk’igisasu gishobora guturika zikamara abantu nk’uko byabaye muri Cameroun tariki 21 Kanama 1986.

Icyo gihe abantu bageze mu gace gaturiye ikiyaga cya Nyos basanze abaturage bagera ku 1 746 n’amatungo yabo bapfuye.

Ikiyaga cya Kivu gifite ubuso bungana na kilometero kare 2 700, bivuze ko gikubye ikiyaga cya Nyos inshuro zirenga 1700 kuko Nyos ifite ubuso bungana na kilometero kare 1,58. Ikiyaga cya Kivu gifite ubujyakuzimu bureshya na metero 500 mu gihe Nyos ifite ubujyakuzimu bwa metero 210.

Ubwo hamurikwaga ubushakashatsi ku binyabuzima bwo mu kiyaga cya Kivu
Jean Pierre Dessy ukuriye ubu bushakashatsi avuga ko nubwo amafi atabangamiwe hagomba kwirindwa ko ahavuye gaz hakwangirika
Umushakashatsi muri kaminuza y'u Rwanda, Rukeratabaro Simon aganira n'itangazamakuru
Umutoni avuga ko ubushakashatsi bwerekana ko hari ingamba zikwiye mu kubungabunga ikiyaga
Abashakashatsi ku mpande zombi bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .