00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburuhukiro bw’Ibitaro bya Kibuye ntiburi gukora

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 28 April 2022 saa 05:55
Yasuwe :

Abaturage bifashisha Ibitaro by’Icyitegererezo bya Kibuye baravuga ko babangamiwe no kuba uburuhukiro bwabyo (morgue) butari gukora muri iyi minsi, bitewe n’uko icyuma gikoreshwa cyangiritse, ku buryo bisaba ko abaturage bimurira abantu bitabye Imana mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Mugonero.

Abaganiriye na Radio Isangano bavuze ko kujyana umuntu wabo witabye Imana ku Butaro bya Mugonero ari ibintu bihenze kandi bitwara igihe, basaba ko uburuhukiro bw’Ibitaro bya Kibuye bwasanwa vuba.

Umubyeyi uherutse gupfusha umugabo we yagize ati “Nabuze aho mushyira kuko nashakaga aho yamara iminsi atangiritse, ntegereje inshuti n’abavandimwe bari hirya no hino kugira ngo baze tubashe kumushyingura. Mu Bitaro bya Kibuye batubwiye ko ‘morgue’ yabo yagize ikibazo. Twishyuye ibihumbi 40 Frw kumugeza ku Bitaro bya Mugonero.”

Umugabo uherutse kugira ibyago uwo yari arwaje agapfira mu Bitaro bya Kibuye nawe yavuze ko kugeza umuntu we ku Bitaro bya Mugonero byamugoye, bikongera no kumugora amukurayo kugira ngo amushyingure.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Icyitegererezo bya Kibuye, Dr. Ayingeneye Viollette, avuga ko icyuma gikonjesha cyo mu buruhukiro cyapfuye, umutekinisiye usanzwe ugikora bikamunanira ku buryo hatanzwe isoko ndetse umutekinisiye mushya akaba yaramaze kuboneka, aho bitarenze Gicurasi aba yamaze kugisana.

Ati “[Umutekinisiye mushya] ashobora no gusanga ari akuma (spare part) kapfuye akagatumiza hanze. Turizeza ko bitarenga ukwezi kwa Gicurasi, ‘morgue’ itongeye gukora.”

Dr Ayingeneye yihanganisha abaturage bari kugorwa no kugeza abantu babo ku Bitaro bya Mugonero, avuga ko bari gukora ibishoboka byose mu gukemura iki kibazo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .