Ni ubutumwa yatanze ku wa 23 Mata 2024 ubwo abanyeshuri ba Green Hills Academy, abayobozi n’abarimu babo bifatanyanga n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Brig Gen Rwivanga yagaragarije abo banyeshuri ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari kimwe mu bintu ndengakamere byabaye mu mateka ya muntu by’umwihariko ay’u Rwanda.
Yavuze ko nubwo Jenoside yahagaritswe ariko ko umugambi wo gupfobya no gutoba ayo mateka ugikomeje kandi bikorwa bigambiriwe.
Yabwiye abanyeshuri ko nubwo bakiri bato ariko na bo uruhare rwabo mu guhangana n’icyo kibazo rushoboka, ndetse ko hari n’ibyo bashobora gukora neza kurusha abakuru.
Ati “Urubyiruko na mwe mugomba kurwana urwo rugamba rw’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Jenoside yakozwe mu minsi 100 ifite ibimenyetso bishingiye ku mateka bifatika. Uruhare rwanyu nk’urubyiruko ni ugusigasira uko kuri kugira ngo bitazasubira.”
Yakomeje agaragaza ko bakwiye no guhera mu kurwanya ibyahembera Jenoside, bigakorwa no muri ibi bihe imbuga nkoranyambaga ziri gutera imbere umunsi ku wundi.
Yagaragaje uburyo abantu bashyira kuri izo mbuga amagambo yibasira abandi bakabyita ibintu bito, bigakorwa no mu bigo by’amashuri, mu kazi n’ahandi ariko ugasanga aganisha ku guhembera Jenoside.
Ati “Ni ahanyu nk’urubyiruko kurwanya abo bavuga ibyo bishakiye ku mbuga nkoranyambaga mukabahinyuza kugira ngo ibyabaye bitazongera. Abenshi muri mwe munisanga cyane mu gukoresha internet kurusha abakuru.”
Brig Gen Rwivanga yabwiye urwo rubyiruko ko rushobora guhura n’imbogamizi yo kutagira amakuru ahagije yo guhinyuza abo bantu ariko ko rushobora kwifashisha ubuhamya bw’abarokotse Jenoside, inyandiko zemejwe, amashusho magufi n’ubundi buryo koranabuhanga bugaragaza ukuri.
Keza Deborah wiga mu mwaka wa gatandatu akanaba umunyeshuri uhagarariye abandi muri Green Hills Academy, yavuze ko kuza kwifatanya na bo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bituma basobanukirwa ukuri kw’amateka y’u Rwanda.
Ati “Urabona ko dufitemo n’abanyamahanga. Bituma bamenya amateka y’u Rwanda ku buryo iyo basubiye iwabo baba babasha guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kubaha abayirokotse.”
Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Green Hills Academy, Mutoni Ruth, yavuze ko ari ngombwa kwibuka bose bari hamwe kuko byongera umusanzu mu gukomeza gusigasira ukuri kw’amateka yaranze u Rwanda.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!