00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi: Amasezerano n’u Rwanda, ishyiga ry’inyuma mu kurandura ikibazo cy’abimukira bo mu Bwongereza

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 8 May 2022 saa 10:23
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwagaragaje ko amasezerano u Rwanda rwagiranye n’u Bwongereza ajyanye no kwakira abimukira binjira muri iki gihugu binyuranyije n’amategeko, nashyirwa mu bikorwa neza azatanga umusaruro ukomeye mu kugabanya ikibazo cy’abimukira ndetse n’ubucuruzi bw’abantu butemewe bugishamikiyeho.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na ‘Migration Watch UK’, Umuryango w’abahanga mu Bwongereza wishyize hamwe ngo urwanye ikibazo cy’abimukira.

Uyu muryango ugaragaza ko ikibazo cy’abimukira binjira mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko nigikomeza kujenjekerwa, mu myaka 25 iri imbere abaturage b’iki gihugu baziyongeraho miliyoni 10 kandi Leta y’u Bwongereza ikazakomeza gushora amafaranga menshi mu mishinga yo kubitaho, mu gihe yagakwiye kuba iyashobora mu bikorwaremezo, ubushakashatsi n’imishinga y’iterambere.

Mu kumvikanisha uburemere bw’ikibazo cy’abimukira mu Bwongereza, uyu Muryango wakomeje ugaragaza ko kuva mu 2018 iki gihugu kimaze kwakira abarenga 75,600, umubare uri hafi kungana n’abasirikare bahoraho iki gihugu gifite.

Ibi bituma nibura Leta y’u Bwongereza itakaza miliyari £1.5 mu bikorwa bigamije kwita kuri aba bimukira buri mwaka.

Ubushakashatsi bwashyizwe hanze na Migration Watch UK, bugaragaza ko amasezerano u Bwongereza bwagiranye n’u Rwanda kuri iki kibazo cy’abimukira azatanga umusaruro ukomeye mu kukirwanya.

Kuwa 14 Mata 2022, nibwo Leta y’u Bwongereza yasinyanye n’iy’u Rwanda amasezerano y’imyaka itanu agena ko u Rwanda ruzajya rwakira abo bimukira bashaka kwinjira muri icyo gihugu.

Aya masezerano agena ko aba bimukira bazajya bafatwa bakazanwa mu Rwanda, ababishaka bagahitamo gusubira mu bihugu byabo mu gihe n’abagaragaza ubushake bwo kuguma mu Rwanda bazafashwa kuhakomereza ubuzima.

Ubu bushakashatsi buvuga ko “Mu gihe abimukira bakoresha ubwato binjira mu Bwongereza batangira koherezwa mu Rwanda, bizakora nk’intwaro ikomeye yo kuzitira abashaka gukora ingendo nk’izo, ndetse bikanakumira abakora ubucuruzi butemewe mu bimukira. Uburyo bwizewe bwo guca ubu bucuruzi ni ukuzitira abakiliya babo”.

Umuyobozi wa Migration Watch UK, Alp Mehmet yavuze ko mu gihe ibiteganwa n’aya masezerano ari hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda bashyirwa mu bikorwa neza, bizatanga umusaruro mu kugabanya ikibazo cy’abimukira.

Ati “Amasezerano n’u Rwanda nashyirwamo imbaraga azatanga umusanzu mu guca intege abanyabyaha bungukira mu bihumbi by’abimukira. Nibikoranwa ubwitonzi n’ubumuntu, iyi gahunda ishobora kugira uruhare mu kurwanyi iki kibazo, mu gihe cyaba kidahagurikiwe ubu kizateza ibindi bikomeye.”

Ahandi byakozwe byatanze umusaruro

Abakoze ubu bushakashatsi bagendeye ku musaruro wa gahunda nk’izi zagiye zifatwa n’ibindi bihugu birimo Israel na Australia.

Mu 2015 Israel nayo yari yugarijwe n’ikibazo cy’abimukira, muri uwo mwaka Leta y’iki gihugu yagiranye amasezerano n’ibindi bihugu itatangaje ajya gusa n’ay’u Bwongereza n’u Rwanda.

Abimukira binjira muri Israel babwiwe ko bazajya bahabwa amahirwe yo gusubira mu bihugu byabo, cyangwa bagahabwa itike ya $3,500 ibageze muri ibyo bihugu byagiranye amasezerano na Israel, ababyanze bagafungwa.

Byageze mu 2018 iki gihugu gitangaza ko nibura abagera mu 20000 mu bimukira ibihumbi 65 bari muri iki gihugu barasubiye iwabo, abandi baragiye muri ibyo bihugu bindi.

Australia nayo ni kimwe mu bihugu byari byarazahajwe n’abimukira kuva mu myaka ya 1980 ubwo yatangiraga kwakira amato y’abaturage baturutse muri Vietnam, Uburengerazuba bwo hagati ndetse n’abo muri Aziya yo hagati.

Kugeza mu 2001 iki gihugu cyari kimaze kwakira abimukira 13 500 bazanwe n’amato 259. Guverinoma y’iki gihugu yahise yinjira mu cyiswe ‘Pacific Solution’, aho yumvikanye n’ibihugu nka Nauru na Papua New Guinea ko bizajya byakira aba bimukira ubundi iki gihugu nacyo kikabigenera amafaranga yo kubatunga.

Ibi byatanze igisubizo kuko hagati ya Nzeri 2001 na 2006 muri Australia hinjiye amato abiri gusa atwaye abimukira.

Ikibazo cy’abimukira mu Bwongereza

Kuva umwaka wa 2020 watangira kugeza mu kwezi kwa Kanama k’uwo mwaka, u Bwongereza bwari bumaze kwakira abimukira 3950 banyuze muri ‘English Channel’. Muri abo harimo n’abana 23 bari munsi y’imyaka 18 binjiye muri icyo gihugu kuwa 7 Kanama 2020.

Byageze muri Mata 2022 u Bwongereza bwugarijwe cyane n’iki kibazo cy’abimukira kuko imibare yagaragaza ko uyu mwaka ushobora kurangira bwakiye abimukira ibihumbi 60 ugereranyije n’abarenga gato ibihumbi 28 bwakiriye mu 2021.

Mu busanzwe ‘English Channel’ mu bihe byashize, yanyurwagamo n’abimukira bari hagati ya 150 na 300, ndetse mu Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yari aherutse gutangaza ko bafite impungenge z’uko uyu mubare uziyongera ukagera ku bimukira 1000 ku munsi.

Ibi yabishingiraga ku kuba kugeza muri Werurwe 2022, abimukira 6500 bari bamaze kwinjira mu Bwongereza banyuze muri iyo nzira, umubare wenda kungana n’uw’abinjiye muri icyo gihugu mu mwaka wose wa 2020 kuko bari 8417.

English Channel ni inzira y’amazi itandukanya amajyepfo y’u Bwongereza n’Amajyaruguru y’u Bufaransa. Iyi nzira yifashishwa cyane n’abimukira binjira mu Bwongereza bakoresheje amato mato mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubushakashatsi bwakozwe na ‘International Health journal’ bugakorerwa ku bimukira 402, bwagaragaje ko impamvu abimukira bava mu Bufaransa binjira mu Bwongereza, ari ukubera ko baba bahafite imiryango, boroherwa cyane no kumenya Icyongereza kurusha Igifaransa ndetse mu Bwongereza hakaba hari amahirwe yo kubona akazi byoroshye ugereranyije no mu Bufaransa.

Abagera kuri 82% bavuze ko bashaka kujya mu Bwongereza mu gihe 12% aribo bifuzaga kuguma mu Bufaransa. Mu bashakaga kujya mu Bwongereza, abagera kuri 52% bavuze ko babiterwa no kuba ari cyo gihugu bafitemo imiryango, ibintu nabyo bigaragaza uburemere bw’ikibazo cy’umubare munini w’abimukira binjira mu Bwongereza.

Uretse abava mu Bufaransa, usanga u Bwongereza bwakira abimukira benshi bavuye mu bihugu, nk’u Bugiriki, u Butaliyani, u Bubiligi, Espagne n’u Budage. Aba ntabwo baba ari abaturage b’ibi bihugu ahubwo ni abimukira baba baraturutse mu bihugu nka Iran, Iraq na Eritrea.

Ubushakashatsi bwakozwe na ‘MigrationWatch UK’ bwagaragaje ko amasezerano u Rwanda rwagiranye n'u Bwongereza azatanga umusaruro ukomeye mu gukemura ikibazo cy'abimukira binjiraga muri icyo gihugu binyuranyije n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .