00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburasirazuba: Abayobozi baguma kuri kaburimbo bakirengagiza abaturage bo mu byaro baburiwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 July 2022 saa 08:53
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kuva mu biro no mu mijyi bakegera abaturage bo mu byaro, agaragaza ko nta muturage mubi ubaho mu gihe yegerewe akaganirizwa ndetse akanahabwa serivisi yifuza.

Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Nyakanga 2022, ubwo yasozaga umwiherero w’iminsi ibiri w’abayobozi batandukanye bo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni umwiherero witabiriwe n’abakozi b’Intara, abagize Komite Nyobozi z’Uturere, abayobozi b’Inama Njyanama, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere ndetse n’abashinzwe igenamigambi.

Mu minsi ibiri aba bayobozi baganirijwe n’abayobozi b’ibigo bitandukanye na za minisiteri kuri gahunda zitandukanye za Leta zigamije gufasha umuturage kugera ku iterambere no ku biteganyije gukorerwa mu Burasirazuba.

Minisitiri Gatabazi wasoje uyu mwiherero, yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze kumenya abaturage batari babona amahirwe yo kubona ibikorwaremezo by’ubuyobozi bwiza kugira ngo bashyiremo imbaraga.

Yagize ati “Uricara mu Mujyi wa Rwamagana, wicare mu Mujyi wa Kayonza nubona imodoka zicaho utazi aho ziturutse n’aho zijya mu kanya utekereze ko abantu bose bimeze neza. Ndashaka ngo muve ku muhanda, muve kuri kaburimbo, muve mu mijyi, musange abaturage aho bari mu buryo ubwo ari bwo bwose.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko nta muturage mubi ubaho mu gihe yegerewe, akaganirizwa agahabwa ibyo akeneye birimo ibikorwaremezo.

Yasabye aba bayobozi gushyashyanira abaturage bakumva ko badakwiriye kuruhuka abo bayobora batarabona ibyo kurya, serivisi nziza aho bazikeneye, abana batabonye amashuri bigamo.

Yunzemo ko bakwiriye gukora ku buryo bashyira umuturage ku isonga mu bikorwa bakamuhangayikira kugeza habonetse ibisubizo.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko uyu mwiherero bawukuyemo amasomo azabafasha mu kwihutisha iterambere ry’abaturage.

Ati “Imyanzuro twafashe ni rusange ariko buri wese agiye kureba umwihariko w’ibibazo biri iwe, yaba kwegereza amazi meza abaturage, amashanyarazi n’ibindi. Nka Bugesera tugiye gufata za ngamba twaganiriye tuzishyire mu bikorwa bive mu byifuzo ahubwo bigaragare mu iterambere ry’umuturage.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, we yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu gushakira abaturage aho batura ku batahafite, kububakira ubwiherero n’ibindi nkenerwa byatuma babaho neza.

Ati “Tuzabikora dufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye basanzwe bafasha uturere.’’

Umwiherero w’abayobozi mu Ntara y’Iburasirazuba wari ufite insanganyamatsiko igira ati “Kwihutisha imiyoborere izana impinduka, binyuze mu mitangire ya serivisi inoze. Kugera ku ntego no kubazwa inshingano.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kuva mu biro no mu mijyi bakegera abaturage bo mu byaro
Uhereye ibumoso ni Meya w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen na mugenzi wa Bugesera, Mutabazi Richard mu bitabiriye uyu mwiherero
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yabwiye abayobozi ko bakwiye gushishikazwa n'ibifitiye abaturage akamaro. Mu gusoza umwiherero w'abayobozi yari kumwe na Guverineri w'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .