Uburasirazuba: Iyubakwa ry’imiyoboro izageza amashanyarazi ku ngo zirenga 12,000 riragana ku musozo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Kanama 2020 saa 11:57
Yasuwe :
0 0

Imiryango isaga ibihumbi cumi na bibiri iherereye mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, yatangiye guhabwa amashanyarazi ku muyoboro urimo kuhubakwa na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu ku nkunga ya Banki y’Abarabu Itsura Amajyambere (BADEA).

Nk’uko twabitangarijwe n’umuhuzabikorwa wa gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu cyaro ikorera muri Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), Reuben Ahimbisibwe, ngo uyu muyoboro urimo kubakwa uzatanga amashanyarazi mu Mirenge ya Gatunda, Karama, Kiyombe, Mimuli, Mukama, Nyagatare na Rukomo mu Karere ka Nyagatare ndetse na Gatsibo, Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo.

Yagize ati “Uyu mushinga uzageza amashanyarazi ku ngo zisaga 12,000 mu Mirenge itandukanye y’Uturere twa Nyagatare na Gatsibo, ariko hari n’ikindi gice cyawo kiri mu Karere ka Burera. Ni umushinga uzatwara amafaranga agera kuri miliyoni 11.2 z’amadolari y’Abanyamerika.”

Ahimbisibwe yadutangarije ko imiyoboro izubakwa muri Nyagatare na Gatsibo igizwe n’ibirometero bisaga 360 by’umuyoboro muto (LV) n’ibirometero 132.4 by’umuyoboro uringaniye (MV).

Ati “Imirimo yo kubaka iyi miyoboro ubu iragana ku musozo ku buryo hari n’aho abaturage batangiye guhabwa amashanyarazi. Turateganya ko bitarenze impera z’ukwezi gutaha twaba twasoje kubaka iyi miyoboro yose. Abatuye muri iriya Mirenge batangire batekereze icyo bazakoresha aya mashanyarazi biteza imbere, ntibizagarukire gusa ku gucana no gusharija telephone”.

Ibyishimo mu bamaze bayahabwa

Ubwo umunyamakuru w’IGIHE yasuraga bamwe mu bamaze kuganura kuri aya mashanyarazi, bavuze ko bishimira intambwe bateye kuko bayitezeho byinshi nyuma y’imyaka myinshi bamaze mu icuraburindi.

Havugimana Janvier, ni umusore ukiri muto, watangije "papeterie" ndetse anatanga serivisi zo kwandika, gufotora n’iz’Irembo.

Yagize ati “Amashanyarazi ataraza inaha, nari naragiye mu mujyi gushakirayo ubuzima. Ariko ubu kuva aho ahagereye, nahise ngaruka inaha nanjye nihangira imirimo. Nahise ntangira serivisi zitandukanye harimo n’iz’irembo ku buryo ubu umuntu uzikeneye, araza akandeba nkamufasha adakoze urugendo rurerure kandi nanjye akanyishyura”.

Havugimana avuga ko ubu bucuruzi bwe bumuteza imbere ku buryo yishimiye. Avuga ko ku munsi akorera amafaranga atari munsi ya 5000 Frw, mu gihe ku kwezi akoresha umuriro utarengeje amafaranga 2000 Frw.

Mukaniyonsanga Louise nawe utuye muri Gihengeri, avuga ko ubwo yabonaga amashanyarazi, yahise ashaka imashini isya isombe maze atangira gukorera amafaranga kuko amashanyarazi agera aho atuye.

Ati “Mbere nadoderaga mu isoko, ariko kubera ko twari benshi simbone inyungu ifatika. Hari utumashini nari narabonye i Kigali dusya isombe. Nahise ngira igitekerezo cyo kukazana ubwo twari tubonye amashanyarazi. Ubu mbona inyungu inshimishije ku buryo mbasha guhahira abana".

Mutabazi Evode ukora akazi ko gusudira nawe yunga mu rya Louise, avuga ko mbere yo kubona amashanyarazi yagombaga gukora urugendo akajya gukorera akazi ke mu Karere ka Gicumbi.

Agira ati “Mbere najyaga nkorera abatuye inaha ibikoresho bitandukanye ariko nkabikorera mu Karere ka Gicumbi bikagera inaha bikoze, nkahendwa kuko nishyuraga amafaranga yo kubigeza inaha. Kuba amashanyarazi yarageze inaha byaranyorohereje, kuko byose ubu mbikorera aha”.

Mutabazi avuga ko ubu inyungu abona yiyongereye ku buryo ubu aho yakoreraga amafaranga 5000 ku munsi ubu akorera 7000 kandi n’ibyo akora bikaba bihendutse.

Nkurunziza Noel, ni umuyobozi w’ikusanyirizo ry’amata rya Rwempasha. Avuga ko amashanyarazi azabafasha kugabanya amafaranga batangaga kuri mazutu ya moteri bifashishaga.

Yagize ati “Twakoreshaga amafaranga menshi tugura mazutu kandi gukonjesha amata bigatwara igihe kinini, bigatuma n’umukamo wangirika bikaduteza igihombo . Ubu ubwo amashanyarazi aje, akazi kacu kazihuta kandi duhendukirwe”.

Yongeyeho ko ubu bafite gahunda yo gushinga uruganda rutunganya ibikomoka ku mata, bityo ko kuva umuriro uhageze, bafite icyizere cyo kurutangira vuba.

Gasore Gaston, uhagarariye ivuriro rya Gihengeri mu Murenge wa Mukama, yavuze ko amashanyarazi yaboherereje imitangire ya serivisi.

Ati “Twari dufite ikibazo tutarabona amashanyarazi. Iyo twakeneraga nko gufotoza amafishi twakiriraho abarwayi tubandikira imiti, byaratugoraga bikaba ngombwa ko dukora urugendo runini tujya gushaka aho dufotoza. Ubu hano mu isantire hari imashini zifotora ku buryo rwa rugendo twakoraga ubu tutakirukora. Ndetse ubu rimwe na rimwe iyo umurwayi aje bwije, turacana tukamuvura hagaragara bitworoheye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gihengeri, Karenzi Alexis, nawe yadutangarije ko amashanyarazi yabafashije cyane muri serivisi batanga ku Kagari.

Ati “Mbere tutarabona amashanyarazi, nta mashini (computer) twagiraga, ahubwo twakoreshaga ikaramu gusa. Iyo twakeneraga umuriro, byadusabaga kwimura ibiro tukajya gukorera ku Murenge. Ariko ubu byose tubikorera hano”.

Umuyobozi w’ishami rya REG rya Nyagatare, Niyonkuru Benoît, avuga ko abahabwa amashanyarazi bagomba kuyakoresha neza kuko iyo akoreshejwe nabi ateza impanuka zirimo inkongi n’urupfu.

Yagize ati “Turasaba abakora ’installation’ bashyira amatara mu nzu, kwitonda bagakoresha abantu babizobereye. Ikindi kandi, ntihazagire abaza babashuka bababwira ko babaha umuriro cyangwa ko babaha mubazi zitwara umuriro muke, kuko abo atari abakozi ba REG kandi baba bashaka kubakoresha amakosa ahanwa n’amategeko”.

Yaboneyeho gusaba abazabona umuntu wese wangiza imiyoboro y’amashanyarazi ndetse n’abashaka kuyikoramo atari abakozi ba REG, kwihutira kumenyesha ishami rya REG cyangwa bakamenyesha ubuyobozi.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 55% harimo izigera kuri 40% zikoresha afatiye ku muyoboro mugari naho 15% zikaba zikoresha ayiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba adafatiye ku muyoboro mugari.

Havugimana Janvier yari yaragiye gukorera mu mujyi ariko aho amashanyarazi aziye yahise atangiza ubucuruzi iwabo
Ikigo cy'amashuri cya Gashashi nacyo cyahawe amashanyarazi
Ikusanyirizo ry'amata rya Rwempasha ryabonye amashanyarazi
Ivuriro rya Gihengeri ubu rifite amashanyarazi
Iyubakwa ry'imiyoboro riragana ku musozo
Mukaniyonsanga Louise afite imashini isya isombe ikamwinjiriza amafaranga
Tabagwe ku mudugudu w'icyitegererezo wa Gishuro
Umudugudu w'icyitegererezo wa Gishuro wagejejweho amashanyarazi ijoro riba ryaka nk'amanywa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gihengeri Karenzi Alexis
Uruganda rw'ikawa rwa Gihengeri narwo rwagejejweho amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .