Uburengerazuba: Ingo zisaga 8000 mu turere dutatu zirimo guhabwa amashanyarazi ku miyoboro iherutse kuzura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Nyakanga 2020 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Akanyamuneza ni kose ku miryango isaga ibihumbi umunani yatangiye guhabwa amashanyarazi iherereye mu Turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi ifatiye ku miyoboro iherutse kuzura inyura muri utu turere.

Umuhuzabikorwa wa gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu cyaro ikorera muri Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), Reuben Ahimbisibwe, yatangaje ko uyu muyoboro watangiye kubakwa kera ariko rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko aza kunanirwa imirimo, REG yiyemeza kuwiyubakira imaze gusesa amasezerano.

Ati “Twagiranye amasezerano na sosiyete yitwa “Overseas Infrastructure Alliance (OIA)” ikomoka mu Buhinde kugira ngo itwubakire iyi miyoboro, iratangira ndetse ibice bimwe bihabwa amashanyarazi, ariko bigeze hagati irananirwa imirimo irahagarara bituma dusesa amasezerano.”

“Nyuma y’aho twiyemeje kwiyubakira imiyoboro yari isigaye kugira ngo twihutishe uyu mushinga tutagombye gusubira mu masoko. Ubu hashize amezi abiri yuzuye, ndetse yanashyizwemo umuriro kandi abaturage bari guhabwa amashanyarazi umunsi ku wundi.”

Reuben yakomeje atangaza ko iyi miyoboro yuzuye igizwe n’ibilometero 170.6 by’umuyoboro muto (LV) n’ibilometero 121 by’umuyoboro uringaniye (MV), ikaba ikwirakwiza amashanyarazi mu bice bitandukanye by’Imirenge ya Mahembe, Gihombo na Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke, Gikundamvura, Butare na Bweyeye mu Karere ka Rusizi ndetse na Mubuga, Gishyita, Rwankuba, Twumba, Gitesi mu Karere ka Karongi.

Ati “Turifuza ko abaturage bagezwaho amashanyarazi batishimira gucana ngo bigarukire aho gusa, ahubwo nk’uko Perezida wa Repubulika adahwema kubibashishikariza, batangire batekereze ibikorwa bindi bibyara inyungu bayakoresha, biteze imbere, bahindure imibereho yabo banateza imbere igihugu”.

Abaturage bagenda bahabwa amashanyarazi umunsi ku munsi

Ibyishimo mu bayahabwa

Ubwo IGIHE yasuraga bamwe mu bamaze kuganura kuri aya mashanyarazi bo mu bice bitandukanye muri utu Turere, bavuze ko bishimira intambwe bateye kuko bayitezeho byinshi nyuma y’imyaka myinshi bamaze mu icuraburindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi, Ntakirutimana Gaspard, yavuze ko muri rusange umuriro w’amashanyarazi bari bawunyotewe cyane kuko wageraga mu kagari kamwe gusa muri tune tugize uwo Murenge.

Ati “Umuriro w’amashanyarazi rero urimo kudufasha mu bikorwa bitandukanye by’amashuri, hoteli, ibigo nderabuzima, insengero no mu duce tw’ubucuruzi dutandukanye twahoraga mu bwigunge. Hagenda hagaragara impinduka kuko ugerayo ugasanga batangiye kuhashyira inzu zo kogosheramo n’ibikorwa by’ubucuruzi bikiyongera kandi amasaha yo gukora ukabona ko yiyongereye.”

Ahenshi iyi miyoboro yagiye inyuzwa haherereye mu bice by’icyaro ku buryo kubona amashanyarazi usanga babyishimiye bitewe n’imyaka bamaze batarabona.

Musekankora Jean atuye mu Kagari ka Murangara, Umurenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi, yagize ati “Uyu muriro uje tuwukeneye mu by’ukuri kuko dufite ibikorwa byinshi bikenera umuriro w’amashanyarazi birimo nk’inganda zitunganya ikawa zikoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi.”

Yavuze ko mbere y’uko uyu muriro w’amashanyarazi uhagera wasangaga igihe cyo gusudira cyangwa kubaza bisaba kujya gukodesha moteri cyangwa bakabijyana aho umuriro wageze mbere.

Ati “Urumva ko abantu bahavunikiraga cyane. None rero ubwo dusubijwe hano izo mashini zisudira n’izibaza zigiye kugera iwacu tujye tubyikorera.”

Ngezahayo Etiènne Sadoc nawe utuye muri ako Kagari, yavuze ko yatandukanye no kuba mu kizima.

Ati “Hari abo wasangaga bakoresha moteri n’izindi ngufu ariko nabyo birahenze. Iyo ubaze ikiguzi cy’amashanyarazi, ukabara n’ibyo ubasha gukora usanga mu by’ukuri ari ibintu bitandukanye kandi ntekereza ko impinduka zizaboneka.”

Yakomeje agira ati “Aka gace twari dufite ikibazo cy’ubwigunge, aho kugira ngo umuntu ashobore kuba yakwiyogoshesha byasabaga ko umuntu ajya ku Mubuga, agakora urugendo rw’ibirometero bitanu ariko aho umuriro uziye ku dusanteri abantu biteguye kuhashyira inzu zo kogosheramo bagafasha abaturage bagorwaga no gukora urugendo rurerure.”

Umuyobozi wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Karora cyo mu Murenge wa Mubuga, Habumugisha Edson, yavuze ko kuba nta mashanyarazi icyo kigo cyagiraga byatumaga hari imirimo imwe n’imwe idindira ariko ko bigiye kuba amateka.

Ati “Mu bihe byashize twakoraga mu buryo bugoye kuko wasangaga bitugora kubera gukoresha moteri nibura mu kwezi inywa nibura litiro 300 za mazutu. Ubwo urumva ko yari amafaranga menshi ku buryo nta gushidikanya ko ibyo twatanga tutarabona amashanyarazi bigiye kugabanuka.”

Mugemana Eliezer uyobora Koperative Karaba Coffee, avuga ko kuva aho baboneye amashanyarazi mu mezi 3 ashize, babonyemo inyungu nyinshi.

Ati “Imbogamizi twari dufite zarimo kuba tutarabashaga gucana amatara n’ijoro, abazamu bacu bakaba bari ahatabona, bityo n’uwabatera aje kwiba umusaruro wacu bakaba batamureba. Ubu rero ibi byose byarahindutse ndetse ubu turateganya kugura imashini itonora ikawa ikoresha amashanyarazi tukazajya twifashisha.”

Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 55% harimo izigera kuri 40% zikoresha afatiye ku muyoboro mugari naho 15% zikaba zikoresha ayiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba adafatiye ku muyoboro mugari.

Aho baboneye amashanyarazi, bakikije amatara ubwanikiro bw'ikawa
Umuyobozi wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Karora, Habumugisha Edson, cyahawe amashanyarazi
Hotel ya Kivu Lodge nayo yagejejweho amashanyarazi
Imashini itanga amashanyarazi z’Ikigo Nderabuzima cya Karora yatwaraga amafaranga menshi ya Mazutu
Kamwe mu dusantere two mu Kagari ka Gitabura mu Murenge wa Twumba kagejejwemo amashanyarazi
Mugemana Eliezer uyobora Koperative Karaba Coffee yahawe amashanyarazi
Umuyoboro wagejeje amashanyarazi mu duce dutandukanye by'Uturere dutatu
Urwunge rw'amashuri rwa Cyinama, narwo rwagejejwemo amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .