Hakomeza hagira hati “Ingeso zabo z’isoni nke benshi bazazikurikiza, batukishe inzira y’ukuri. Kandi irari ryabo rizabatera gushaka indamu kuri mwe bababwiye amagambo y’amahimbano, ariko iteka baciriwe ho uhereye kera ntirizatinda, no kurimbuka kwabo ntiguhunikira.”
Benshi mu bakurikirana ibibera mu madini atandukanye muri iki gihe babona neza ko ibyavuzwe muri icyo cyanditswe byasohoye, ndetse bisa n’ibyagiye bivugwa henshi muri Bibiliya ko hazaduka abahanuzi b’ibinyoma bavuga ibihuye n’irari ryabo kugira ngo bigwirize indamu.
Mu Rwanda hamaze iminsi igenzura mu madini n’amatorero byasize insengero zigera hafi ku bihumbi umunani zifunzwe kuko zitujuje ibyasabwaga. Bamwe bavuga ko bitari bikwiriye, abandi bavuga ko byari byaratinze kuko insengero n’amadini byari bimaze kuba akavuyo, ndetse ko byari bimaze kuba “indiri y’abacucura abaturage utwabo, bababeshya.”
Perezida Kagame, ubwo yari mu muhango wo kwakira indahiro z’Abadepite bashya ku wa 14 Kanama 2024, yagarutse kuri icyo kibazo, avuga ko gufunga izo nsengero zitujuje ibisabwa ari icyemezo cyari gikwiriye.
Perezida Kagame yasobanuye ko zimwe mu nsengero ziri mu Rwanda zagiyeho kugira ngo zikamure Abanyarwanda imitungo mike bafite, mu nyungu z’abazishinze. Yavuze ko adashobora kubyemera.
Mu by’ukuri, ubaye utaragiye muri zimwe muri izo nsengero ziberamo “ubwo butubuzi” bishobora kuvugwa ukagira ngo ni ugukabya cyangwa ntibyabaho, ugatekereza ko aho bita “Inzu y’Imana” hatabera ubutubuzi. Ibyo wabyemezwa neza n’abahuye n’ibyo bibazo, barimo n’abazinutswe mu rusengero.
Reka mpere ku rugero rwa hafi, kugira ngo wumve uburyo bamwe mu bitwa abapasiteri, baba bataratumwe n’Imana koko nk’uko babivuga.
Muri Mata uyu mwaka, IGIHE yagiranye ikiganiro na Umunyana Analyssa wamamaye nka Mama Sava muri Sinema, agaruka ku mashusho ye yari aherutse gukwirakwira ari mu rusengero ahanurirwa n’umupasiteri ko agiye kurongorwa na Papa Sava bakinana muri sinema. Wenda ayo mashusho na we warayabonye.
Ati “Hariya ni i Kanombe mu rusengero ntibuka, ntabwo nsanzwe mpasengera nari natumiwe n’inshuti zanjye njyayo ari ubwa mbere. Uriya ntabwo ari umwuka wera rwose!”
Mama Sava yavuze ko ubwo yatangiraga kumva ubuhanuzi bw’uwo mugabo nta kibazo cyari kirimo, icyakora ahamya ko yatunguwe no kumva hagiyemo ibya Papa Sava.
Ati “Avuze Papa Sava nasubiye inyuma kuko nagize ikibazo cy’uko ayo mashusho yazajya hanze, nsaba abadiyakoni ko bamusaba kureka gukomeza kuvuga ibyo bintu, icyakora bo mbona ntacyo bibabwiye.”
Mama Sava ahamya ko yakomeje gusaba ko bakura amashusho y’ubu buhanuzi kuri YouTube ariko bo bamubera ibamba kugeza ubwo Pasiteri yamuhamagaye amwumvisha ko yishimiye ko yamufashije kuzuza abakurikira shene ye ya YouTube.
Ibyo ni ibyoroshye, kuko amayeri y’abo Ijambo ry’Imana ryita “Ibirura” birya intama, ahera ku gushaka kubacucura utwabo, akageza no ku kubasambanya, babashutse.
Kumvisha abakirisitu ko ari abana babo
Umubyeyi ufite umwana, aba amufiteho uburenganzira bwose, ndetse umwana ntaba yemerewe kuzamura urutugu ku mubyeyi, kuko “nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi”. Ahubwo umubyeyi ni we ugenera umwana uko abaho, amutegeka inzira akwiye kunyuramo kandi umwana ntamuburanya.
Abo bayobozi b’amadini twatangiye tuvuga, icya mbere bakora mu babayobotse, ni uko babumvisha ko bafite isumbwe hejuru yabo, bakabumvisha ko ari ababyeyi babo [bo mu mwuka] bo bakaba abana. Bityo se utekereza ko hari icyo umubyeyi yabwira umwana “wumvira” akanga kugikora?
Uzumva mu nsengero nyinshi, abayoboke baho bita abapasiteri (cyangwa andi mazina atandukanye bitwa) ko ari ba “Daddy”, cyangwa se ba Se.
Hari ukuntu njya nkunda kuganira n’abantu bavuga ko basenga, basoma na Bibiliya, tukaganira kuri yo. Reka rero ngire ntya mpure n’umwe wo muri ayo madini agira ba “daddy” mwereke ijambo ryo muri Bibiliya, tubiganiraho tubona icyo rivuze, mu kunsubiza ariko yaragize ati “Ndabibona ko ari byo ariko sinabyemera ntabanje kubaza ‘Daddy’.”
Urumva ko ba bigisha, bigarurira imitima “y’abana babo” ku buryo icyo wamubwira cyose atacyemera mu gihe, “daddy” atabivuze cyangwa atabyemeye. Bityo rero ibyo bababwira byose babyakira buhumyi nk’uko umwana akura yumva se ari we munyembaraga wa mbere ku Isi yose.
Iyo ugeze kuri izo nsengero nyinshi usanga hanze hamanitse ibyapa binini biriho ifoto ya pasiteri nyir’urwo rusengero, ahandi ugasanga birarenga n’imbere aho bateranira aba ahamanitse, kugira ngo abayoboke be bakomeze babone ko ari we ubasumba.
Umwe twaganiriye nabajije iby’ibyo yaransubije ati “Ni kimwe n’ifoto y’umubyeyi wanjye nshobora gushyira iwanjye, muri office nini, aho nshaka nayihashyira. Ni umubyeyi wawe ni ‘spiritual father’. Niba tugiye mu ivugabutumwa bafata ifoto yanjye bakayisakaza igihugu cyose.”
Aho rero, abo biyita ababyeyi b’abo bayoboye ni ho igitego baba bagitsinze kuko icyo umubyeyi asabye umwana cyose agikora atitangiriye itama. Ni ho bamwe bahera bibwiriza bakabarundaho ubutunzi, kugira ngo babasengere, babagerere ku Mana, kuko baba bumva bo bafite isumbwe riruta iryabo.
Umuziki no gukina n’amarangamutima
Ubusanzwe umuziki ufasha abantu gukesha umutima, yaba ubabaye hari uwo yumva ukamuruhura, uwishimye umufasha kurushaho gususuruka, uri mu rukundo umufasha kurushaho kuzamura amarangamutima mu rukundo.
Iyo ugeze mu nsengero zimwe na zimwe usanga huzuye imizindaro, indangururamajwi n’insakazamajwi hirya no hino, ibyuma by’umuziki by’ubwoko butandukanye n’abaririmbyi b’amajwi meza atomoye.
Niba udaherukayo cyangwa utarahagera, reka ngutemberezeyo gatoya. Hari ku Cyumweru mu gitondo, umusore umwe w’inshuti yanjye twabanye muri Kaminuza, yandaritse ngo muherekeze hari ahantu bamutumiye kujya kwigisha iby’ijambo ry’Imana. Sinamuhakaniye, ahubwo twaragiye, tugera ku rusengero rwiza runini, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Ugitunguka kuri rwo usanganirwa n’amajwi meza y’abaririmbyi bikiranya mu ndirimbo, zimwe zibyinitse, bakagezaho bakajya mu zituje, baziririmba bazisimburanya, akenshi baririmba ijambo rimwe cyangwa abiri kugira ngo byorohere n’abandi mwese kuririmbana na bo, kandi ubwo urusengero rwose muba mwahagurutse. Ni umwanya wo kuramya no guhimbaza.
Iyo nshuti yanjye yambwiye ko uwo mwanya ari ingenzi cyane, ndetse ko na mbere y’uko yigisha abanza akawushyiraho, ngo “utuma abantu bajya muri mood”.
Ntibyatinze nyuma ya kwa gusimbuka no gusirimba mu muziki udunda, yarahagurutse ajya “kubwiriza”, gusa agitangira nabanje kugira ngo si uwo nsanzwe nzi, ijwi ryari ryahindutse, avuga ikijwi gikomeye, gisaraye, gisakuza, gitsindagiye, bihabanye cyane rwose n’uko asanzwe avuga.
Yazamuraga ijwi abari mu materniro na bo bagasakuza, abandi bagakoma amashyi, mbese bakiri muri bya bihe indirimbo n’imbyino byabasizemo. Iby’uko yabatse amafaranga, reka mbisimbukeho gato. Ahubwo dusohotse nyuma namubajije ukuntu yahinduye ijwi ubwo yigishaga ambwira ko ari ukugira ngo “ashyire abantu mu mavuta.”
Mu gitabo “Bruits : essai sur l’économie politique de la musique”, Umufaransa Jacques Attali, avugamo uburyo bwinshi umuziki ushobora gukoreshwa mu kuyobya abaturage no kubasha kubagenzura. Yanavuzemo ko mu ho umuziki ujya ukoreshwa mu gutuma abantu bahindura ibitekerezo ari mu nsengero.
Umuziki uzamura amarangamutima y’ababa bateraniye mu materaniro, ibitekerezo byabo ntibitekereze kure, hanyuma hakwiyongeraho wa mwigisha uvuga n’ijwi rihinduye, amarangamutima arazamuka bagasigara nta kindi batekereza, ku buryo basigara bakora ibyo babwiwe byose bagatekereza nyuma, harimo n’abicuza.
Ubuhanuzi n’ibyitwa ibitangaza
Mu byanditswe mu gitabo cya Matayo 24:24-25, hagira hati “Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka. Dore mbibabwiye bitaraba.”
Ibyo byavuzwe na Yesu Kristo ubwe, uwifashishwa na benshi mu bashaka indonke mu bayoboke. Ibyo yavuze muri icyo cyanditswe ntibyatinze kugaragara, abahanuzi b’ibinyoma benshi baradutse, babeshya ko bakora ibitangaza kugira babone uko bayobya benshi babacuze utwabo.
Ubuhanuzi ni iturufu ikomeye ikoreshwa n’abo banyamadini, bifatanyije n’ibindi twabonye. Babwira abo bayoboke babo n’abandi babagana ibizababaho, banakubwira ibyiza bakagusaba gutanga ituro ry’ishimwe, na ho wasanga ari ibibi bakubwiye ugasabwa gutanga ituro ry’uburinzi.
Birenga kubera mu nsengero abo bahanura bagasanga n’abantu mu ngo zabo bakababwira ngo ibyenda kubabaho, ubundi bakabizeza ibyiza bazabona se, ko ibibazo byabo bizakemuka, n’ibindi.
Masengesho Elisse, ni urubyiruko, akaba yaravukiye mu Ntara y’Iburasirazuba, ni imfura mu bana batanu, nyina ni we ubarera wenyine kuko se yitabye Imana mu bihe byashize. Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko we ibyo kujya munsengero yabihagaritse kuko yabonye ari amanyanga, nubwo nyina atabyishimiye, ndetse ngo ahora ku mavi amusengera.
Yavuze ko yakuze asanga iwabo haza abantu baje gusenga no guhanura, ariko aho yaje gukurira yatangiye kugenda abona ibitagenda muri ibyo, ndetse yashyira mu nyurabwenge ibyo abo bahanuzi babwiraga nyina, agasanga ni ubutekamitwe.
Yagize ati “Ubwo umuhanuzi yaraje amubwira ko yabonye mu Ijuru akabona Data nta mirimo afite, bityo ko akwiriye kujya atanga icyacumi ku byo yinjije byose, ariko agatanga icye, agatangira n’umugabo we ari we Data wapfuye, birumvikana ko buri gihe kuva yabwirwa ibyo atanga 2/10, kandi afite kurera abana batanu ari umwe.”
Masengesho avuga ko kuva umubyeyi we yahanurirwa ibyo adashobora gusiba na rimwe gutanga ayo mafaranga, n’iyo baburara cyangwa bakabura ibindi nkenerwa. Ati “Naramwigishije, nararushye, ahubwo aba ambwira ko njyewe nayobye.”
Uretse ibyo hari abifashisha n’ibyitwa gukora ibitangaza, bakazana abatanga ubuhamya mu rusengero ko uwo “mukozi w’Imana” yabasengeye bari bafite indwara zidakira bagakira, ko yabasengeye bari barabuze urubyaro bakarubona, kandi bakomeza gutsindagira ko uwo ari we babikesha.
Ayo mayeri ajya akoreshwa na bamwe, ndetse hari aho byagaragaye ko bamwe muri abo bantu batanga ubuhamya baba bishyuwe bakabikora nk’abakina ikinamico, atari iby’ukuri. Ikiba kigamijwe ni uko imbaga y’ababa baje gusengera aho n’abandi bazabyumva bazamenya ko kwa “mukozi w’Imana runaka ari ho habonerwa ibitangaza, ibyo bikamukururira abayoboke benshi.
Iyo abayoboke babaye benshi rero, aboneraho kubavomamo ubutunzi. Urugero rwa hafi ni nko mu myaka nk’ibiri ishize ubwo hacicikanaga itangazo ryasohowe n’umwe mu bapasiteri, wari washyizeho ibiciro byo kugira ngo asengere abantu anabahanurire. Yashyizeho umunsi aho kubonana na we byari ukubanza kwishyura ubundi ukagenda akaguhanurira.
Kubabwira ibihuye n’irari ryabo
“Kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo, kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y’ibinyoma.”
Ayo ni amagambo aboneka muri Bibiliya mu rwandiko rwa Timoteyo. Ibyo byavuzwe rero birigaragaza muri ibi bihe, aho abitwa abigisha babwira abantu ubutumwa buhuye n’ibyo bashaka kumva kugira ngo bakomeze kubayoboka ndetse babakunde.
Muri ibi bihe amateraniro menshi y’abasenga, aba ananyura ku mbuga zitandukanye mu buryo bw’ako kanya, ku bw’ibyo biroroha ko umuntu akurikira ibibera muri izo nsengero n’ubwo yaba atagiyeyo.
Ushobora kuba warabonye amashusho rimwe cyangwa kabiri y’abitwa abapasiteri mu rusengero bari kubwira abantu kuzana amafaranga kugira ngo bongererwe, kugira ngo babasengere ubukene bushire, imyaku n’ibibazo bishire, babasaba kuzana amafaranga kugira ngo babe abakire, ntibatinye no kuvuga ngo “N’iyo waba ari yo ya nyuma usigaranye yazane Imana izaguha umugisha muri byose.”
Umunyarwanda yaciye umugani ngo “iby’abapfu biribwa n’abapfumu,” ibyo byose abantu barabyumva kandi bakabikora, amafaranga bakayatanga, ariko byoroshywa n’uko haba hakoreshejwe n’ubundi buryo burimo imiziki, kuzamura amarangamutima, no kuba bumva bagushijwe neza, bikura ibyabo bagatanga n’ibyo badafite, kugira ngo bazahabwe imigisha, bazanajye mu Ijuru.
Gukoresha ibisa n’ibikangisho
Andi mayera akoreshwa, uretse gukoresha kubwira abantu bashaka, hari ubwo noneho bababwira ibyo badashaka, bakababwira ibyago bibategereje, ibibi byenda kubabaho cyangwa byenda kuba, bakabasaba kwishinganisha cyangwa kubaha amafaranga kugira ngo babasengere, babasabire Imana ntibateze ibyo byago.
Uretse ibyo rero, hari abarenga aho bagakoresha abayoboke babo b’abagore imibonano mpuzabitsina, bababwira ko bari kubavanamo imyuka mibi, cyangwa bakabakangisha ko nibabyanga bazahura n’ibyago runaka, abo banyantege nke bogejwe ibitekerezo nabo bakabikora nta gutekereza.
Bazirunge [izina ryahinduwe] ni umukobwa uririmba muri korali mu idini rimwe mu Ntara y’Amajyepfo. Umunsi umwe ku rusengero rwabo bakiriye umushyitsi w’umwigisha, arababwiriza, ababwira ukuntu bakwiye gutanga amafaranga kuko Imana yarakaye ko bayibye, benshi baratsindwa barayatanga.
Nyuma y’iteraniro, nyamuhungu uwo wari umwigisha w’umushyitsi ngo yaramwegereye, undi na we agira ngo wenda hari ibyo Imana yamweretse ashaka kumubwira.
Ati “Yatangiye ambwira ukuntu ndi mwiza, ansaba nimero ya telefone ngo kugira ngo azambwire ubutumwa bwanjye, narazimuhaye kuko numvaga ari umukozi w’Imana. Natunguwe n’uko mu ijoro ry’uwo munsi yampamagaye kuko yari yaraye azongera kwigisha bukeye, ariko numva arambwira ibintu biterekeranye, ndetse bidakwiriye umuvugabutumwa.”
Bazubagira yavuze ko uwo mwigisha yamusabye kuba yamusanga aho yari araye muri Hotel muri iryo joro ngo kugira ngo barare baganira, icyo gihe ngo yahise abibwira se wari umudiyakoni aho, na we amugira inama yo kumwemerera.
Ati “Yarambwiye ngo mwemerere, ubundi turajyana, tugezeyo afunguye abona turi babiri. Papa ntiyiriwe anamusuhuza ahubwo yamukubise urushyi rwiza [aseka] na we mbona isoni zaramwishe abura ayo acira n’ayo amira. Icyo gihe bahise banamuhambiriza mu gitondo, ntabwo yongeye kwigisha nk’uko byari biteganyijwe.”
Urwo ni urugero rumwe muri nyinshi, kuko hari n’ababikorerwa ariko bakabura n’aho bahera babivuga kuko nta wakwizera ko uwo bazi nk’umukozi w’Imana w’inyangamugayo yakora ibintu nk’ibyo, ni yo mpamvu babikora bakabyiyongeza nta gikurikirana.
Umunyarwanda yaravuze ati "Uwavuga ay’inzuki ntiyarya ubuki," reka mpinire aho, n’ubwo amayeri ari menshi mu gucucura abantu, ntibikuyeho ko hari abigisha nyakuru b’iby’Ijambo ry’Imana ndetse banita ku "ntama" batirebyeho ubwabo gusa, kandi bakigisha ukuri.
Amafoto: AI
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!