00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburezi ni amafaranga? Impamvu amashuri yigenga akomeje kumira aya leta

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 23 September 2022 saa 07:36
Yasuwe :

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umwaka w’amashuri utangire, ababyeyi benshi bakomeje kubunza imitima bibaza aho abana babo baziga. Amashuri yigenga cyane cyane mu bice by’imijyi, ni yo ababyeyi batekereza mbere y’aya leta.

Kimwe mu byo ababyeyi bakurikira mu mashuri yigenga ni ugutsindisha n’ireme ry’uburezi atanga ugereranyije n’aya leta, nubwo atari yose. Iyo hasohotse amanota y’ibizamini bya leta cyane cyane mu mashuri abanza, usanga amashuri yigenga ari yo yiganje mu kugira abanyeshuri bari mu myanya ya mbere.

Mu myaka itatu iheruka abana babaye aba mbere mu mashuri abanza ni abo mu mashuri yigenga. Mu manota yatangajwe ku wa 9 Mutarama 2018, umunyeshuri wabaye uwa mbere ni Mugisha Nsengiyumva Frank wo mu Karere ka Muhanga kuri St. André akurikirwa na Sifayare Schadrack wigaga kuri Morning Star Bright Academy i Gatsibo.

Icyo gihe mu cyiciro rusange Karenzi Manzi Joslyn wigaga muri Kigali Parents School muri Gasabo, akurikirwa na Umurerwa Audrey wigaga kuri Mary Hills i Nyagatare. Aya yose ni amashuri yigenga.

Mu manota yatangajwe mu 2019, abana 10 ba mbere mu cyiciro cy’amashuri abanza bose baturutse mu mashuri yigenga. Uwa mbere yabaye Humura Elvin wo muri Wisdom School. Amashuri yabonetsemo aba bana ni Wisdom School i Musanze, Nyamata Bright School, Kigali Parents School, Good Harvest na St. André Muhanga.

Mu 2021 nabwo amashuri yigenga yongeye kwerekana ikinyuranyo. Abanyeshuri batanu ba mbere mu mashuri abanza, ni Rutaganira Yanisse Ntwali [Kigali Parents], Terimbere Allia Ange Stevene [Ahazaza Independent School-Muhanga], Uwayo Raingiss [Kigali Parents], Ahimbazwe Mpuhwe Divine Nikita [Saint Andre-Muhanga] na Gasaro Isimbi Melisa [E.P Highland-Bugesera]. Abandi batanu nabo ni abo mu mashuri yigenga nka Kigali Parents School na St. André Muhanga.

Ibi byerekana ko uburezi bwiza buri mu mashuri yigenga kuko igipimo cy’ubushobozi bw’umwana kiba mu kizamini cya leta. Yaba mu myaka yabanje ndetse n’itatu ikurikirana kuva 2018-2021, amashuri yigenga yakomeje kumira amashuri ya leta.

Na mbere yaho, kenshi usanga umubyeyi urimo kurambagiza ishuri mu yigenga baba bamuratira ko mu mwaka umwe gusa umwana azaba azi kuvuga neza Igifaransa cyangwa Icyongereza, cyangwa ko se mu kizamini cya leta abana batsinda 100%, kandi benshi muri bo bakaza mu cyiciro cya mbere.

Ni mu gihe mu mashuri ya Leta, hari ubwo umubyeyi afata irimwegereye bijyanye n’amikoro ye, atitaye cyane ku biri imbere.

Umunyarwanda ni we wavuze ngo ako umutima ushaka, amata aguranwa itabi. Usanga benshi bafite amafaranga yabo bemera kwishyura menshi, ariko abana bakajya kwiga aho bafite icyizere ko baziga neza kurusha ku mashuri usanga adafite umurongo uhamye mu bijyanye n’ibizamini bya Leta.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Frère Mfurayase Jean uherutse kugirwa Umuyobozi wa Lycée de Kigali, yagaragaje ko impamvu amashuri yigenga yitabirwa kandi akitwara neza mu bizamini bya leta kurenza amashuri ya leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano, ari ubushake n’ubushobozi bw’ababyeyi bw’amafaranga.

Icya kabiri ni ubwiza bw’imyigishirize. Frère Mfurayase avuga ko ibi bidasobanuye ko amashuri ya leta cyangwa n’afashwa na leta adatanga ireme ry’uburezi ryiza, ariko umwarimu wigisha mu mashuri yigenga asa n’aho acungwa cyane, akabwirwa ibyo gukora kandi akagenda yasinye amasezerano, ibyo atakoze uko bikwiye akabibazwa.

Ati "Ababyeyi bakurikira mu mashuri yigenga ubwiza bw’imyigishirize bushingiye ku kubaza inshingano abayakoramo, aho abayobozi bakurikirana cyane uburezi buri ahongaho. Iyo umwana yatsinzwe barabikubaza".

Indi mpamvu ituma umunyeshuri atsinda mu mashuri yigenga, ni uko yo ashobora kugena umubare w’abana bajya mu ishuri bikanoroha kubakurikirana.

Mu mashuri ya leta, iryakagombye kujyamo 40 usanga ari 60 cyangwa 50. Ni mu gihe UNESCO iteganya ko ishuri ritagomba kurenza abanyeshuri 46.

Frère Mfurayase ati "Uko ukurikirana abanyeshuri bake n’uko ukurikirana benshi nka 60 biragoranye cyane kugira ngo ubabyaze umusaruro. Niba mwalimu ashobora gutanga umukoro ku banyeshuri 20 bose akabakosora, ntabwo ufite 50 cyangwa 60 azabakosora bose, no kubabaza kenshi ntibizashoboka".

