Ubushakashatsi bwagaragaje ko abana basamwe muri Jenoside bashobora kugira ihungabana

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 22 Ukwakira 2018 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bushya bwakorewe ku turemangingo, bwagaragaje ko abana basamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bafite ibyago byinshi byo kugira ihungabana.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda riyobowe na Dr. Leon Mutesa, Umuhanga mu bijyanjye n’imiterere y’uturemangingo tw’umuntu, akaba n’Umuyobozi w’Ikigo cyiga ibijyanye n’uturemangingo muri Koleji y’Ubuvuzi (CMHS).

Hagati ya 2011-2012, Dr Mutesa n’itsinda bafatanyije bakoreye ubushakashatsi ku bagore 25 barokotse Jenoside bari batwite mu gihe cy’iminsi 100 yamaze.

Ubu bushakashatsi kandi bwanakorewe ku bandi bagore barokotse batuye hanze, ariko mu gihe bari batwite bakaba barabaga mu Rwanda.

Hibanzwe ku kureba ibirebana n’uko ibibazo by’imitekerereze umubyeyi afite bigera ku mwana, aho basanze umusemburo urinda guhangayika cyane (Cortisol) wari ku gipimo cyo hasi (munsi ya 80ng/ml) ku bagore barokotse n’abana babo, mu gihe abandi cyari hejuru ya 100ng/ml.

Banasanze kandi ubwoba no guhangayika ababyeyi bari bafite bwarageze ku bana babo, bituma bagira ibyago byinshi byo kuba bashobora kugira ihungabana.

Dr Mutesa yabwiye KT Press ko mu gukora ubushakashatsi bagendeye ku bisanzwe biba ku nyamaswa, basanga impinduka mu miterere y’uturemangingo tw’abagore bagizweho ingaruka na Jenoside zitagaragara ku bataragizweho ingaruka.

Yakomeje avuga ko ubu bushakashatsi bugaragaza ingaruka zikomeje kugera ku bantu nyuma y’imyaka 24 Jenoside ibaye, bushobora kwifashishwa mu gusobanura zimwe mu mpamvu abakiri bato bagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Aba bashakashatsi bavuga ko mu rwego rwo kurushaho kumva ibyabonywe mu bushakashatsi bwa mbere bateganya gukora ubundi bwisumbuyeho, buzakorerwa ku basaga 300 bugatwara miliyoni 1.2 z’amadolari, azatangwa nk’inkunga.

Buzakorwa ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, Avega Agahozo, usanzwe ufite amakuru y’abanyamuryango bayo basaga ibihumbi 20, butangazwe ku rubuga rw’Ikigo Africa Academy of Science.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza