Uburengerazuba: Abacuruzi bifuza gukomeza kujya muri RDC, basabwe gukunda ubuzima kurenza ibintu

Yanditswe na Habimana James
Kuya 30 Werurwe 2020 saa 12:28
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, buvuga ko hari bamwe mu bacuruzi cyane abakundaga kwerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko barimo guhomba muri ibi bihe ariko bibutswa ko bakwiye gushyira imbere ubuzima bwabo n’ubw’ababo kurenza ibintu.

Tariki 21 uku kwezi, Guverinoma y’u Rwanda, yafashe ingamba zirimo gufunga imipaka, abantu badafite ibikorwa byihutirwa bakaguma mu ngo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko byagaragaye ko hakwiye kongera imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo mu Rwanda, ku buryo ingamba zakajijwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri ndetse bishobora kongerwa.

Kugeza kuri iki Cyumweru umubare w’abari bamaze kugaragaraho Coronavirus mu Rwanda bari 70, mu gihe umuntu wa mbere yabonetse ku wa 14 Werurwe 2020.

Ubusanzwe u Rwanda na Congo ni ibihugu bisanzwe bihahirana, aho ku mupaka muto (Petite Barrière) uhuza ibi bihugu, hanyura abantu hagati y’ibihumbi 40 na 45 buri munsi.

U Rwanda kandi rukorana ubucuruzi hagati yarwo na Congo biciye ku mupaka wa Rusizi.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, mu Rwanda, iherutse kuvuga ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na Congo, bwabarirwaga agaciro ka miliyoni 120 z’amadolari mu 2018.

Gusa mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cyakomeza kwiyongera, ubu bucuruzi bw’abantu benshi bwambukiranya imipaka bwarahagaritswe, hasabwa gusa imodoka zifite ibicuruzwa kuba ari zo zampuka imipaka kandi abazirimo na bo bagapimwa mu buryo bukomeye.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, buvuga ko hakiri bamwe mu bacuruzi bavuga ko barimo guhomba, bakifuza ko barekwa bagakomeza ubucuruzi bwabo.

Umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Laurent Nsengiyumva, yabwiye IGIHE ko mbere izi ngamba zigitangira wabonaga abaturage muri utu duce batabyumva, ariko uko iminsi ishira ndetse hashyirwano n’ibihano, bamwe batangiye kubyumva.

Yavuze ko kugeza ubu hamaze guhanwa abantu 639 kubera amakosa anyuranye ajyanye no kutubahiriza amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe ajyanye no kwirinda COVID-19.

Avuga ko abacuruzi bagomba kumva ko kurengera ubuzima ari byo bya mbere.

Yagize ati “Kugeza uyu munsi urasanga hari abacuruzi barimo kuvuga ko bahomba, bagomba kumva ko kurya ejo ugapfa, no gusonza igihe gito ariko ukamara igihe ndetse inzara ikazashira ari byo bya mbere, leta iberaho kurengera abaturage kandi irimo gufasha babandi babonaga uko barya ari uko bacuruje.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence, yavuze ko kugeza ubu batangiye kubarura abaturage bakeneye ubufasha mu turere twa Rubavu na Rusizi, kugira ngo ubuyobozi bubafashe cyane ko aba ari abantu wasangaga batunzwe n’ubucuruzi bakoraga umunsi ku munsi, bukabaha ibyo kurya.

Yagize ati “Impamvu twahisemo cyane utu turere ni uko hari abakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko hari n’abandi bakorera mu Mijyi ya Rubavu na Rusizi, aba wasangaga bafite ubucuruzi biciritse cyangwa bakoraga nka ba nyakabyabyizi, aba nibo bakeneye gufashwa kurenza abandi.”

Gusa yavuze ko no mu tundi turere tugize iyi ntara, gufasha abaturage bafite intege birimo gukorwa kugira ngo hatagira uhagirira ikibazo.

Ubucuruzi hagati y'u Rwanda na RDC bwabaye buhagaritswe kubera icyorezo cya COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .