Uburyo umuhate wa Mukarutamu wagaruriye icyizere imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside i Gisagara

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 23 Ugushyingo 2019 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

N’ubwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi yiciwe benshi mu bagize umuryango we barimo abana barindwi n’umugabo; Mukarutamu Daphrose ntabwo yaheranywe n’agahinda. Yakoze kandi akomeje gukora ibikorwa by’urukundo birimo kurera abana b’imfubyi no gufasha abapfakazi n’abandi batishoboye.

Mukarutamu wo mu Karere ka Gisagara aherutse guhabwa ishimwe n’Umuryango Unity Club Intwararumuri nk’Umurinzi w’Igihango wakoze ibikorwa by’indashyikirwa byubaka umuryango nyarwanda kandi byimakaza Ubumwe n’Ubwiyunge.

Uyu mubyeyi w’imyaka 72 y’amavuko atuye mu Kagari ka Gatoki mu Murenge wa Save; yagiranye ikiganiro na IGIHE agaruka kuri bimwe mu bikorwa bye byanatumye ahabwa ishimwe.

Ni umubyeyi ugira urugwiro; iyo muganira asobanura amagambo neza mu buryo bwumvikana. Nyuma y’igihe gito ahembwe na Unity Club Intwararumuri, twamusanze iwe mu rugo aho atuye.

Mu rugo abana n’abana babiri mu bo yareze kuko abandi bashatse bubaka ingo zabo. Abana kandi n’umukozi umufasha mu rugo n’umushumba wita ku nka ze.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi yiciwe abana barindwi muri 11 yari afite, bica n’umugabo we naho undi mwana umwe yitaba Imana mu 1997.

Mukarutamu avuga ko Jenoside ikimara guhagarikwa, yari yarihebye atazi ko ubuzima bushobora gukomeza.

Ati “Nari narihebye ntazi ko ubuzima bushobora gukomeza maze kubura abanjye bose, nta mugabo, nta bana, nta muryango aho nashatse, nta muryango aho navutse.”

Uko yatangiye gufasha imfubyi

Mu gihe gito nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangiye kubona abana b’imfubyi baza bamugana yumva agize umutima wo kubafasha.

Ati “Ndavuga nti ‘ni ukwegeranya aba bana tukabaho’ mbese nkabafasha ubuzima kuko numvaga ari njye mukuru muri bo.”

Yiyumvisemo ko agomba kubitaho atitaye ku ho azakura ubushobozi. Yatangiye gushakisha hirya no hino icyo azareresha abo bana kugeza igihe bakuriye. Yatewe inkunga n’abantu batandukanye barimo abakorerabushake, abapadiri n’abandi

Ati “Tukajya gufata ahantu hose hari ikintu cyo kurya kugira ngo tubashe kubaho; nkazanira abana tugateka tukicara tugasangaira.”

Umwe mu bana yareze witwa Mukabarisa Betty yamwakiriye afite imyak 11 y’amavuko. Yabwiye IGIHE ko atazi uko byari kugenda iyo Mukarutamu atabaho kuko ababyeyi be bari barishwe muri Jenoside asigara wenyine ari imfubyi.

Ati “Yaramfashe arandera; mufata nk’umubyeyi wanjye. Ndamusura kandi iyo nabyaye aza kumpemba. Ejo bundi menye ko yahembwe na Unity Club nabyakiriye neza ndishima kuko ni Mama.”

Kuri ubu Mukabarisa atuye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali aho yashatse umugabo.

Mukarutamu avuga ko abana b’imfubyi yareze babaye mu rugo rwe ari 20 kandi babagaho nk’abana bari iwabo mu rugo.

Ati “Ntabwo babagaho nk’abana baba mu kigo cy’imfubyi, babagaho nk’abana bari iwabo mu rugo tugasangira byose.”

Yashinze Umuryango ’Duhozanye’

Mukarutamu avuga ko mu gihe abana bamusangaga aho yari acumbitse, hari n’abapfakazi basigaye iheruheru nk’incike bazaga bamusanga batagira n’aho kuba.

Ibyo byatumye yiyemeza gushaka uburyo bwo kubafasha kubaho no kubona aho kuba.

Ati “Natekereje nk’umuntu nari nsanzwe nzi ko abantu bashobora kwishyira hamwe bakagira icyo bakora bakakigeraho, ntangira gutekereza gutyo, nsaba ubuyobozi kumpamagarira abapfakazi bose ba Jenoside kugira ngo duhure ndebe uko bangana mbaganirize ndebe uko bameze.”

Amaze kubakusanya yasanze bageze kuri 300, aganira nabo, bajya inama mu gihe kigera ku mezi atatu, muri Kanama, Nzeri no mu Ukwakira 1994.

Baganira ubwa mbere ngo byari amarira gusa, bigeze mu Ugushyingo afata umwanzuro wo gushinga Umuryango Duhozanye.

Ati “Nabonaga bamaze kumva icyo tugiye gukora kandi mbona twegerana twese tukarira twarangiza tugahozanya nta wundi uturutse hirya no ngo aze abahoze ni bwo ishyirahamwe ryacu naryise Duhozanye, Duhozanye rero itangira ubwo.”

Kubashakira amacumbi yo kubamo cyari igikorwa kitoroshye ariko ntabwo Mukarutamu yacitse intege.

Batangiriye ku mategura n’amabati ndetse n’ibindi bintu byari barasagutse ku nzu z’Abatutsi zari zaragiye zisenywa mu gihe cya Jenoside batangira kubyifashisha mu kubaka.

Bamwe mu barokotse Jenoside bagiye berekana aho ibyasahuwe n’interahamwe biri nabyo bajya kubizana barabyifashisha.

Ati “Mbabwira ko ku wa Gatandatu tuzajya duhura bakaza aho nari ncumbitse, tukaganira rero tukareba uko biriho bigenda dutangira kubaka inzu zidakomeye zitameze neza ariko mu by’ukuri mu 1996 twari twujuje inzu 60 turazitaha ku mugaragaro.”

Mukarutamu yagize ubutwari ajya kureba uwari Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango, Inyumba Aloysie, amubwira ibikorwa barimo gukora amusaba no kuzaza kubasura.

Mu gutaha izo nzu 60, abantu babonye icyo gikorwa cyiza yatangiye babonye ukuntu abantu bishimiye kujya muri izo nzu, benshi biyemeza gutanga inkunga.

Ati “HCR iti mbahaye amabati azuzuza izisigaye zose n’izidasakaye neza muri izo turayemeye, twemeye n’inzugi muzakingisha’; Minisitiri Inyumba ati ‘Mbahaye sima muzifashisha mu kubaka’.”

Akomeza agira ati “Ni bwo twakomeje turubaka mu 1998 uwo mwaka bawise ‘Gira aho utaha Munyarwandakazi’ kubera twebwe, turahataha na Minisitiri araza arabitaha.”

Yatangije gahunda ya ‘Subirana inka’

Mukarutamu avuga ko bakimara kubaka izo nzu babonye aho kuba n’amasambu yabo bari baranyazwe bamaze kuyasubirana batekereje uko bagomba guhinga bakoresheje ifumbire.

Ati “Ni bwo mu baterenkunga bavugaga ngo mukore imishinga ishobora kuba yabateza imbere. Mu mushinga twakoze bwa mbere twashyizemo umushinga w’ubworozi bw’inka.”

Uwo mushinga waremewe bahabwa inka 250 ku buryo umunyamuryango wa Duhozanye wese utashye mu nzu yagiye ahabwa inka batangira kongera korora gutyo.

Icyo gihe biyemeje ko uzajya abyaza inka azajya yoroza abandi; kuri ubu yemeza ko byakozwe neza.

Ati “Ibyo rero by’uko twari tubahaye inka twabyise ‘Subirana inka’. Girinka tuvuga yari itaratangira, twe twabyise Subirana inka kuko twamusubizaga inka kuko yazihoranye baraziriye.”

Mukarutamu avuga ko mu 2000 bashyizeho gahunda yo kuganiriza abana n’urubyiruko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni gahunda yatekereje nyuma yo kubona ko hari bamwe mu bana b’imfubyi bahura n’ihungabana bakirirwa mu nzu baryamye ntibasubire ku ishuri.

Ati “Naje kubimenya nk’uhagarariye abacitse ku icumu muri rusange menya ko abana baba batasubiye kwiga ngenda mbikurikirana (….) ni bwo naje gutekereza ndavuga nti ‘reka mpamagare bagenzi banjye dusangiye ishyirahamwe tubiganire’; dukora inama ndabibabwira (…) igitekerezo bagenzi banjye baracyakira bati cyaba ari cyiza.”

Bahise batangira kubishyira mu bikorwa basaba imirenge kuboherereza abana batangirana n’abagera kuri 200.

Yemeza ko byatanze umusaruro kuko abana batongeye guhura n’ihungabana kuko n’uwo byabagaho yahitaga afashwa akabisohokamo neza.

Abana bahawe ibiganiro barabikunda ndetse bakabaza n’ibyo bifuza byose; ubuzima burakomeza.

Mukarutamu ati “Hakaba ibiganiro bakunda, akumva ashaka kubaza ibyo muri FARG, (….) yakumva ko Ingabo y’Igihugu ije gutanga ikiganiro akagerageza akandara mbese mu mutwe we bya bindi yatekerezaga bimujyana mu rupfu no kwiheba akagenda abivamo.”

Avuga ko mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri byamweretse ko ari umuti ukomeye kuko abana bagiye boroherwa abari barataye ishuri batangira gusubiramo.

Umwe mu bafashijwe muri iyo gahunda witwa Mutuyemariya Jacqueline avuga ko byamukijije guhungabana bituma yiga neza; kuri ubu yarangije kaminuza yamaze no gushinga urugo.

Ati “Yamfashije guhera muri 2007 nari mfite imyaka 17 ni bwo nari ndangije amashuri abanza nabagaho mu bwigunge numva nta cyizere cy’ubuzima. Icyo nungukiyeyo ni uko bya bibazo by’ihungabana byashize kubera inama batugiraga”.

Mutuyemariya avuga ko Duhozanye yamubereye umubyeyi kuko akigerayo yabonye uwo azanira indangamanota yaba yatsinze bakamuhemba bakamugira n’inama.

Kuri ubu yarangije Kaminuza aherutse no gushinga urugo muri uyu mwaka wa 2019 mu Karere ka Huye.

Yashinze amatsinda y’Ubumwe n’Ubwiyunge

Mukarutamu avuga ko bahereye kuri ya matsinda y’abapfakazi ba Jenoside; batekereje no gushinga andi abahuza n’abandi barimo n’abafite abo bashakanye bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ayo matsinda bayakoreramo ibikorwa rusange bya Leta n’imiryango nterankunga bigamije guteza imbere umugore wo mu cyaro.

Avuga ko ayo matsinda abahuriza hamwe bakaganira bagakora n’ibikorwa by’amajyambere ntawe usigaye inyuma.

Ati “Ni uko byatangiye, dufite amatsinda atari make cyane cyane mu mirenge itatu muri Muganza, Kibiziri na Gishubi. Ayo matsinda arakorana kandi ugasanga bakora neza, ugasanga begerana bakaganira bagakora ibikorwa by’iterambere tukabaganiriza ugasanga rwose ubumwe n’ubwiyunge bwarashobotse.”

Mukarutamu kandi yagize uruhare mu kubaka Urwibutso rwa Jenoside rwa Save.

Ni igitekerezo avuga ko yagize nyuma yo kubona ko hari byinshi yakoze bigakunda yumva kuzasiga abantu bishwe muri Jenoside badashyinguye mu cyubahiro byaba ari ubugwari.

Ati “Ni bwo rero dufatanyije n’akarere ariko ndi mu ya mbere yo kugira ngo icyo kintu gikomere, twagerageje guhamagaza inama tujya i Kigali tugirana ibiganiro igikorwa baracyumva baracyitabira batangira gutanga inkunga.”

Avuga ko yagiye no mu tugari twose akoreshayo inama kugira ngo abwire abaturage bose bacyumve bamenye igikorwa kigiye gukorwa.

Abaturage baracyumvise batanga inkunga bashoboye, abadafite ikintu bakoresha amaboko ku buryo inkunga y’ibikorwa byabo by’amaboko ibarirwa mu mafaranga agera kuri Miliyoni eshanu .

Yemeza ko igikorwa cyagenze neza ku buryo muri Mata 2020 bazajya kwibukira ababo ahantu hameze neza.

Yagize uruhare mu ishyirwaho ry’Umunsi w’Umugore wo mu cyaro

Daphrose Mukarutamu ni umwe mu bahagarariye u Rwanda i Beijing mu Bushinwa mu 1995 mu gushyiraho umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro.

Bamutoranyije bagendeye ku bikorwa yarimo akora icyo gihe byo kubakira abapfakazi ba Jenoside no kubafasha kongera kubaho.

Ati “Barambonye kuko twariho dukora ibintu byo kubaka turi ku gasozi (…) iyo nama yabaye mu 1995 twaratangiye kubaka nyine twari muri ibyo bikorwa.”

Bageze mu Bushinwa batanze ibitekerezo bagaragaza ibibazo umugore wo mu cyaro ahura na byo hafatwa umwanzuro ko yashyirirwaho Umunsi Mpuzamahanga.

Ibyo bikorwa byose Mukarutamu yakoze n’ibindi bitandukanye biri mu byashingiweho mu minsi ishize atoranywa nk’Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Igihugu.

Yari asanzwe ari Umurinzi w’igihango mu Karere ka Gisagara atuyemo.

Avuga ko yabyakiriye neza kandi byamuteye umurava bimwereka ko agomba gukora ibindi byiza byisumbuyeho.

Yemeza ko byamweretse ko gukora neza no gufatanya n’abandi no kuzamura abafite intege nkeya ndetse no kuvugira abafite ijwi rito ari ingirakamaro.

Ati “Numvise ngomba gufata ingamba; kuba wiswe Umurinzi w’Igihango, (…) ni ibintu bikomeye ngomba gutekereza ingamba. Ubu rero izo ngomba gutekereza ni ugutekereza ku ndangagaciro kuri buri cyiciro.”

Avuga ko azita cyane ku cyiciro cy’abana n’urubyiruko bigishwa uko bagomba kwitwara mu buzima no gutegura ejo hazaza heza habo n’ahazaza h’igihugu.

Azaharanira kubatoza icyiza cyo kwitwara neza, kuba inyangamugayo, kutaba umunebwe, icyiza cyo gufatanya n’ibindi.

Ni ubwa mbere yari agiye mu ihuriro ngarukamwaka rya Unity Club ariko avuga ko yasanze ari umuryango mwiza ku buryo yifuza kuwujyamo.

Ati “Ni umuryango nakunze nanjye banyemereye nawujyamo ibyiza bakora nanjye tugafatanya.”

Akomeza avuga ko kwitwa Umurinzi w’Igihango biba bigaragaza ko umuntu afite ibyo yagizemo akamaro ariko bisobanuye ko agomba gukomeza kuba indashyikirwa

Ati “Ntibiba bivuze ngo ubonye umudari ugiye kwiyicarira.”

Yambitswe umudari ahabwa n’urupapuro rw’ishimwe (Certificate) ndetse Perezida wa Repubulika Kagame Paul agenera buri Murinzi w’Igihango Miliyoni 10 Frw.

Mukarutamu avuga ko iryo shimwe bemerewe azarikoresha ikintu gifite akamaro.

Ati “Nkumva rero ko ari imbaraga yatwongereye, burya iyo umuntu akongereye ubushobozi hari n’ibindi ushobora gushobora ibyo wakoraga bikiyongera.”

Asanga guhabwa ishimwe ari kimwe no kubabwira ko bongera umurava mu byo bakora.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .