Kuri iyi tariki, Padiri Stanislas Urbaniak ni umwe mu barinzi b’igihango bashimiwe na Perezida Paul Kagame kubera ibikorwa by’indashyikirwa bakoze ubwo batabaraga ubuzima bw’abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Padiri Stanislas Urbaniak umunye-Polonye yashimiwe kuba yararokoye Abatutsi 500 muri paruwasi ya Ruhango yayoboraga.
Padiri Urbaniak yageze mu Rwanda mu myaka ya 80, agenda akora imirimo muri za diyosezi zitandukanye. Yabaye mu Ruhango guhera mu 1990 kugera mu 1996 ari padiri mukuru wa Paruwasi ya Ruhango.
Mu kiganiro na IGIHE, Padiri Stanislas Urbaniak uri mu kiruhuko cy’izabukuru iwabo muri Pologne, yavuze ko akigera mu Rwanda mu 1980 yakoze ubutumwa muri Paruwasi zitandukanye zirimo Masaka na Kinazi nyuma aza kugirwa Padiri Mukuru wa paruwasi ya Ruhango.
Ati “Kuva mu ntangiriro nakoranye n’abakirisito bose cyane urubyiruko, dushinga ishuri ryamamaza ubutumwa biciye mu kumenya Bibiliya. Ntago nari nzi impamvu nabikoze ariko Imana yo yari ibizi kuko twaje kubimenya mu gihe cya Jenoside.”
Yavuze ko ubwo bumuntu n’urukundo yigishije abakiristu bo mu Ruhango, babugaragaje ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga kuko bamwe muri bo babashije guhisha Abatutsi bahigwaga.
Ati “Urugero ni umukateshisiti umwe wakiriye Abatutsi 15, abacukurira umwobo mu kiraro maze bihishamo babona ibyo kurya n’ibindi byose bya ngombwa kugeza Jenoside irangiye.”
“Ntabwo ari we wenyine, kuko hari abandi Bahutu bakiriye Abatutsi benshi. Ibyo byose tubikesha ishuri twashinze ryamamazaga ubutumwa bwiza rikanigisha Bibiliya kuko twatozaga abantu ko abantu bose ari abana b’Imana bagomba kubana.”
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, Padiri Stanislas Urbaniak avuga ko bakiriye abatutsi basaga 500 baje bahahungira ndetse n’abahutu babaga banze kwica. Ku bufatanye n’abakiristu b’umutima, ngo babashije kwita kuri abo bari babahungiyeho.
Ati “Hari n’abandi bakirisitu b’Abahutu bo hanze badufashije cyane batuzanira amazi n’ibyo kurya cyane ko amasoko menshi yari yarafunzwe n’Interahamwe. N’Ababikira babaga iruhande rwa Paruwasi badufashaga kuvura abari barwaye, no kutuzanira ibyo kurya.”
Umunsi mubi bahuye nawo ni tariki 13 Gicurasi, ubwo Interahamwe zagotaga zishaka kwica Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi ya Ruhango.
Ati “Uwo munsi narasohotse mpura n’umufotozi ampa ibihumbi 20 yo kugurira ibyo kurya abo bantu bose, icyo gihe yari amafaranga menshi cyane. Akihava, haje amakamyo yuzuye Interahamwe maze imwe intunga imbunda ya Kalachnikov mu gatuza irambwira iti “Padi waduhaye abo bantu uhishe” musubiza ko ntashobora kubamuha kuko ari abavandimwe banjye bakaba n’abavandimwe b’izo Nterahamwe.”
Uwo munsi ngo batabawe n’umwe mu basirikare wahageze, akabuza Interahamwe kwica Abatutsi kuri iyo Paruwasi.
Byongeye kuba bibi tariki 31 Gicurasi kuko hafashwe umugambi wo gusenya Kiliziya Abatutsi bari bihishemo bakabiciramo. Interahamwe n’abasirikare bari bamenye ko Inkotanyi zinjiye mu Ruhango, bashaka gusiga barimbuye Abatutsi ngo Inkotanyi zisange bashize.
Ati “Icyo gihe mu nkengero za Kiliziya na Paruwasi hari hakambitse Abahutu basaga ibihumbi 60 bavuye mu bice bitandukanye by’igihugu. Kubera imirwano bose bahungiye ku Gikongoro hasigara amatungo yabo gusa [...] Nyuma haje abasirikare batatu batubwira ko ari Inkotanyi zije kuturindira umutekano banatwemerera ko twakomeza ibikorwa byo gufasha, banadusaba kubwira abantu bafite intwaro kuzijugunya kugira ngo Inkotanyi zitabitiranya n’Interahamwe.”
Icyo gihe ingabo z’Inkotanyi zaje zizanye ibiribwa birimo ibirayi, umuceri, peterori n’ibindi byinshi.
Ati “Ndabyibuka umuyobozi wabo witwaga Muganga Jackson yaradufashije cyane. Muri rusange Inkotanyi zansigiye urwibutso rwiza cyane.”
Inkotanyi zahise zibasaba guhungira i Nyamata mu Bugesera kugira ngo barusheho kwitabwaho neza kugeza muri Nyakanga ubwo igihugu cyabohorwaga.
Padiri Stanislas Urbaniak yavuze ko abakiristu bamaze gusubira mu ngo zabo, hakozwe amatsinda atatu abayarimo bakora amasezerano yo kubahana, gukundana, no kubabarirana, binabera urugero rwiza andi maparuwasi.
Ati “Nashimishijwe cyane n’ukuntu abakirisitu bo mu Ruhango bakiriye neza ubutumwa bw’impuhwe z’Imana. Dore ko na paruwasi yaje guhabwa izina rya Yezu Nyirimpuhwe.”
Padiri Stanislas Urbaniak avuga ko ashimishwa n’icyerecyezo cyiza ubuyobozi bw’u Rwanda bufite, by’umwihariko Perezida Paul Kagame.
Ati “Ndashimira Perezida Kagame ibyiza yagejeje ku Rwanda. Igihe nabaye mu Rwanda nasanze we kimwe na Madamu we Jeannette bazi kubaha Abanyarwanda bose.”
Padiri Stanislas Urbaniak yasabye abanyarwanda gukomeza gukundana, kubahana no kubabarirana “kuko twese turi abana b’Imana.”
Yavuze ko kandi ashimishwa no kuba yarinjiye mu muryango w’Abarinzi b’igihango kuko awufata nk’umuryango w’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Kurikira ikiganiro Padiri yagiranye na IGIHE muri Pologne










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!