Icya nyuma mu mashuri yigenga, nta mubyeyi utishyura. Bituma ibyo umwana agenewe byose abibona. Mu mashuri ya leta hari ubwo ibyo umunyeshuri akwiye kugenerwa atabibona nk’imfashanyigisho, bigatuma abarimu batigisha uko bikwiye.

Ni ryari amashuri ya leta azigaranzura ayigenga?

Guverinoma y’u Rwanda iherutse kongera umushahara wa mwalimu, aho abarimu bafite impamyabumenyi ya A2 inyongera ku mushahara ingana na 88% by’umushahara basanzwe bahabwa, naho abafite iya A1 na A0 bongerwaho 40% by’umushahara umwarimu wo muri urwo rwego atangiriraho.

Ni icyemezo abasesengura iby’uburezi bemeza ko cyasubije ikibazo cy’umushahara muto abarimu bakundaga kugaragaza, bamwe bakabihuza n’imvugo ko "iyo umutu akubeshye ko aguhemba, umubeshya ko ukora."

Ibi ngo bizatuma abarimu bongera imbaraga n’ubwitange mu kazi kabo, bakita ku banyeshuri batizigama bitewe n’akanyamuneza bavoma mu cyemezo cya leta cyo guharanira ko babaho neza.

Ku rundi ruhande ariko, hari abasaba leta ko yongera ubugenzuzi no kubaza inshingano abarimu, aho nk’umwarimu udatanga umusaruro yajya abibazwa ndetse byaba na ngombwa agafatirwa ibyemezo, kuko guhemba umwarimu akamara imyaka 10 nta munyeshuri atsindishije mu kizamini cya leta, ntihanagire ubimubaza, byaba ari ugusesagura umutungo w’igihugu.

Frère Mfurayase ati "Abayobozi b’amashuri ya leta n’afashwa na leta ni uko tubanza kwiyumvamo uko kubazwa inshingano, niba udatsinda ku kigero gishimishije ugasobanura impamvu, zishobora kuba zumvikana cyangwa zitumvikana".

Hari icyo leta yashyizeho cyitwa "imihigo" mu barimu, ibi bikwiye guhabwa agaciro umwarimu akumva ko icyo yavuze ko azakora agomba kugikora, atagikora akabibazwa kandi ntibigarukire aho.

Frère Mfurayase avuga ko inshingano z’ababyeyi mu burezi bw’umwana na zo zigomba kumvikana, kuko usanga baratereye iyo, aho hari umubyeyi wumva ko gutanga amafaranga y’ishuri yumva bihagije, hakaba hari undi uzi ko leta yishyuriye abana.

Ati "Uburezi ni nk’amashyiga atatu; hari inshingano za leta ubwayo, hari inshingano y’umunyeshuri ku giti cye, ndetse n’inshingano y’ababyeyi. Ayo mashyiga atatu iyo atuzuzanyije ntabwo iyo nkono ishobora gushya”.

Amashuri yigenga akorera mu karwa?

Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo korohereza ishoramari harimo n’iryo mu burezi. Ibi ariko ntabwo biyibuza kugenzura ko iryo shoramari ridahutaza abaturage.

Urugero ni uko utumiza ibikomoka kuri peteroli atemerewe kwigenera igiciro ndetse n’ucuruza umuceli ntabwo bucya ngo azamure ibiciro cyangwa ngo abimanure uko yishakiye.

Icyakora, mu burezi si ko bimeze kuko amashuri yigenga ameze nk’akorera mu karwa kayo, aho nta bugenzuzi akorerwa ndetse amwe agasa nk’abereyeho kunyunyuza ababyeyi.

Umwe mu babyeyi urerera mu ishuri ryigenga i Kigali yabwiye IGIHE ko "uyu mwaka uzatangira muri uku kwezi amafaranga y’ishuri yiyongereyeho ibihumbi birenga 60 Frw, nta mubyeyi ugishijwe inama, hakajyaho n’andi ibihumbi 20 Frw y’inyubako".

Yakomeje ati "Kuki ababyeyi basabwa kubaka ishuri badafitemo imigabane? Leta ikwiye kugenzura ko abatangira amashuri babifitiye ubushobozi. Kongeza amafaranga y’ishuri nabyo bikwiye guhabwa umurongo kuko harimo ubujura bwinshi".

Hari umuyobozi mu rwego rw’uburezi uherutse kubazwa iki kibazo asubiza ko "umuntu ahitamo kujya kurya ’brochettes’ ku Gisimenti atayobewe ko muri Marriot Hotel zihari".

Iki gisubizo cyumvikanisha ko ababyeyi binubira ibikorwa n’amashuri yigenga bahitamo kuyakuramo abana bakabajyana mu mashuri ya leta, abemeye kuyagumamo bakihanganira imikorere yayo.

Ku rundi ruhande, ubu bushobozi mu mafaranga hari ababuhuza no kuba aya mashuri yigenga abasha guha akazi abarimu bashoboye, ab’intege nke bagasezererwa, abasigaye bagahembwa neza, bagahabwa ibyo bakeneye ngo banoze umurimo, ubundi mwalimu akigisha, akivayo.

Icyo gihe bituma ya fagitire ihanitse ababyeyi bohererezwa buri gihembwe, bayishyura batagononwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .