00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburezi, ubuzima n’ubutabera biziharira arenga miliyari 1,732 Frw mu mwaka wa 2024/2025

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 19 August 2024 saa 09:46
Yasuwe :

Inzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima n’ubutabera zose hamwe zagenewe amafaranga arenga miliyari 1,732 Frw mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025 hagamijwe kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda no kubaka uburezi bwiza bw’ibanze bugamije kubaka ubushobozi.

Hashize imyaka myinshi inzego z’uburezi zihanganye no kuzamura ireme ry’uburezi kuva mu byiciro by’amashuri yo kuhasi kugeza mu makuru na za kaminuza.

Ingengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025 igaragaza bimwe mu bikorwa bizibandwaho mu burezi, birimo kubaka ibyumba by’amashuri bishya no guteza imbere uburezi bwiza bw’ibanze.

Muri rusange uburezi bwagenewe miliyari 792.7 Frw. Aya arimo miliyari 46.5 Frw yagenewe Umushinga w’uburezi bwiza bw’ibanze bugamije kubaka ubushobozi mu Rwanda; umushinga wo kubaka no gusana ibyumba by’amashuri hirya no hino mu gihugu uzatwara miliyari 7.9 Frw, kubaka, kongera ibikorwaremezo no gutanga ibikoresho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bizatwara miliyari 14.6 Frw.

Hari kandi gahunda Leta yihaye yo kongera umubare w’abagabo n’abagore bafite impamyabumenyi y’ikirenga bikazatwara miliyari 52.1 Frw.

Nubwo gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri itagaragajwe muri ibi bikorwa ariko ni imwe mu zizatwara ingengo y’imari nini, kuko nko mu mwaka ushize yari yagenewe arenga miliyari 91 Frw, kandi umubare w’abanyeshuri urushaho kwiyongera.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente aherutse gutangaza ko binyuze muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri, Leta igaburira 25% by’Abanyarwanda bose kuko abanyeshuri bose barenga miliyoni 4.

Biteganyijwe ko amashuri nderabarezi azakomeza kuvugururwa kuko umwaka w’ingengo y’imari wasojwe muri Kamena 2024 wasize bigeze ku ijanisha rya 37.3%.

Hazanubakwa kandi aho abanyeshuri barara mu kigo cy’amashuri cya Don Bosco mu murenge wa Rushaki, bikazatwara miliyoni 265.2 Frw.

Mu rwego rw’ubuzima hazakoreshwa arenga miliyari 376.3 Frw. Arimo miliyari 77.7 Frw zizakoreshwa mu mushinga wo kurwanya Malariya n’izindi ndwara z’ibyorezo nka SIDA n’Igituntu; hari gahunda yo gutanga ibikoresho by’urwego rw’ubuzima bizatwara miliyari 7 Frw; kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana bizakoreshwamo miliyari 2.3 Frw n’ibindi.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ushize imirimo yo kubaka inzu y’ababyeyi y’Ibitaro bya Kibagabaga yari igeze ku ijanisha rya 50%, na ho ibitaro bya Masaka byari bigeze kuri 60% byongererwa ubushobozi ngo bijye ku rwego rwa kaminuza yigishirizwamo.

Ni mu gihe mu rwego rw’ubutabera, ubwiyunge no kugendera ku mategeko biteganyijwe ko hazakoreshwa miliyari 563.2 Frw.

Urwego rw’ubutabera rukora cyane ku byerekeye kugenza ibyaha no kubikurikirana kugeza ibibazo bikemuwe, haba mu bwumvikane cyangwa hakagira uhamwa n’icyaha agahanwa.

Hari kandi gusobanurira abaturage amategeko no kuburanisha imanza kuva ku rwego rw’ibanze baburanisha imanza z’inshinjabyaha n’imbonezamubano kugeza ku nkiko zisumbuye ziri hirya no hino mu gihugu, inkiko nkuru, n’izindi zikora amasaha yose zica imanza ubutaruhuka.

Imibare igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023 imanza zinjiye mu nkiko zaba iziburanishwa mu mizi n’izo ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo zose zingana na 112.284 mu gihe imanza 83.097 zigize 74% ari inshinjabyaha.

Urwego rw'Uburezi ruri mu zagenewe amafaranga menshi mu ngengo y'imari ya 2024/2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .