VUP ni gahunda yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda mu 2008 igamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage batishoboye. Iyi gahunda igizwe n’inkingi eshatu z’ingenzi zirimo inkunga y’ingoboka, gutanga imirimo rusange ku baturage bakennye ndetse no gutera inkunga imishinga mito y’abatishoboye.
Ni muri urwo rwego abaturage bo mu Murenge wa Kabale babonye akazi muri gahunda yo gutanga imirimo ku baturage batishoboye bo mu cyiciro cya mbere, aba baturage bahawe akazi ko guhanga imihanda bakabarirwa amafaranga 1 200 Frw ku munsi, bakayahererwa hamwe nyuma y’iminsi 15.
Ntahonduhungiye André utuye mu Mudugudu w’Umubuga mu Kagari ka Gitara mu Murenge wa Kabale, yavuze ko yakoze muri VUP mu mwaka wa 2015 akorera amafaranga 1 200 Frw, aho yagendaga afata igice cy’ayo mafaranga akayizigamira ntayarye, ndetse Leta iza no kubaha ihene eshatu, ahera aho yiteza imbere.
Yagize ati “Izo hene zagiye zibyara nkagurisha nkakemuza ibibazo by’amashuri y’abana, ubu naguze amaterasi 16 mbikesha amafaranga nakuye muri VUP ariko nkayafata neza, naguze undi murima wa metero 30 nyamara nimukira inaha nta n’ikibanza nari mfite.”
Ntahonduhungiye yakomeje avuga ko amaze kugura iyo mirima yahise atangira kuyihigamo ibigori, maze amafaranga avuyemo ayagura inka ari nayo yagiye imufasha mu kwiteza imbere kugeza ubwo avuye mu cyiciro cya mbere agashyirwa mu cyiciro cya gatatu.
Uyu musaza w’imyaka 71 yagiriye inama abagikerensa amafaranga ya VUP ko atabateza imbere ngo kuko ari macye, abasaba kwihangana bakayafata neza bakayahembwa bafite intego.
Ati “VUP wayubashye ikakubaha ugahemberwa ku gihe ntacyo utageraho, bisaba kwihangana no kugira intego, niba baguhaye amafaranga aba ari ukugira ngo utere imbere ntabwo ari ayo kurya gusa, nka njye nahoze mu cyiciro cya mbere none ubu ndi mu cya gatatu kandi nabigejejweho no gukora cyane. Abana banjye umunani bariga neza nta kibazo.”
Mu ntego za Ntahonduhungiye kuri ubu harimo kwiyubakira inzu nziza igezweho mu Mudugudu atuyemo ndetse akanongera amasambu asanzwe afite ku buryo abana be bazabona amasambu yo guhingaho.
Ati “Ndashimira Leta cyane yazanye gahunda ya VUP kuko ni yo yankuye mu cyiciro cya mbere. Inaha nahaje ndi nyakabyizi, ariko mu myaka itanu ishize ubwo natangiraga gukora muri VUP nibwo nageze ku iterambere.”
Irizabiriza Colletha ufite imyaka 62 nawe avuga ko yamaze imyaka itatu akora muri VUP, bitewe n’uburyo yizigamiraga ngo aya mafaranga yamufashije mu kurihirira abana be amashuri, anabasha kuvugurura inzu ye neza kugeza ubwo anasabye gukurwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ashyirwa mu cyiciro cya gatatu.
Ati “Nakuyemo ishyamba, nigisha abana banjye nyamara mbere sinari kubibasha, ndashimira Leta rero yazanye iyi gahunda ya VUP, amafaranga yose nakoreraga naharaniraga ko abana banjye biga neza kandi nkanatura ahantu heza hasa neza, ubu rero navuguruye inzu yanjye, mvugurura igikoni ndetse naniyubakira igipangu.”
Irizabiriza yakomeje ashimira Leta kuri iyi gahunda kuko yatumye yiteza imbere, imibereho ye irazamuka ku buryo kuri ubu atabura amafaranga yo gutanga mu bwisungane mu kwivuza cyangwa kwikenuza ibindi bibazo.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Wungirije Ushinze Imibereho myiza y’Abaturage, Harerimana Jean Damascene, avuga ko VUP ari uburyo Leta yazanye bugamije gutuma abaturage batishoboye babona akazi bakanabona amafaranga abafasha mu kwiteza imbere, akebura abagifite imyumvire yo gufata ayo mafaranga bakayarya gusa bayita ko ari macye ntacyo yabamarira.
Ati “Ubundi yaba amatungo bahabwa n’amafaranga bagenerwa byose bigamije kubateza imbere, icyo tubasaba ni ukubikoresha neza kugira ngo na bo bave muri bwa bukene babashe no gufasha abandi. Niyo mpamvu hari gahunda zibamo kwitura.”
Gahunda ya VUP yatangiye mu mwaka wa 2008 ifite ingengo y’imari ya miliyoni 1.5 Frw, gusa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iherutse gutangaza ko mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2020/21 hazakoreshwa amafaranga angana na miliyari 129,2 Frw muri gahunda ya VUP ndetse bakazongera umubare w’abaturage bahabwa imirimo muri VUP.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!