00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo bwo gutwitira undi bwinjijwe mu mategeko y’u Rwanda

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 4 August 2024 saa 09:24
Yasuwe :

Uburyo bwo kuba umuntu yatwitira undi bizwi nka ’Surrogacy’ bwamamaye mu bihugu byateye imbere, bwifashishwa n’abagore bafite ibibazo bitandukanye bituma badashobora gusama cyangwa gutwita inda ngo umwana azashobore kuvuka ari muzima, ubu no mu Rwanda bwemewe n’amategeko. Ubu umuryango ushobora kugirana amasezerano n’undi muntu akawutwitira umwana akazavuka ari uwabo.

Ikibazo cyo kubura urubyaro ni kimwe mu bihangayikisha imiryango mishya iba yashinzwe ndetse mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, 15% by’abagana serivisi zijyanye n’indwara z’abagore, baba bafite ibi bibazo.

Bahita bitabaza uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi nka ‘In Vitro Fertilization’ (IVF), ndetse mu minsi mike ishize hari abarenga 20 ibi bitaro byafashije gutwita binyuze muri iyi nzira bategereje kubyara.

Abashakanye kandi bashobora kwitabaza IVF bitewe n’ibibazo by’umugabo, birimo kugira intanga nke mu masohoro, intanga zigenda gake cyane ngo zigere ku igi ryarekuwe, izitujuje ubuziranenge bivuze ko zikoze mu buryo budatuma habaho umwana, izidakuze n’ibindi.

Na ho iyo umuntu agiye gutwitira undi (Surrogacy) bikorwa hafatwa intanga z’umugore n’umugabo zigahurizwa muri laboratwari hanyuma igi rigashyirwa muri nyababyeyi y’undi mugore agatwitira ba nyirazo.

Itegeko rigenga abantu n’umuryango ryasohotse ku wa 30 Nyakanga 2024 riteganya ko abashyingiranywe bashobora kororoka mu buryo busanzwe cyangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga hagati y’umugabo n’umugore.

Igika cya kabiri cy’ingingo ya 279 kivuga ko “Kororoka mu buryo bw’ikoranabuhanga k’umugabo n’umugore bashyingiranywe bishobora gukorwa kandi hagati yabo n’undi muntu bagiranye amasezerano hakurikijwe amategeko abigenga.”

Iri tegeko kandi riteganya ko umwana uvutse ku bashyingiranywe mu gihe babana, nta wundi wakwitwa Se uretse umugabo wa nyina.

Ni mu gihe nyina w’umwana ari uwemeza ko yamubyaye. Icyakora, nyina w’umwana wavutse hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga “ni uwanditse mu masezerano yerekeranye no kororoka hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.”

Uburyo bwo gutwitira undi bwatangijwe mu 1986 ubwo havukaga umwana wa mbere hakoreshejwe ubwo buryo. Bwahise butangira kwamamara mu bihugu cyane cyane ibyateye imbere aho nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mwaka havuka abana bagera kuri 750 hakoreshejwe ubwo buryo.

Inkuru bijyanye: Urukiko rwa Nyarugenge rwemeje amasezerano imiryango ibiri yagiranye, umwe ukemera gutwitira undi

Abantu bashobora kugirana amasezerano n'umubyeyi akabatwitira umwana akazaba uwabo mu gihe amaze kuvuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .