00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo inkunga yatanzwe na Amerika igiye gufasha u Rwanda gukomeza guhangana n’icyorezo cya Coronavirus

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 25 April 2020 saa 12:34
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye muri Ambasade yayo mu Rwanda yatanze miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda yo gufasha guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Iki gihugu cyatangaje ko iyi nkunga igamije gukomeza gushyigikira ingufu n’ubushake Guverinoma y’u Rwanda yashyize mu bijyanye n’ubuzima.

Imibare igaragaza ko abantu 176 bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda, abamaze gukira ni 87.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yatangaje ko iyi nkunga ikubiyemo miliyoni eshatu z’amadorali, ni ukuvuga miliyari 2.8 Frw, zatanzwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara cyo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika (CDC), agomba guhabwa Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC.

Iyi nkunga izakoreshwa mu kongerera laboratwari ubushobozi n’umutekano, guhugura abajyanama b’ubuzima mu turere 30 n’ibindi.

Hari kandi indi nyongera ihwanye n’ibihumbi 700 by’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga miliyoni 650 Frw yiyongera kuri miliyoni y’amadorali yatanzwe n’Abanyamerika ihabwa gahunda ya USAID, Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, yitwa ingobyi, yatangajwe tariki 4 Mata.

Hari kandi amadorali hafi ibihumbi 500 y’inkunga yavuye mu kigo cya Leta ya Amerika gishinzwe Ububanyi n’Amahanga yo gufasha impunzi ziri mu Rwanda.

Ambasade Vrooman yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishimiye ubufatanye bukomeye buri hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubuzima, dushyize hamwe mu gukemura iki kibazo, dushyize hamwe kandi tuzarandura iki cyorezo.”

Avuga ko “Ubufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika burafasha buri wese, kandi buratanga inkunga ikomeye ku buryo u Rwanda rurimo guhashya iki cyorezo.”

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umufatanyabikorwa ukomeye wa leta y’u Rwanda mu bijyanye n’ubuzima n’izindi nzego zitandukanye. Mu myaka 20 ishize, iki gihugu kimaze gushora arenga miliyari 1.5 z’amadorali mu bijyanye n’ubuzima mu Rwanda.

Iyi nkunga yafashije ibijyanye n’ubuzima mu Rwanda gukomeza gukora neza no guhangana n’ibibazo bitandukanye nko kurwanya Malaria, Igituntu ndetse n’ubwandu bwa Virusi itera Sida.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yatangaje ko Amerika yiteguye gufatanya n'u Rwanda mu kurwanya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .