Uburyo RDF yafashe abasirikare bayo bari mu migambi yo kujya muri FLN

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 Kamena 2020 saa 05:41
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwagaragaje uburyo abasirikare bane b’u Rwanda binjiye mu bikorwa by’umutwe wa FLN wigambye ibitero biheruka kugabwa muri Nyungwe, bamwe bagafatwa batarasohoka mu Rwanda.

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwakomeje kuburanisha urubanza ruregwamo abantu 33 ku byaha birimo iterabwoba, kuri uyu wa Kabiri hibanzwe ku itsinda ririmo Pte Muhire Dieudonné, Coporal Kayiranga Viateur, Caporal Dusabimana Jean Bosco, Pte Igitego Champagnat n’abasivili Muhire Pacifique na Nzafashwanimana Richard.

Pte Muhire ufatwa nk’uyoboye iryo tsinda, aregwa ubugambanyi mu cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, kwemera ku bushake kwinjira mu ngabo zitemewe zitari ingabo z’igihugu, kurema imitwe y’abagizi ba nabi no koshya abanda kuyijyamo, kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba no gutoroka igisirikare.

Ngo yari umusirikare akorera mu kigo cya gisirikare cya Mukamira mu karere ka Nyabihu. Mu 2017 yibye sheki ya Pte Bunani Jean, ahamagara mugenzi we ajya kuyibikuzaho miliyoni 1.9 Frw, barayagabana.

Yahise atabwa muri yombi ariko atoroka kasho, ari nabwo yerekeje muri Uganda. Bikekwa ko nubundi yari afite gahunda yo kugenda, ahubwo yashakaga impamba.

Yaje kwinjira mu gisirikare cya RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR, agera mu mashyamba ya Congo anyuze mu Burundi.

Umushinjacyaha yavuze ko RNC yaje gucikamo ibice, Pte Muhire akurikira igice cyarimo Noble Marara cyaje no kwihuza n’andi mashyaka bikabyara MRCD, itangiza umutwe witwara gisirikare, FLN, Nsabimana Callixte wiyise Sankara awubera umuvugizi.

Muri uwo mutwe ngo Pte Muhire yahawe ubutumwa bwo gushaka abarwanyi bashya ahereye ku bo babanaga muri RDF, n’abandi ashobora kubona.

Yahereye ku bo bari baziranye

Umushinjacyaha avuga ko mu bo Pte Muhire yegereye barimo Caporal Kayiranga Viateur na Pte Igitego Champagnat, bavugana cyane ubwo bombi bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo mu murwa mukuru Juba, mu 2017.

Ngo yaje no kwegera Caporal Dusabimana Jean Bosco, amwumvisha gutoroka akamusanga, aho yagombaga gufashwa n’umumotari witwa Nzafashwanimana Richard. Uwo na we yarafashwe.

Si abo gusa ngo kuko hari abandi Pte Muhire yinjije muri iyo gahunda batabashije gufatwa barimo Pte Nshimiyimana Dan na Caporal Mudatenguha Phocas, bo bageze muri Uganda batafashwe.

Pte Muhire Dieudonné ngo mu koshya abantu kujya muri FLN yababwiraga ko bazajya bahabwa amafaranga menshi, aho ngo bagombaga guhabwa $5000 yo gusigira imiryango, ndetse ngo yari yarijejwe guhabwa ipeti rya Lieutenant muri FLN.

Batangiye kwivamo

Mu rukiko hakinwe amajwi ya Pte Muhire arimo kuganira kuri telefoni na Caporal Dusabimana. Ni ijwi ngo yoherereje Noble Marara wari mu bayobozi be, utaramwizeraga ahubwo agakunda kumwita “ineko ya Rucagu”.

Ubushinjacyaha bwavuze ko iryo jwi yaryoherereje Marara mu kumwereka ko afatanyije nabo mu kuri, undi ahita arishyira kuri YouTube.

Muri iryo jwi hari aho Pte Muhire abaza Caporal Dusabimana wari mu ngabo z’u Rwanda, ati “abo bahungu se mwiteguye kubakira gute baje muri Nyungwe?” arongera ati “mugire muze muri izo ntambara mudashobora no kurwana mutazi n’aho zahereye.” Undi asa n’uvuga ko atazajyayo, avuga ko ari ugupfira ubusa.

Pte Muhire ahita avuga ati “Njye ndahari umunsi uzumva ko ugiye kuza.” Amubwira ko nabona n’abandi benshi yazabazana “twihingire ibigori”, “abandi besurane turebe”.

Muri iryo jwi anumvikana abaza Caporal Dusabimana ibirindiro by’abasirikare muri Rusizi, Karongi no ku ruganda rw’icyayi, ibintu ubushinjacyaha buvuga ko byari bigamije kumenya aho ibirindiro by’ingabo biri, ngo amakuru bayifashishe mu bitero.

Uko bafashwe

Umushinjacyaha yagaragaje ko habanje gufatwa Caporal Dusabimana wari ukiri mu gisirikare mu Rwanda, ku buryo ngo byorohereje inzego z’iperereza kwiyegereza Muhire Dieudonné na Muhire Pacifique bafatanyaga bari muri Uganda.

Umushinjacyaha yavuze ko Dusabimana amaze gutabwa muri yombi yakomeje kuvugana na Pte Muhire atazi ko yafashwe, kugeza ubwo yaje kumufata ku mupaka w’u Rwanda ngo amutware muri iyo mitwe, niko gusanga abashinzwe umutekano w’u Rwanda bamutegereje. Yafashwe ku wa 6 Werurwe 2019.

Ubwo yajyaga ku mupaka ngo yajyanye n’umusivili witwa Muhire Pacifique wari umutwaye kuri moto, bombi barafatwa ubu na we ari imbere y’urukiko.

Muhire Pacifique wavukiye mu Karere ka Musanze aregwa ubufatanyacyaha mu bugambanyi mu cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga zose, kwemera ku bushake kwinjira mu ngabo zitari ingabo zemewe z’igihugu, koshya abandi kujya mu mitwe y’abagizi ba nabi no kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba.

Yavuze ko atigeze yinjira muri iyo mitwe, ahubwo ngo bajya gufata Dusabimana bari bumvikanye imitwaro 35 y’amashilingi ya Uganda, akaba asaba imbabazi leta y’u Rwanda ku byabaye byose.

Caporal Kayiranga na Pte Igitego

Umushinjacyaha avuga ko ubwo Caporal Kayiranga Viateur na Pte Igitego Champagnat babanaga muri batayo ya kane bari mu butumwa bw’amahoro i Juba, bavuganaga cyane na Pte Muhire, aza no kubongera ku rubuga rwa WhatsApp rwitwa Abataripfana.

Pte Muhire ngo yajyaga anaboherereza amafoto y’abayobozi b’u Rwanda babashushanyije hasi ari inyamaswa hejuru ari umuntu, mu kubangisha abantu.

Kuri Pte Igitego Champagnat, uretse ibyaha ahuriraho na bagenzi be, kuri we hiyongeraho gukora no gukoresha inyandiko mpimbano kubera kugerageza guhisha amazina ye akavuga ko yitwa Champagne ubwo yafatwaga, n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kubera amagambo yakoreshaga mu biganiro.

Ifatwa rya Nzafashwanimana wari umumotari

Mu biganiro bya Pte Igitego na Pte Muhire wari waramaze guhunga, ngo yajyaga amubwira ati “warakoze kubayoba, mba ngusengera!”Yongeraho ati “va ku barezi.” Muri ibyo bikorwa ngo yabaga anamubaza ngo azamugeraho ate.

Pte Muhire ngo yamurangiye umusivili Nzafashwanimana Richard wari umumotari mu karere ka Burera, Pte Igitego ahita amubwira ko amuzi, ngo “ni ingurutsi y’umumotari, ni nawe ufasha abantu baciye isheni”.

Nzafashwanimana aregwa ibyaha bitatu birimo ubufatanyacyaha mu bugambanyi mu cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, kuba icyitso mu gufasha mu kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba.

Umushinjacyaha avuga ko ari we wambukije Pte Muhire Dieudonné amukuye mu karere ka Musanze akamugeza muri Uganda baciye iy’ibusamo, ndetse ngo yambukije n’abarimo Pte Nshimiyimana Dan na Caporal Mudatenguha Phocas.

Uwo mumotari ngo yanambukije umugore n’abana ba Private Muhire kimwe n’aba Mudatenguha na Nshimiyimana.

Biteganyijwe ko urubanza ruzasubukurwa ku wa 20 Nyakanga, abaregwa batangira kwiregura.

Abantu 33 baregwa gukorana n'imitwe irwanya u Rwanda, bemera ko bahawe ubufasha n'u Burundi na Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .