Muri iki gihembwe, umusaruro mbumbe wari miliyari 4,806 Frw, uvuye kuri 4,246 Frw mu gihembwe cya gatatu cya 2023.
Urwego rwa serivisi rwagize uruhare rungana na 49%, ubuhinzi bugira 24%, mu gihe urwego rw’inganda rwagize uruhare rungana na 20%, imisoro yinjijwe igira 7%.
Muri rusange, impuzandengo z’ibihembwe bitatu bya mbere bya 2024 igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9.2%, ibyo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko ari “Ikigero cyiza, gitanga icyizere ku bukungu bwacu.”
Muri rusange, umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi wazamutse ku kigero cya 4% muri iki gihembwe ugereranyije n’igihembwe cya gatatu cya 2023, urw’urwego rw’inganda uzamuka kuri 8%, mu gihe uw’urwego rwa serivisi wazamutse ku kigero cya 10%.
Minisitiri Murangwa yavuze ko nubwo izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya gatatu ryari rito ugereranyije n’ibihembwe bibiri byaribanjirijwe, ariko “ikigero cya 8% ni cyiza cyane ku bukungu.”
Uyu muyobozi kandi yamaze impungenge abahuza iri zamuka rito n’izamuka ry’ibiciro ku masoko ndetse n’itakazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari, avuga ko ntaho bihuriye.
Ati “Nta sano turi kubona kubera ko umusaruro w’ubukungu bw’u Rwanda ntabwo ari mubi, izamuka ry’ibiciro ntabwo rikabije ndetse n’itakazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ryabwo rikabije.”
Yongeyeho ko izamuka rya 4% ku buhinzi atari muto, nubwo ryagabanutse ugereranyije n’ibindi bihembwe.
Ati “Umusaruro wa 4%, ntabwo tuba twageze ahantu habi, niyo mpamvu ibiciro bitarazamuka cyane…hari imyaka ubuhinzi butazamukaga, ariko 4% ikurikira 7%, ntabwo biramera nabi.”
Yongeyeho ko ukurikije uko ubukungu bwazamutse, bitanga icyizere cy’uko mu 2025 buzarushaho kwitwara neza.
Ati “Nta mpinduka turi kubona zidasanzwe, ubukungu bw’u Rwanda bwakabaye buzaba bwiza mu 2025… impuzandengo ihagaze kuri 9.2%, imibare ikomeje gutya, ubukungu bwazamuka ku kigero kiri hejuru 8% cyangwa 9%.”
Amafoto: Kwizera Herve
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!