Ubushakashatsi bwakozwe na Sun Trust Bank mu 2015, bwagaragaje ko 35% by’abasaba gatanya babiterwa n’amakimbirane afitanye isano n’amafaranga.
Imbuga zitandukanye zigaragaza uburyo butanu bushobora kwifashishwa mu gucunga umutungo w’abashakanye, bigatuma bagira urugo rwiza kandi rukaramba.
Kwizigamira
Kwizigimira ni kimwe mu bintu by’ingenzi mu mubano w’abashakanye, kuko ibihe bitunguranye bibaho kandi ibyago ntabwo biteguza. Iyo mu rugo hari umuco wo kwizigamira, bya bihe bidasanzwe ntabwo bihungabanya urugo rwanyu.
Iyo ibibazo bije bigashegesha urugo ntibibonerwe umuti, kenshi bishobora guteza amakimbirane mu rugo, ariko iyo habayeho kwizigamira ntacyo bibahungabanyaho.
Ikindi, no mu bihe biri imbere iyo mugize igitekerezo cyo kugira icyo mukora nko gufungura ubucuruzi, bibafasha mutabanje gusaba amadeni. Iyo wizigamira bituma urugo rwawe rurushaho kuba rwiza.
Kwishyurira hamwe amadeni
Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Florida bwagaragaje ko imiryango ifata amadeni menshi iba ifite ibyago byinshi byo gutandukana, kuko kenshi baba bahangayikishijwe n’ayo madeni ntibagire umwanya wo kwitanaho.
Biba byiza iyo abashakanye babashije gukemura ibibazo by’imyenda hamwe, yaba ari ukuyifata ndetse no kuyishyura, kuko iyo mufatanyiriza hamwe byose, bituma mubaho mwishimye mu rugo.
Kugira konti muhuriyeho
Kuba mufite konti muhuriyeho nk’abashakanye bituma mugira aho muhuriza amafaranga yanyu mwese, bigatuma mubona n’uko muhuriza hamwe ubushobozi, mukabukoreshereza hamwe mu mishinga mutegura.
Gushora imari hamwe
Iyo mwifuza gushora imari nk’abashakanye, biba byiza iyo mushyize imbaraga hamwe, kuko bituma muba hamwe, mukaba mufite n’ikindi kintu kibahuza nyuma yo mu rugo, kandi bikaba byatuma muterera imbere, bigatuma urugo rwanyu rubaho mwishimye.
Kwishimira ibyiza mwagezeho hamwe
Gushaka ubuzima ni byiza, ariko ntabwo muba mukwiye kwibagirwa kwishimira ibyiza mwagezeho. Rero nk’abashakanye mufite byinshi mwakoze, muba mukwiye kwishimira inyungu zavuye mu mirimo y’amaboko n’ubwenge byanyu.
Iyo ukoze ibi bintu bituma urugo rwawe rugenda neza kandi nta makimbirane bizana, cyane ko umutungo wanyu muba mwawucunze neza, usibye no kugabanya amakimbirane, bigatuma urugo rwanyu rutera imbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!