Yari amarushanwa yo kwandika inkuru, gukora filime n’ibindi, yahuje abo mu bihugu birindwi birimo Uganda, u Rwanda, Kenya, Ethiopia, Sénégal, Ghana na Nigeria.
Yateguwe n’umushinga witwa "We Can Work" ugaragaza ko abafite ubumuga bashobora gukora neza akazi ndetse bakagera ku musaruro ushimishije.
Ushyirwa mu bikorwa na Light For The World ku nkunga ya Mastercard Founfation.
Ni amarushanwa ahuza abantu bafite ubumuga aho basangizanya inkuru banditse zishobora guhindura ubuzima bwa benshi.
Rugemandinzi Joseph ufite ubumuga bw’ingingo n’ubwo kutabona, afite icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu gukora inyongeramusaruro hifashishijwe ikoranabuhanga yakuye muri Maroc.
Rugemandinzi usanzwe ari n’umwanditsi wa filime yabwiye IGIHE ko amarushanwa bitabiriye ari urubuga rwo kugaragarizaho impano zitandukanye zibanda mu guhindura ubuzima cyane cyane ku bafite ubumuga.
Ati “Asobanuye ikintu kinini cyane cyane ku muntu ufite ubumuga mu rwego rwo kwerekana ko na we ashoboye kandi ashobora kugira icyo akora mu kwiteza imbere n’igihugu muri rusange. Nkanjye nagira umusanzu ntanga ku iterambere rya filime Nyarwanda kuko narabyize.”
Muri ayo marushanwa Rugemandinzi yanditse inkuru yanditse ishingiye ku mugabo wavutse abona ariko aza kugira ikibazo cy’amaso amaze gukura.
Icyakora uwo mugabo ntiyaheranwe n’ubwo bumuga ahubwo yakomeje gutanga umusaruro nk’uko yakoraga ataragira ubumuga.
Ati “Uwo mugabo yari azi gukora kuko yabohaga ibitebo akajya kubigurisha akiri umwana ariko amaze kugira ikibazo cy’ubumuga bwo kutabona arakomeza arabikora kandi neza nk’uko yabikoraga mbere.”
Mfitumukiza Patrick wiga ibijyanye n’imiyoborere mu kwihangira imirimo muri African Leadership University, we yakoze ku nkuru igaruka ku buzima bwe.
Yabwiye IGIHE uburyo yabashije kwiteza imbere agakomeza amashuri nubwo afite ubumuga bw’ingingo.
Icyakora yabanje guhura n’imbogamizi zo kudatinyuka akumva ko atashobora gukora ibintu runaka nko kumva ko atabona akazi kubera ubumuga afite.
Ati “Ngatekereza ko bagaha utabufite kandi ibyo ni ibintu umuntu yishyira mu mutwe ugasanga bitumye aguma aho ari ndetse ntabashe gutera imbere.”
Mu bihembo Rugemandinzi na Mfitumukiza batsindiye harimo guhabwa imenyerezamwuga no kuba ambassaderi w’umushinga wa ‘We Can Work’.
Uyu mushinga uteganya ko mu myaka umunani iri imbere uzatanga akazi ku rubyiruko rufite ubumuga 1,000,000 mu bihugu birindwi birimo Uganda, u Rwanda, Kenya, Ethiopia, Sénégal, Ghana na Nigeria.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!