00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukomisiyoneri, umwuga utunze benshi mu Mujyi wa Kigali utagira ishuri riwigisha

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 19 May 2022 saa 10:03
Yasuwe :

Iyo uvuze umwuga, benshi bumva ko uwukora agomba kuba hari amahugurwa cyangwa amasomo runaka yahawe kuri wo amufasha kuwutunganya. Icyakora ibi si ko bimeze ku w’ubukomisiyoneri utunze benshi mu mijyi by’umwihariko i Kigali.

Niba ushaka inzu yo gukodesha cyangwa kugura, uwo uzabiganiriza azahita akwibutsa ko hari abakomisiyoneri babigufashamo. Niba ushaka imodoka, ikibanza cyangwa ikindi cyo kugura, bazakurangira abakomisiyoneri. Aba uzasanga baranashyizeho ibiro by’aho wabasanga n’ibiciro utajya munsi wishyura serivisi baba baguhaye.

Hari inshuti yanjye iherutse kugura imodoka ya miliyoni 4 Frw, isabwa ibihumbi 100 Frw by’igihembo cy’abakomisiyoneri, hari undi waguze ikibanza acibwa ibihumbi 200 Frw by’abakomisiyoneri. Reka ndekera aha, sinirengagije n’abafata imitungo yabo bakayiha abakomisiyoneri ngo bazayibagurishirize ku giciro runaka, azarengaho bazayajyane kandi bakanabahemba.

Dufatiye kuri izi ngero nkeya, birahita byerekana ko ubukomisiyoneri ari umwe mu myuga ihemba neza kandi idasaba amashuri. Iyo utembereye mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali, usanga hari amaseta y’abakomisiyoneri ku buryo ushaka ko bamurangira usanga bimworohera kuhamenya.

Bamwe mu bakora aka kazi babwiye IGIHE ko kabatunze ndetse ari kamwe mu kabafasha guhangana n’ubuzima bukomeye bwo mu Mujyi wa Kigali.

Bizimana Patrick ni umukomisiyoneri utuye mu Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, yemeza ko uyu mwuga umaze kumugeza kuri byinshi.

Yagize ati “Maze imyaka 15 mu bukomisiyoneri kandi ni akazi kantunze kuko ubu inzu mbamo ni iyo naguze mu mafaranga nkorera. Ikindi abana banjye babiri barangije amashuri yisumbuye kandi amafaranga y’ishuri yabo yose yagiye ava muri uyu mwuga.”

Mugenzi we witwa Byukusenge Thacien yemeza ko atigeze agira amahirwe yo kwiga ariko agashimangira ko akazi akora k’ubukomisiyoneri ariko gatuma adasebera muri Kigali.

Ati “Sinakubeshya njye ntwabwo nigeze ngira amahirwe yo kwiga ariko ubukomisiyoneri ni bwo bujya bundinda gusaba kuko hari n’abize ndusha kubaho neza kubera akazi kanjye.”

Byukusenge yemeza ko ku kwezi atajya abura ibihumbi 200 Frw yinjiza kandi hari n’ubwo ayarenze bitewe n’abakiriya yabonye.

Yagize ati “Hari igihe ugurisha inzu ukabonamo nka komisiyo ya miliyoni cyangwa arenga nk’uko ushobora kurangira umuntu inzu wenda akaguha n’ibyo bihumbi 20 cyangwa 10 bitewe n’amezi wenda agiye gukodesha. Rwose ni akazi kantunze kanatunze benshi muri Kigali.”

Nubwo ubukomisiyoneri bitunze abatari bake, hari na bamwe mu Banya-Kigali bemeza ko kuba bufatwa nk’akazi gakorwa na buri wese wabuze ikindi akora ari kimwe mu bituma bunakorwa mu buryo butari ubwa kinyamwuga.

Murekatete Marie Solange, yagize ati “Abakomisiyoneri usanga muri bo hari n’ababa bameze nk’abatekamutwe kuko hari n’ukwereka inzu azi neza ko yafashwe kugira ngo gusa umuhe nk’ibyo bihumbi 2 Frw. Urumva iyo ayeretse abantu nka batanu ku munsi amafaranga atahana ni menshi mu gihe aba azi neza ko iyo nzu yakurangiye yafashwe.”

Yongeyeho ko harebwe uburyo abakora uyu mwuga bajya bahugurwa kugira ngo bawukore kinyamwuga byaba byiza kuko usigaye ukorwa n’abantu benshi.

Ikindi kandi cyakorwa ni ugushyira abakomisiyoneri muri za koperative bakagira n’aho bakorera hazwi ku buryo uwagira ikibazo ateza kumushaka byakoroha.

Mu Mujyi wa Kigali, umwuga w'ubukomisiyoneri utunze abatari bake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .