00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi: 15,4% by’abana bo mu Rwanda b’imyaka 13 n’urubyiruko rwa 24 bahindutse abasinzi

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 25 Ugushyingo 2021 saa 03:00
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakorewe mu Turere turindwi tw’u Rwanda two mu ntara zose z’igihugu, bwagaragaje ko 15,4% by’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 13 na 24 , runywa inzoga nyinshi mu gihe gito, aho mu masaha atatu gusa banywa amacupa ari hagati y’atatu n’atanu afite urugero rwa ’alcool’ rungana na 8%.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe, Prof Darius Gishoma afatanyije na Habarugira François Regis, bugamije kureba ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu bakiri bato byagaragaje ko abarenga kimwe cya kabiri cy’abakoreweho ubushakashatsi bazinyweyeho byibura rimwe mu buzima naho 43,9% batigeze bazinywa kuva babaho.

Nubwo abenshi ari abazikoresha gake, mu bana 3.360 babajijwe hagaragaye 3,6% babaswe n’inzoga na 15,4% banywa nyinshi, ibintu basanze biterwa n’ubupfubyi, gutwara inda zitateganyijwe, kuba baturuka mu miryango ikunda kunywa inzoga cyangwa se kwirukanwa ku ishuri.

Herekanywe kandi ko benshi mu banywa inzoga batangira kuzinywa bakiri bato ku myaka 15 gusa, aho Prof Bishoma yasabye ko Minisiteri y’Uburezi n’ababyeyi bakurikirana abana mu gihe bageze mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu, kuko aribwo batangira kwishora mu kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge.

1,5% babaswe n’urumogi

Ubu bushakashatsi bwakozwe binyuze mu mushinga ‘Barame’ w’ikigo gishinzwe iterambere cy’Ababiligi, Enabel, bwagaragaje ko benshi mu bana bakoreweho ubushakashatsi batigeze banywa itabi cyangwa se ibindi biyobyabwenge, 4,4% barinyweyeho nibura rimwe mu buzima mu gihe 0,5% barinywa ku buryo buhoraho.
Ikiyobwenge cyasanzwe gikoreshwa na benshi ni urumogi, aho 5,3% by’abavuze ko banywa itabi bavuze ko banywa urumogi ku buryo buhoraho, ariko 1,5% babaswe narwo kuko barunywa inshuro zirenze eshanu mu kwezi.

Ibindi biyobyabwenge bikoreshwa n’uru rubyiruko ni Héroïne ikunze kwitwa ‘mugo’ ndetse na Cocaïne, aho basanzwe agapfunyika (akabule) kamwe k’urumogi kagura hagati y’amafaranga 500 Frw na 1000 Frw, garama imwe ya Héroïne ikagura ibihumbi 50 Frw, mu gihe garama imwe ya Cocaïne igura ibihumbi 150 Frw.

Ubu bushakashasti bwasanze ibitera uku kunywa itabi kw’aba bana biterwa no kwirukanwa ku ishuri, amakimbirane mu miryango, kuba mu miryango baturukamo bakoresha cyane ibiyobyabwenge, kutabona ibyo kurya bihagije no kuba ibyo biyobyabwenge biboneka ku buryo bworoshye muri sosiyete.

Benshi mu banywa itabi byagaragaye ko babitangira bafite imyaka 16, abanywa Héroïne bayitangira bafite 18 mu gihe Cocaïne batangira kuyinywa bafite imyaka 17.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko uku kunywa inzoga no gukoresha ibiyobyabwenge, bifitanye isano ya hafi no kugira agahinda gakabije mu rubyiruko kuko abazinywa baba bafite iki kibazo inshuro enye kurusha abazinywa, bikanatuma benshi bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, cyangwa se batabyiteguye bikaviramo bamwe gutwara inda zitateganyijwe.

Prof Bishoma na Habarugira basabye ko hajyaho gahunda zigamije gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabyebwenge n’inzoga, Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Uburezi bigakorana mu kugabanya umubare w’aba bana bato babaswe n’ibiyobyabwenge ndetse Guverinoma y’u Rwanda igashyiraho ingamba zigamije kugabanya uburyo aba bana babona ibiyobyabwenge byoroshye.

Abakoreweho ubushakashatsi ni urubyiruko 3.360 rutuye mu turere twa Gakenke, Gisagara, Karongi, Nyamasheke, Rulindo, Rusizi ndetse na Nyarugenge, aho abahungu bari 61,3% abakobwa ari 28,7%.

Ibiyobyabwenge mu rubyiruko biteye ubwoba

Mu Mushyikirano wabaye mu 2017, Perezida Kagame yasabye inzego zitandukanye kumva ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge gihagurukirwa bikomeye kuko giteye ubwoba kurusha uko abantu bagifata.

Yagize ati “Iki kibazo cy’ibiyobyabwenge turakivuga tukanyura hejuru, ni bibi koko … tugahita. Ariko ibiyobyabwenge ni icyorezo ku Isi ubu hose giteye ubwoba, sinzi impamvu tunakivuga gusa tunyura hejuru.”

Nyuma y’uwo mwiherero, habaye ubukangurambaga bukomeye mu gihugu bwari burimo abayobozi mu nzego zose z’igihugu, bazenguruka igihugu cyose, bifashisha itangazamakuru, abahanzi n’abandi ariko birasa n’aho ntacyo byatanze.

Igiteye inkeke ni uburyo abana bakiri bato aribo bakomeje kugaragara mu biyobyabwenge ku kigero cyo hejuru kurusha uko byari bisanzwe.

Ubushakashatsi bugaragaza ko 23,1% by’urubyiruko rwo mu Rwanda rwibasiwe bikomeye n’agahinda gakabije kandi rwanabaswe n’inzoga.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko 15% by'abana bari hagati y'imyaka 13 na 24 banywa inzoga nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .