00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwagaragaje intandaro y’inda ziterwa abangavu mu Burasirazuba

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 25 Nzeri 2021 saa 04:38
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakorewe mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, bwagaragaje ko bimwe mu bituma abangavu babyara imburagihe harimo ubukene, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi.

Intara y’Iburasirazuba imaze imyaka myinshi iza ku isonga mu kugira umubare munini w’abangavu baterwa inda, uturere twa Nyagatare na Gatsibo tuza ku isonga kuko aritwo dufite umubare munini mu myaka ishize.

Urugero nko mu mwaka wa 2018 imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko Akarere ka Nyagatare kazaga ku isonga aho kari gafite abangavu 1,465 batewe inda, kagakurikirwa na Gatsibo yari ifite 1,452.

Ibi byatumye hakorwa ubushakashatsi bugamije kurebera hamwe intandaro y’iki kibazo, bwagizwemo uruhare n’umuryango ‘Empower Rwanda’, bukorerwa ku bana bafite hagati y’imyaka 13 na 20, aho bwerekanye ko abakobwa benshi baterwa inda baba bafite imyaka iri hagati ya 16 na 18.

Mu byagaragajwe bituma abangavu baterwa inda bakiri bato, harimo ubukene, aho byagaragaye ko benshi baturuka mu miryango ikennye. Ikindi ni amakimbirane yo mu miryango, aho atuma ababyeyi babura umwanya wo kwita ku bana babo bigatuma n’ababashuka babona icyuho.

Mu bindi byavuzwe harimo kuba abana batanyurwa n’uko iwabo babayeho, bigatuma bashaka kurarikira ibyo batabona iwabo ababashuka bakabyuririraho. Hagaragajwe kandi ko abenshi mu baterwa inda nta bumenyi baba bafite ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Abangavu kandi bagaragaje ko nyuma yo guterwa inda, imiryango yabo ibatererana bikaviramo bamwe kwishora mu ngeso mbi zirimo uburaya, bubasunikira n’ubundi mu byago byo kuba baterwa inda.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kantengwa Mary, yavuze ko nyuma y’ubu bushakashatsi, babonye ibyiciro by’imyaka abana bakunze gutererwamo inda z’imburagihe, bakaba bagiye kubyitaho mu bukangurambaga bwo kwirinda inda zitateguwe.

Ati “Batugaragarije ko abantu batewe inda bafite hejuru y’imyaka 20, bagaragaje ko badashaka kuvuga ababateye inda, ibi natwe mu bukangurambaga duheruka gukora twarabibonye, ubu tugiye gukora ubukangurambaga, twongere dushakishe abateye inda aba bangavu, tubaganirize dufatanyije n’ababyeyi n’abana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Murekatete Juliette, we yavuze ko bashingiye ku makuru babonye mu bushakashatsi bagiye gufatanya n’ababyeyi mu kubagarura mu miryango bakitabwaho nk’abandi bose.

Ati “Icyo tugiye gukora ni ugufatanya n’aba bana mu bukangurambaga, mbere twabukoraga ariko ugasanga abana nta jwi ryabo ririmo, umwana akaba asabwa kuvugisha ukuri tukazafatanya n’ubuyobozi n’izindi nzego mu bukangurambaga tukajyanemo.”

Abayobozi b’uturere twombi biyemeje gufatanyiriza hamwe mu kurwanya ubwiyongere bw’abangavu baterwa inda mu turere bayobora.

Ubushakashatsi bwagaragaje intandaro y’inda ziterwa abangavu mu Burasirazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .