Uyu mugabo w’abana babiri ufite imyaka 37 atuye mu Mudugudu wa Rubiha mu Kagari ka Bishenyi mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Maniraguha yavuze ko yagize ubumuga bwo kutabona mu 2014, buturutse ku mpanuka yagiriye mu igaraje yakoreragamo
Ati ‘‘Nari umukanishi i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali nza gukora impanuka njya kwivuza bambwira ko ntazongera kureba ukundi. Icyo gihe nari mfite umugore n’umwana umwe. Nza kubona ko gukodesha mu Mujyi wa Kigali bidashoboka nza hano i Rwamagana gutangira ubuzima bushya.’’
Akimara kugira ubu bumuga yabanje gukomeza kubana n’umugore we, nyuma undi aza kumutana abana be babiri kuko ngo imibereho yabo yahise ihinduka mu buryo bugaragara.
Uyu mugabo ushimira Ikigo cyita ku bafite Ubumuga cya Masaka cyamubaye hafi, arakomeza ati “ Nagiyeyo banyigisha kugendera ku nkoni, guteka, gufura no gukora indi mirimo yose irimo no guhinga, mbese navuyeyo ndi mushya nigaruriye icyizere.’’
Nyuma yo kuganirizwa no kwerekwa uburyo kugira ubumuga bitamubuza kwiteza imbere, Maniraguha yiyemeje kujya mu buhinzi, aho yatangiye yeza byibuze ibilo 40 by’ibishyimbo n’ibigori, ubu akaba ageze ku ntera ishimishije.
Ati ‘‘ Nyuma rero naje gutangira guhinga nk’uwabigize umwuga, ubu mpinga kuri hegitari imwe ngahingaho ibishyimbo n’ibigori kandi ubuzima bwarakomeje.’’
Maniraguha yavuze ko uretse ubuhinzi, asigaye anacuranga mu birori bitandukanye yifashishije gitari, amafaranga akuyemo akamufasha mu kwishyurira abana be ishuri, andi akamufasha mu mibereho ye ya buri munsi.
Uko gutinyuka no kudaheranwa n’agahinda biri mu byamufashije kwirinda gusabiriza, agatanga inama ku bantu bafite ubumuga ko gusabiriza ntacyo bimara uretse guhora ubikora asuzugurwa, kandi na we afite ubushobozi bwo kwiyambura igisuzuguriro.
Ati ‘‘ Buriya ubumuga bwa mbere ni mu mutwe. Nshobora kuba ntareba ariko ibindi bice by’umubiri wanjye byose bikora, icyo gihe wiga gukoresha ibindi bice by’umubiri, gusabiriza ukabireka. Hano hanze hari amahirwe menshi umuntu yakoresha akiteza imbere, nibahaguruke bakore kwicara ku muhanda basabiriza.’’
Kuri ubu Maniraguha avuga ko afite intumbero zo kuba umwe mu bahinzi b’intangarugero, ibi ngo bikazamufasha mu kwigisha abana be neza. Yavuze ko kandi yatangiye gukoresha gitari mu bikorwa bimwinjiriza amafaranga birimo umuziki.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!